Impfu zidasobanutse mu barundi b'impunzi bari mu Rwanda

Amakuru atugeraho ava mu bantu bacu ba hafi ni uko umwe mu mpunzi z’abarundi wahungiye Kigali uzwi ku mazina ya Hon Oscar Ndayiziga yaba amaze kwitaba Imana.

Uyu mugabo niwe warushinzwe gutegura no kwishyura ingendo z’abatavuga rumwe na leta ya Nkurunziza, yari afitanye amabanga menshi na Leta ya Kigali.

Mu minsi ishize hari amakuru yashyizwe hanze na bamwe mu banyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda avuga  ko abarundi bari muri Kigali bari mu kaga kuko Perezida Kagame agomba gukuraho ufitanye amabanga nawe wese bitewe n’amakuru avuga ko abo barundi bavuga cyane bigatuma hari amakuru menshi asohoka.

Uyu mugabo yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK muri Kigali.

Umusomyi wa The Rwandan