Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru dukesha ikinyamakuru “Chimpreports” yo ku wa 9 Ukuboza 2021, aremeza ko kuva Umutwe wa M23 wongeye gutera mu burasirazuba bwa DR Congo, impunzi zirenga 2,500 zimaze guhungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Ibyo kandi byemejwe na Minisitiri Esther Anyakun wemeje ko kuva ku ya 8 Ugushyingo 2021, impunzi z’abanyekongo zirenga 2,500 zimaze kugera muri Uganda zisaba ubuhungiro. Ibyo Anyakun yabitangarije kuri uyu wa Gatatu mu nama y’urugaga rushinzwe kwita ku kibazo cy’impunzi (CRRF) rwemejwe n’ibihugu byose bigize umuryango w’Abibumbye muri 2016, hagamijwe kubahiriza uburenganzira bw’impunzi no gufasha ibihugu bizakira. Inama yo ku wa Gatatu ikaba yaremeje igenamigambi y’umwaka wa 2022 ku bwiganze bw’ibihugu byose.
Abahagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye, ba Minisiteri ba za Guverinoma, imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango igaranira uburenganzira bwa muntu, imiryango yakiriye impunzi ndetse n’abahagarariye impunzi, bose bemeje ko Uganda izitabira inama yo ku rwego mouzamahanga izabera i Geneve ku ya 14 na 15 Ukuboza 2021, Inama izarebera hamwe ibyo ibihugu byakiriye impunzi byemerewe mu nama mpuzamahanga y’impunzi yabaye mu Kuboza 2019.
Minisiteri Anyakun yaboneyeho gutangaza ko impunzi ziva muri DR Congo zakirirwa mu turere twa Kisoro na Bundiburyo. Yagize ati: “Uruvunganzoka rw’abinjira rwatangiye ku wa 8 Ugushyingo 2021, tumaze kwakira abarenga 2,500 kandi turakora ibishoboka byose ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze“.
Minisiteri Anyakun yatangaje ko bamwe mu mpunzi bakirwa bari basanzwe mu nkambi za Nakivale na Kyaka II. Aremeza ko abarimo kwakirwa ubu bazajyanwa mu nkambi ya Nakivale mu cyumweru gitaha.
Ikindi gitangazwa ni uko igikorwa cyo kugenzura impunzi cyagombaga kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 cyimuwe kubera icyorezo cya Covid-19. Yagize ati: “Leta ya Uganda, ufatanije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) batangije icyo gukorwa ku wa 22 Ukwakira 2021, kandi kirimo kiragenda neza”.
Minisiteri Anyakun yasobanuye ko icyo gikorwa cy’igenzura cyatangiriye mu nkambi ya Oruchinga mu Karere ka Isingiro, ubu icyo guikorwa gikomereje mu nkambi za Nakivale mu Kareee ka Isingiro, Rwamwanja mu Karere ka Kamwenge na Kyaka II mu Karere ka Kyegyegwa. Yaboneyeho kubeshyuza ibihuha bivuga ko icyo gikorwa kigamije kumenya abatarahabwa urukingo rwa Covid-19. Yagize ati: “Harimo gukorwa igikorwa gisanzwe cy’igenzura kugirango gifashe inzego zifata ibyemezo, kandi kizakorerwa mu kambi zose.”
Minisiteri Anyakun yaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa mu iterambere gutera inkunga mu bikorwa-remezo mu turere twakiriye impunzi. Yagize ati: “Ndahamagarira gutera inkunga ibikorwa-remezo by’iterambere mu turere twakiriye impunzi. Inkambi nyinshi z’impunzi ziri ahantu hagoye kugera kuko ariho twashoboye kubona itaka rihagije ryo kubatuzamo“. Bityo iyo nama yanzuye ko Minisiteri w’Ibikorwa -remezo yita ku kongera ibikorwa-remezo. Mu bindi Minisiteri Anyakun yagarutse ni ugushyigikira uburezi mu nkambi uhereye mu mwaka w’Amashurii uzatangirana na Mutarama 2022.
Muri iyo nama kandi, umuyobozi w’Akarere ka Yumbe Asiku Abdlimutwalib yatangaje ko akarere ka West Nike nako karimo kwakira impunzi zituruka muri Sudani y’Amajyepfo. Yavuze ko mu cyumweru gishize, uturere twa Yumbe, Moyo na Obongi twakiriye impunzi zigera kuri 300, bityo asaba ubufasha budasanzwe kuri utwo turere.
Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi muri Uganda, yavuze ko n’ubwo gufasha impunzi ari igikorwa cy’ubutabazi, hakenewe ko Leta ya Uganda ifatanije n’indi miryango nk’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba bashakira hamwe umuti urambye w’ikibazo cy’impunzi.
Uhagarariye impunzi, Noela Kabali, yasabye ko abana by’impunzi bahabwa imyanya mu mashuri makuru ndetse hakubakwa n’amashuri yisumbuye ku bana by’impunzi.
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) muri Uganda, Elsie Attafuah, yasabye ko hakongerwa ugukoresha ingufu z’ibicanwa n’amashanyarazi mu nkambi z’impunzi no mu turere twazakiriye.
Twibutse ko magingo aya, Uganda yakiriye impunzi zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1,500,000). Izigera kuri 60% zikomoka muri Sudani y’Amajyepfo, DR Congo n’u Burundi. Ikigaragara ni uko umubare w’impunzi winjira muri Uganda ukomeje kwiyongera. Ikibazo cy’impunzi cyagombye kwigwa ku rwego rw’akarere ndetse n’urw’isi, kugirango kibonerwe umuti urambye.