KUREKURA VITAL KAMERHE :TSHISEKEDI YABA YIYUNGA N’UBURASIRAZUBA BW’IGIHUGU, MU GUTEGURA AMATORA YO MUW’2023!?

Yanditswe na Albert Mushabizi

TSHISEKEDI afite gahunda idakuka yo kwiyamamariza manda ya kabiri muw’2023, nk’uko yabitangarije Jeune Afrique mu minsi ishize ati : “Mfitiye icyerekezo igihugu cyanjye, nzakigeraho muri manda ya kabiri… mbifitiye uburenganzira… kuki nakihagarikira mu nzira?” Gucyura mu gihugu abanyapolitiki Jean Pierre BEMBA (MLC, Mouvement pour la Liberation du Congo) na Moïse KATUMBI (Ensemble pour la République), akabasha  no kubagarura muri politiki, ataretse kubiyegereza atangiza igihango (alliance) nabo! Nyamara kandi hari no kwinjiza ingabo za Uganda UPDF ku mugaragaro mu gihugu, ngo zimugarurire umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu; nyuma y’uko ibihe bidasanzwe yashyize mu Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituli bidatanze umusaruro. Nyuma hakaza no kurekura by’agateganyo Vital KAMERHE wari inkoramutima ye, akanamubere umuyobozi w’Ibiro, igikorwa cyabaye kuwa 06 Ukuboza. Irekurwa rigamije nta gushidikanya gukuraho umwikomo, wari washyizwe ku butegetsi bwa TSHISEKEDI n’abakunda KAMERHE batari bake, biganjemo abo mu Burasirazuba bw’igihugu, uwo munyapolitiki w’amateka akomokamo! Kuburira u Burasirazuba umutekano yabahigiye, agakomeza no kubafungira KAMERHE!?

 Prezida TSHISEKEDI arimo kwisuganya mu buryo bugaragara; ngo azabashe kugira ibigwi bigaragara yivuga mu kwiyamamariza manda itaha, mu matora yo muw’2023! Bimwe mu byigaragaje muri ibyo bikorwa, harimo kugarura mu gihugu Moise KATUMBI na Jean Pierre BEMBA, batabashije kwitabira amatora yo mu Ukuboza 2018, kubera ko bari bakumiriwe na KABILA; ndetse no kugirana nabo igihango  (alliance) mu ntangiriro z’uno mwaka, icyatume ashinga Leta yise “Union Sacrée de la Nation” afitemo ubwiganze kuwa 13 Mata 2021, Leta irimo abaministiri b’inkoramutima za BEMBA na KATUMBI, kuri Minisiteri zitoranyijwe neza nk’iz’ingirakamaro, kandi zafasha abo bagabo guhagarara neza mu ruhando rwa politiki!

 Icya kabiri cyabaye igikorwa cyo kwinjiza ku mugaragaro ingabo za Uganda, UPDF, kuwa 27 Ugushyingo ngo zize kumugarurira umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo; nyuma y’ibihe bidasanzwe yashyiriyeho intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituli, ntibibyare umusaruro! Umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, ni umwe mu mihigo y’ibanze TSHISEKEDI yari yahaye manda ye ya mbere! Ntiyaretse no kubirahirira ko azawitangira ubuzima bwe nibiba ngombwa, mu ijambo ry’amateka ryuzuye amarangamutima, yavugiye i Bukavu kuwa 08 Ukwakira 2019, nk’uko n’ikinyamakuru “Le Monde” cyabivuye imuzi! 

Kuwa 6 Ukuboza 2021 Prezida TSHISEKEDI utabuze inkomanga ku mwenda, afitiye abaturage b’u Burasirazuba bukomeje kuzahazwa n’umutekano muke; na cyane ko yabibahigiye mu ijambo yabibwiriye yabasuye akibasha gushyiraho Leta ya mbere, nk’uko twabivuze haruguru, arekuye by’agateganyo umunyapolitiki Vital KAMERHE wibonwamo n’icyo gice cy’igihugu nk’uwagihagarariye kenshi mu nteko, mu bakandida bahatanira umwanya wa Prezida wa Repubulika, ataretse no kugikorera ubuvugizi muri byinshi!

Uwafunzwe ku kagambane ka politiki, arekuwe ku nyungu za politiki!

Urubanza rwasoje rukatira Vital KAMERHE igifungo cy’imyaka 13 mu rw’ubujurire kuwa 16 Kamena, igihano cyakuyeho icy’igifungo cy’imyaka 20 yari yakatiwe n’urwa mbere rw’iremezo; nyamara uruhande rwa KAMERHE ntirwaretse gukomeza guhamya ko, uru rwari urubanza rukubiyemo akagambane ka politiki, katazigera kagera ku ntego zako! Ibi by’uko aka kagambane ka politiki, bizarangira gatsinzwe byacaga amarenga ko KAMERHE atazarangiza igihano cye, mbese ko azarekurwa mu nyungu za politiki, nk’uko yafunzwe ku kagambane ka politiki; yatangajwe na Bwana Anadolu Billy KAMBALE, Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka rya Vital KAMERHE, abitangariza Agence Afrique, ku munsi wo gukatirwa n’Urukiko rw’Ubujurire!

