Mu myaka yashize muzee (Kagame) yapanze uruzinduko rwerekera iwabo wa Diane Shima Rwigara ku Kibuye. Nkuko bisanzwe bigenda abasore twariteguye turambara turaberwa twurira amamodoka tujya gutegura urwo ruzinduko.
Umwe muri bagenzi bacu ageze Rubengera yaje kumenya ko imbwa ashinzwe yabacitse. Icyaha gikomeye. Iyo mbwa yari muri za zindi kabuhariwe mu guhunahuna ibisasu.
Iyo mbwa yari yasohotse mu gisanduku zigendamo atabizi isimbuka imodoka iribohora.
Yahise atanga raporo n’uko asubizwa Kigali acuritse umutwe hasi amaguru mu kirere.
Hahise hoherezwa abasirikare benshi gushaka iyo mbwa yari yazimiye. Umuhungu yafunzwe nabi cyane amasaa 24 abanza yabajijwe n’abantu batandukanye uwo akorera nabo akorana nabo, gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu n’ibindi namwe murabyumva ntiyari yorohewe.
Ku rundi ruhande iyo mbwa utaragera neza k’Umurenge wa Rugabano abahazi yanyeganyeje igisanduku yumva ntigifunze irasohoka irasimbuka ibona iduka rifunguye irinjira yiryamira munsi ya kontwari. Nyiriduka abona ni urubwa rwiza araruzirika arushyira iwe atazi inkuru.
Reka rero azatangire kuyiha inyama zidatetse ibyange ibiryo asigaje bidasa neza ibyange nyuma y’iminsi 3 inkuru ikwira Umudugudu ko kwa kanaka bitoraguriye imbwa nziza ariko itangaje kuko itarya inyama. Mbese igiye kwicwa n’inzara.
Inkuru yageze mu mudugudu rero namwe murabyumva ko iba yanageze ku nzego z’iperereza. AbaGP bahise bahasesekara batambikana nyir’iduka umutwe ucuritse batwara n’imbwa bayisubiza iKigali bahamagaza abaveterineri bapima niba itarozwe cyangwa niba itahumanijwe.
Ahasigaye nyir’iduka ahatwa ibibazo: bamubazaga impamvu ki yabonye imbwa ntayijyane ku buyobozi, bamubaza ibyo yayigaburiye byose kuva yayibona, bamubaza ibyo yaganirije iyo mbwa… mbese sinakubwira ntiyigeze yoroherwa kuko banamubazaga niba atari adui!
Nguko uko abagabo babili bahuye n’uruva gusenya bazize imbwa y’ibukuru.
Banyarwanda banyarwandakazi muramenye nubona imbwa iwawe utazi ujye wihutira kuyijyana ku buyobozi bukwegereye.
Comment:yego imbwa isigaye iruta umuntu