Impindika muri Guverinoma no mu zindi nzego z’ubutegetsi mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa kane tariki 18 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yahinduye abagize guverinoma n’izindi nzego nkuru z’igihugu nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono na Ministre w’intebe, Edouard Ngirente

Abaministre

1.Ministre y’ubutegetsi bw’igihugu ni Prof Anastase Shyaka

2. Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ni Dr Richard Sezibera

3. Ministeri w’ubucuruzi n’inganda ni Soraya Hakizumuremyi

4. Ministre w’ikoranabuhanga, itumanaho na Inovasiyo ni Paula Ingabire (Umukobwa wa Protais Musoni wahoze ari Ministre)

5.Ministre w’ingabo ni Gen Major Albert Murasira (Ex-FAR)

6.Ministre w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ni Solina Nyirahabimana

7.Ministre w’umuco na Sport ni EspĂ©rance Nyirasafari

8.Ministre ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ni Germaine Kamayirese

9.Ministre mu biro by’umukuru w’igihugu ni Judith Uwizeye

10. Ministre ushinzwe imirimo y’inama y’abaministre ni Marie Solange Kayisire

11.Ministre w’imali n’igenamigambi ni Dr Uzziel Ndagijimana

12.Ministre w’ibikorwaremezo ni Claver Gatete

13.Ministre w’ibidukikije ni Vincent Biruta

14. Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi ni GĂ©raldine Mukeshimana

15. Ministre w’uburezi ni Eugène Mutimura

16.Ministre w’urubyiruko ni Rosemary Mbabazi

17.Ministre w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta ni Johnston Busingye

18.Ministre w’abakozi ba Leta n’umurimo ni Fanfan Kayirangwa Rwinyindo

19.Ministre w’ubuzima ni Dr Diane Gashumba

 

Abanyamabanga ba Leta

  1. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Dr Alvera Mukabaramba
  2. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’imari n’igenamigambi ushinzwe igenamigambi ni Dr Claudine Uwera
  3. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko ni Evode Uwizeyimana
  4. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ni Dr Isaac Munyakazi
  5. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze ni Dr Patrick Ndimubanzi
  6. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu ni Jean de Dieu Uwihanganye
  7. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba ni Olivier Nduhungirehe

 

Abandi bayobozi bakuru bashyizwe mu myanya mu buryo bukurikira:

1.Umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibya gisirikare n’umutekano ni Gen James Kabarebe

2.Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu ni DCG Dan Munyuza

3.Umuyobozi mukuru wa polisi wungirije ushinzwe ibikorwa ni CP Félix Namuhoranye

4.Umuyobozi mukuru wa polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi ni DCG JuvĂ©nal Malizamunga

5.Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe ni James Musoni

6.Guverineri w’intara y’amajyepfo ni CG Emmanuel Gasana (Rurayi)

7.Umuyobozi mukuru wa Rwanda Convention Bureau ni Nelly Mukazayire

8.Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ni Jean Claude Musabyimana

9.Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ikoranabuhanga n’itumanaho na inovasiyo ni Irere Claudette

 

Mu nzego z’igihugu z’iperereza (NISS)

1.Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu ni Col (Rtd) Anaclet Kalibata

2.Umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu ni Lt Col RĂ©gis Gatarayiha

 

Mu Kino cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB)

1.umuyobozi Mukuru ni Richard Tushabe

2.umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ishoramari ni Christian Rwakunda

 

Mu kino cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro

1.Umuyobozi mukuru ni Pascal Ruganintwali Bizimana

2.Umuyobozi mukuru wungirije ni Agnès Kanyangeyo.