Ni koko ikirego Vital KAMERHE yashinjwe cyo kunyereza miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika, cyavuzweho byinshi ariko benshi bagahuriza ko; iryo nyerezwa ryabayeho koko, ariko KAMERHE akabikora ku bwumvikane na TSHISEKEDI! Byanavuzwe ko hari benshi bari muri uyu mugambi b’inkoramutima za TSHISEKEDI bakingiwe ikibaba! Muri make icyari kigamijwe kwari ukwikiza KAMERHE; wari umwe mu abateye icyugazi TSHISEKEDI nk’uwamutsindiriwe, ngo aze kumufasha kuyobora igihugu amenyereye neza politiki yacyo, mu gihe undi we yari umushya asa n’uhanutse mu kirere, akidunda ku ntebe isumba izindi mu gihugu cyose! Bikaba bihwihwiswa ko hari ibyinshi TSHISEKEDI yabashije gukora asa n’uwiha ubwisanzure bwa politiki; kubera ko KAMERHE yari yamaze kwegezwaho, bitajyaga gushoboka agihari! Ibyo bikaba birimo nko kugerageza kugenda yereka u Rwanda ubworo bw’ikirenge, mu gihe KAMERHE yakunze kugaragara nk’urundurira TSHISEKEDI mu kwaha kwa KAGAME!

Kuba KAMERHE yari ahengamiye cyane kuri KIGALI, bigaragazwa n’imyitwarire ye, mu ngendo yagiye agirira i Kigali; harimo n’iyafashwe na benshi nk’urukozasoni, ubwo yagabiraga umuhungu wa General KABAREBE witwa Sunday KABAREBE, inka 30 mu birori bye by’ubukwe bwe byo kuwa 4 Mutarama 2020! Uyu Sunday akaba avugwa mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro asahurwa RDC, ndetse akaba yaranavuzweho kugira amasosiyete atandukanye yakoranaga ubucuruzi na Leta ya KABILA! Se w’uyu muhungu kandi akaba General wigeze kuba Umugaba w’Ingabo wa RDC, mbere yo kwirukanwa na Laurent Desire KABILA. None ubu akaba ari umujyanama wa Prezida KAGAME, aho anashinzwe “Congo Desk” mu mirimo y’inzego z’ibanga za Kigali, mu mugambi ugamije kuyogoza RDC! Prezida TSHISEKEDI yaba yaragiriwe inama ko nategeza KAMERHE ku ruhande, azamukoreza ishyiga rishyushye, kubera agakungu no kwimariramo Leta ya Kigali, Abakongomani benshi bibonamo nk’umwanzi, kubera uruhare rwayo mu makuba yakomeje kuyogoza RDC nk’igihugu muri rusange, n’Akarere k’u Burasirazuba KAMERHE avukamo by’umwihariko! Nta kundi yajyaga kubikora rero, nibwo akoze akagambane ko kumufungira icyaha asangiye n’abo mu nda y’ingoma bose! Uyu KAMERHE ngo yaba yari na kirogoya, mu gutuma abo mu bwoko bwa TSHISEKEDI n’ishyaka rye barushaho kwisanzura ku ngoma bita iyabo!

Manda TSHISEKEDI yahuzagurikiyemo agakomeza umutsi iragana ku musozo ategura itaha.

TSHISEKEDI yatsinze amatora yo guhatanira kuyobora RDC yo mu Ukuboza 2018 mu bisa n’ibitangaza, arahirira kuyobora igihugu kuwa 25 Mutarama 2019 mu bihe bigoye cyane; kuburyo buri wese yibazaga niba iyo manda azayirangiza koko! Byari ibihe bigoye bimugora atangira azurungutana no gushyira ho Leta, bimusaba Amezi 9 kugeza ayishyizeho kuwa 26 Kanama 2019! Izi ntege zo kugorwa no gushyiraho Leta, zaterwaga n’icyugazi cyo kutiganza kw’Ishyaka rye UPDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) mu Inteko Ishinga Amategeko. Prezida KABILA wari ucyuye igihe ari Senateri agakomeza kumubyinisha muzunga! Byaje kurangira ateze Ishyaka rya KABILA rya PPRD (Partie du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) umutego wa rugondihene, asesa igihango Impuzamashyaka ye ya CACH (Cap pour le Changement) yari ifitanye n’impuzamashyaka ya Joseph KABILA ya FCC (Front Commun pour le Congo); kugeza muri Mata uyu mwaka abashije kwishyiriraho Leta afitemo ubwiganze ya “Union Sacrée de la Nation”! Si muri Leta gusa, ahubwo no mu Inteko ishinga amategeko yabashije kwigarurira abadepite ba FCC, maze agira ubwiganze, butuma imishinga ye y’amategeko icamo nta ntugunda!

Igisigaye ni ukureba umusaruro w’imihate ye ngo yikiranure n’umwenda afitiye akarere k’u Burasirazuba k’igihugu! Kwinjiza UPDF bizahagarura umutekano!? Cyangwa bizaba birya byo guhungira ubwayi mu kigunda!? Naho se kurekura Vital KAMERHE utagifite uburenganzira bumwe bwa politiki nk’uwakatiwe n’inkiko, bizasamaza abaturage b’i Burasirazuba n’abahandi bamwibonamo!? Umukino wa TSHISEKEDI abawukurikiye dukanure amaso!