Imirwano yubuye hagati ya M23 n’ingabo za leta ya Congo

Inyeshyamba za M23 ziravuga ko ibirindiro byazo mu gace ka Jomba muri teritwari ya Rutshuru birimo kuraswaho n’ingabo za leta kuva mu gitondo kare kuwa mbere. 

Hari hashize icyumweru imirwano ihagaze nyuma y’uko izi nyeshyamba zitangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo z’intara ya Kivu ya ruguru.

Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma, yabwiye BBC ati: “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30”.

Umuvigizi w’ingabo za leta muri Kivu ya ruguru Colonel Ndjike Guillaume Kaiko yabwiye BBC ko ubu bari ku rugamba mu gace ka Shangi muri Rutshuru kuko M23 yateye ibirindiro byabo.

Kuwa gatanu ushize, umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko “ingabo za leta n’abafatanya nazo” bitegura kubagabaho ibitero bishya.

Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23 yatangaje kuri Twitter ko kuba “ingabo za MONUSCO ziri muri iyi mirwano binyuranyije [n’ibyasabwe] n’inama y’umutekano ya ONU”.

Colonel Kaiko uyu munsi yagize ati: “Twaramukiye ku muriro w’umwanzi, ariko ibintu biragenda neza ku rubuga kandi ubu twafashe umusozi wa Muhati, tunakomeje gusatira kuko ni umwanzi wongeye kudutera nanone.”

Mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize imirwano iheruka hafi y’umujyi wa Goma yatumye abaturage hafi 100,000 bava mu byabo.

Iyi mirwano iravugwa mu gihe uyu munsi i Goma hateganyijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Abo basirikare bakuru baraterana bigendanye no gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bateraniye i Nairobi mu kwezi kwa Mata (4).

BBC