Imisozi ya Cyanzu, Mbuzi na Runyonyi mu maboko y’ingabo za Congo, M23 yahungiye mu Rwanda itangaza ko ishyize intwaro hasi!

    Amakuru ava mu gihugu cya Congo aravuga ko udusozi twa Runyonyi na Chanzu, twari dusigaye ari ibirindiro bikomeye bya M23 twaguye mu maboko y’ingabo za Congo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2013 mu gitondo, nyuma y’imirwano yamaze ijoro ryose.

    Nyuma y’ifatwa ry’agasozi ka Mbuzi kuri uyu wa mbere nyuma ya saa sita, ingabo za Congo zakomeje umurego zigaba ibitero ku misozi ya Chanzu na  Runyonyi, imisozi miremire ifite ubutumburuke burenze metero 2000.

    Ingabo za Congo zatereye rimwe utwo dusozi, zabanje gufata Runyonyi mu ijoro, naho Chanzu yafashwe mu gitondo cya kare. Amakuru atangazwa na bamwe mu ngabo za Congo aravuga ko ingabo za M23 mbere yo kugenda zasize zitwitse ububiko bw’amasasu n’imodoka zirenga 40 zari zarasahuwe i Goma, igihe M23 yafataga uwo mujyi. Ubu ibikorwa byo guhumbahumba ingabo za M23 zaba zasigaye muri ako gace birakomeje nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Lt Col Olivier Hamuli.

    Imirwano ya nyuma yongeye ubukana kuri uyu wa mbere nyuma y’aho M23 yohereje ibisasu ku mujyi wa Bunagana bikica abantu hafi 10, ingabo za Congo zari zigamije gufata udusozi ingabo za M23 zakoreshaga zirasa kuri Bunagana. Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP aravuga ko n’ingabo za Monusco zarashe ku birindiro  bya M23 zikoresheje imbunda za  mortiers nyama yo guhabwa uruhushya biturutse ku bisasu M23 yarashe mu basivile bari mu isoko i Bunagana.

    Mu itagazo ryashyizwe ahagaragara n’umukuru wa MONUSCO, Martin Kobler, yasabye M23 gushyira mu bikorwa ibyo yemeye mu biganiro igatangaza ko intambara irangiye. Yongeyeho ko intambara igomba guhagarara kugira ngo hashobore gukemurwa ibibazo bya politiki, yasabye kandi indi mitwe ifite intwaro nka FDLR kutitwaza ko umutekano utameze neza ubu ngo igire ibikorwa ikora.

    Umuvugizi wa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende, yatangaje ko ingabo za Congo zageze ku ntsinzi yuzuye, avuga ko abarwanyi ba M23 bari basigaye bahungiye mu Rwanda. Ngo nyuma y’imirwano yamaze ijoro ryose M23 yatwitse imodoka zigera kuri 42 n’ububiko bw’amasasu maze bagenda intatane buri wese akiza amagara ye!

    Nk’uko bitangazwa na gouverneur wa Kivu ya ruguru, Julien Paluku, ngo bafite amakuru y’uko umukuru wa gisirikare wa M23, Sultani Makenga yahungiye mu Rwanda.

    N’ubwo hari benshi bemezaga ko u Rwanda rwatereranye M23 muri iyi mirwano ya nyuma ariko kuba abasirikare ba M23 baba bahungiye mu Rwanda bishobora gutuma Leta y’u Rwanda ihura n’ibibazo byo kwisobanura. Igisigaye n’ukumenya niba ba Makenga bagiye gushyirwa mu nkambi z’impunzi nka bagenzi babo ba Runiga na Ngaruye cyangwa Leta y’u Rwanda iribuhakane ko itazi aho baherereye! Ikindi kivugwa ni uko Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler, wagiye mu biganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo yasabiye abayobozi ba M23 barimo Gen Makenga, Col Kaina, Col Kazarama na Col Mboneza kutavangwa n’ingabo za Congo ahubwo bakajyanwa mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.

    Mu gihe ibyo byabaga, i Kampala Bwana Bertrand Bisimwa we yatangaje kuri uyu wa kabiri ko M23 iretse burundu kwigomeka  mu itangazo yashyize ahagaragara yasabye abakuru b’ingabo za M23 gutegurira abasirikare bayoboye kwinjira mu  bikorwa byo kwakwa intwaro, gushyirwa mu gisirikare cya  Congo kuri  bamwe no gusubira mu buzima busanzwe ku bandi.

    Marc Matabaro

    The Rwandan