Imitungo y’umuryango wa Assinapol Rwigara yatangiye gufatirwa na Leta!

Nyakwigendera Assinapol Rwigara

Yanditswe Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017, aravuga ko Uruganda rw’itabi rwa Rwigara Assinapol ruri i Gikondo mu mujyi wa Kigali rumaze gufungwa. Muri iyi minsi kandi tukaba twari tumaze iminsi tubonye amakuru avuga ko abakozi b’inzego z’iperereza z’u Rwanda bavanze n’ab’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bari bagabye igitero ku ruganda rwa Rwigara bagatwara impapuro nyinshi zitandukanye. Ayo makuru yakurikiwe n’andi avuga ko urwo ruganda rwarimo rusahurwa!

Ayo makuru ava i Kigali Kandi arakomeza avuga ko Amabanki yose akorana n’umuryango wa Rwigara yatswe amafaranga yose uyu muryango wabikijemo agafatirwa.

Ibi byose biri gukorwa na leta aho yanategetse uyu muryango wa Rwigara kwishyura miliyari 6 ivuga ko ari imisoro!

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko ubu buryo bugamije kotsa igitutu Diane Shima Rwigara ngo agabanye ubukana bwe mu bikorwa bye bya politiki, hakaba n’ababibonamo ukwihorera k’ubutegetsi ku muryango wa Rwigara kubera impamvu za politiki. Ndetse hagamijwe no gusubiza kw’isuka uyu muryango.

Andi makuru akomeje gucicikana aravuga ko Diane Rwigara ashobora gufungwa amatora akirangira bitarenze ukwezi kwa Nzeli dore ko na Komisiyo y’amatora mu ijwi ry’umukuru wayo Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko hari inzego atatangaje izo ari zo zaje gutwara ibimenyetso bishinja Diane Rwigara ngo gukoresha inyandiko mpimbano kuri komisiyo y’amatora.

Dukomeje gukurikirana iyi nkuru.