Imbarutso ya Demokarasi ni iyacu

None kuwa taliki ya 8 Gashyantare 2021 hashinzwe kandi hatangajwe ku mugaragaro Channel youtube ‘’IMBARUTSO ya DEMOKARASI’’. Iyi channel ishingiwe mu Rwanda kandi ni ho izakorera. Nk’uko bigaragazwa n’ikirango cyayo kigizwe ni imfumba ihorana urumiri rutazima, channel ‘’IMBARUTSO ya DEMOKARASI’’ izakorera mu mucyo uzira imbereka iha Abanyarwanda b’ingeri zose ijambo hatitawe ku myumvire ya politiki cyangwa ku bindi bitekerezo Abanyarwanda batavugaho rumwe.

Umurongo w’ibiganiro bya channel ‘’IMBARUTSO ya DEMOKARASI’’ bishingiye ku izina ryayo kuko izaba imbarutso :

1. Ya DEMOKARASI nk’ishingiro ry’imiyoborere myiza;

2. Y’UKURI gukomeje kuba ingume mu Rwanda;

3. Y’AMAHORO arambye;

4. Y’ITERAMBERE kuri bose;

5. Y’UBUMWE n’UBWIYUNGE mu Banyarwanda.