DR Congo: Bamwe mu bayobozi ba ADF bayamanitse, barasaba imbabazi!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2021, amakuru ava ku buyobozi bwa ADF ni uko Ubu bwiyemeje gusaba imbabazi nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru “Daily Monitor“.  Ibi bibaye nyuma y’uko umujyanama mukuru wa Komisiyo ishinzwe imbabazi, Bwana Nathan Twino, yavuze ko yagiye i Goma, mu burasirazuba bwa DR Congo mu nama, yitabiriwe n’ibindi bihugu bine atavuze, muri Gicurasi, iyo nama ikaba yaraganiwemo n’ikibazo cya ADF.

Umubare utari muto w’abayobozi ndetse n’abarwanyi ba ADF, baba abafungiye muri gereza ya Ruzira muri Uganda ndetse n’abari mu mashyamba yo muri DR Congo barasaba kubabarirwa. Nk’uko byatangajwe na Bwana Nathan Twino, ukuriye Komisiyo yo gutanga imbabazi, ngo abayobozi ba ADF na bamwe mu barwanyi bayo begereye Ibiro by’iyo Komisiyo bavuga ko biyemeje guhagarika ibikorwa byabo niba Leta yakwemera kubababarira. Yabivuze mw’aya magambo: “Vuba aha, inyeshyamba za ADF zarantumiye kubera ibiri kuba, umwe mu bakatiwe hamwe na Jamil Mukulu, bambwira ko bakeneye imbabazi”. Yongeyeho ati: “Nakiriye ubusabe bwabo kandi ngiye kubikurikirana“.

ADF ni umutwe w’inyeshyamba zo muri Uganda, abayoboke bayo bakaba barahungiye mu burasirazuba bwa DRC, aho bagiye bava bagakora amarorerwa mu burengerazuba bwa Uganda. Kimwe mu bikorwa bigayitse bakoze harimo igitero cyagabwe kuri Kaminuza Tekinike ya Kichamba, aho batwitse ari bazima, abanyeshuri 100 kandi banashimuta benshi.

Muri 2015, ubuyobozi bwa Tanzaniya bwataye muri yombi Mukulu, washinze ADF, maze bamushyikiriza Uganda, ubu akaba afungiye muri gereza ya Luzira ashinjwa ibyaha byinshi birimo impfu, iterabwoba n’ubwicanyi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 8 Ukuboza 2021, Bwana Twino yakiriwe na  Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ishinzwe umutekano, iyobowe na depite w’akarere ka Sheema, Madamu Rosemary Nyakikongoro, maze ayibwira ko yagejejweho ubusabe bw’imbabazi inshuro nyinshi, n’ubwo nta bisobanuro byinshi yabitanzeho. Bwana Twino yagize ati: “Ariko mbere yo gutanga imbabazi, iyi dosiye tuzabanza tuyishyikiriza Ibiro by’Ubushinjacyaha, bubanze burebe niba koko aba bantu bakwiye imbabazi.” Yongeyeho ati: “Nshobora kwemeza ko igihe nari muri Kongo muri Gicurasi, nagiye mu nama y’abayobozi b’ibihugu byo mu karere, yari ihagarariwe n’ibihugu bigera kuri bitanu, harimo na Uganda, kandi twavuze kuri iki kibazo cya ADF. Tuzi ibiri kuba ubu.

Hagatii aho, ibyavuye mu nama yabereye i Goma ntibizwi. Gusa ibitero bya ADF kuri Kampala byakomeje kwiyongera, bituma Leta ya Uganda isaba iya DR Congo ko yayemerera igatera ibirindiro bya ADF biri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.  Niko byagenze rero, ku ya 30 Ugushyingo 2021, mu gitero cyiswe “Shujaa”, kiyobowe na Maj Gen Muhanga Kayanja, Leta ya Uganda n’iya DR Congo, zagabye ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba ADF. 

Ibyo byabaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Oreym Okello, yagaragaye kuri radiyo KFM, mu mpera z’icyumweru gishize, avuga ko Uganda yari yiteguye igihe kinini gutera ADF kandi ikaba yabigezeho, nyuma y’ibisasu byaturikiye muri Kampala rwagati ku ya 16 Ugushyingo 2021, Leta ikaba ibishinja umutwe wa ADF.

Kugera magingo aya, Leta ya Uganda imaze gutangaza bike ku byangijwe ku ruhande rw’abarwanyi b’Umutwe wa ADF. Gusa hari amakuru y’imvaho avuga ko uwasimbuye ubuyobozi bwa ADF, Musa Baluku, atapfiriye mu gitero cya mbere cyagabwe. Ntibirasobanuka neza niba yarakirokotse cyangwa se niba yarahunze mbere y’uko kigabwa. 

Ku munsi w’ejo tariki ya 8 Ukuboza 2021, mu nama ya Komite y’abadepite, Bwana Godfrey Wakooli, umushingamategeko uhagarariye intara ya Butiru ya Kiboga mu karere ka Manafwa, yasabye komisiyo ishinzwe imbabazi gutekereza cyane ku cyifuzo cya bamwe mu bayobozi ba ADF n’abarwanyi basaba imbabazi. Yasabye gushishoza bihagije.

Ese imbabazi zitangwa zite?

Bwana Jabel Bwowe, umunyamabanga w’agateganyo wa Komisiyo y’imbabazi, we yemeza ko gugirango umuntu ahabwe imbabazi ari uko agomba kubanza gubisaba Leta Kandi akemererwa. Iyo ubisabe bwakiriwe, hagomba gukorwa ubusesenguzi n’ubushakashatsi ngo barebe niba uwabisabye ashobora kwemererwa gusubira mu muryango. 

Ikindi kandi, ibyo bikorwa habayeho kuvugana n’Ibiro by’Ubushinjacyaha, bitanga uko bibona ubusabe bw’uwifuza imbabazi. Iyo uwasabye ahawe imbabazi, habaho umuhango wo kwakirwa, ahasukurwa. Uwo muhango ukorwa n’abayobozi gakondo b’aho akomoka. 

Abari abarwanyi bababariwe bahabwa ibizabafasha gusubira mu buzima busanzwe birimo ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ibizabafasha mu buhinzi. Ibi bikaba bijyana no gusubizwa mu buzima busanzwe. Uyu ni umurimo ukomeye kandi umara igihe wo gusubiza abarwanyi muri muryango, bagakurikiranwa kugirango batazongera kwishora mu bikorwa bahozemo.

Zimwe muri gahunda bagenerwa harimo amahugurwa no kwigishwa imyuga nk’ubudozi n’iyindi, kugirango bashobore kwinjiza amafaranga yo kubafasha kwibeshaho.