Yanditswe na Nkurunziza Gad
Mu nkambi zitandukanye z’impunzi ziri mu Rwanda hari urunturuntu rwatewe n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bivuye ku gitekerezo cya Leta y’u Rwanda.
Imyaka igiye kuba ibiri mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda bahabwa iposho hashingiwe ku byiciro by’ubudehe. Iyi gahunda yateje umwiryane ndetse n’urwikekwe mu mpunzi, dore ko n’ubusanzwe zitafatwaga kimwe, ahubwo zihabwa agaciro bitewe n’inyungu abategetsi b’u Rwanda bazifiteho.
Zimwe mu mpunzi twaganiriye zo mu Nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo hamwe n’izo mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe zatubwiye ko kubera ibyo byiciro, bamwe muri bo basigaye barebana ay’ingwe na bagenzi babo, ubujura ndetse n’ubusambanyi nabyo ngo byariyongereye kubera imibereho mibi.
Hari uwatubwiye ati “Icyo twahunze twese ni kimwe, ariko twatangajwe no kubona batuzanamo ibice bakadushyira mu byiciro. Muri twe ko ntawufite isambu ngo arahinga ko ntawahunganye inzu yabagamoko, ntawahunganye inka yarafite iwacu muri Congo kuki baducamo ibice?”
Undi mugabo nawe ati “Hano mu nkambi hari ibyiciro bitatu, icy’abishoboye, abo hagati hamwe n’abakene. Iposho itangwa hakurikijwe ikiciro umuntu arimo. Hari aho usanga bitewe n’ikiciro umuntu arimo, agenerwa 50 Frw yo kurya ku munsi, ahandi ugasanga aragenerwa 200FRW. Ibi bintu ni amacakubiri kandi byatumye mu mpunzi hacikamo ibice.”
Umwe mu bayobora imwe mu nkambi zavuzwe haruguru yatubwiye ko iyi gahunda yo guca ibyiciro by’ubudehe mu mpunzi, yateje umwuka mubi cyane kandi ko byakozwe batagishijwe inama.
Yavuze ati “Ntibigeze batugisha inama nk’abahagarariye impunzi, ahubwo mu mwaka wa 2020 ujya gushira nibwo batubwiye ko bagiye kujya batanga iposho bakurikije ikiciro umuntu yashyizwemo. Twumva ngo hano mu Rwanda abaturage nibo bashyirana mu byiciro kuki bataretse ngo natwe tubyishyiremo cyangwa se ngo badusabe ibitekerezo? Ibi bintu ni amahano twarumiwe.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko “Bibaye byiza batugabanya ibihari uko bingana kose tukabisaranganya, aho kugirango baducemo ibice kandi icyo twahunze ari kimwe ‘status’ yacu muri iki gihugu ni imwe nta mpamvu yo kutujogora.”
Andi makuru twamemenye nuko iyi gahunda y’ibyiciro by’ubudehe, ikoreshwa gusa mu nkambi zirimo impunzi z’abarundi n’abanyecongo(Inkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe) hamwe n’inkambi ya Nyabiheke irimo impunzi z’abanyecongo gusa.
Ku zindi mpunzi nk’izavuye muri Libya zikambitse mu Karere ka Bugesera, hamwe n’izavuye muri Afghanistan. Impamvu y’iri robanura ngo ikaba iterwa n’umuterankunga w’izi mpunzi.
Hari umuyobozi muri Minisiteri ishinzwe impunzi mu Rwanda watubwiye ati “Hari impunzi ziza mu Rwanda ku bw’amasezerano abayobozi b’igihugu bagiranye n’imiryango mpuzamahanga nka UN, ndetse hari n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Canada n’ahandi baba birasezeranije u Rwanda inkunga runaka mu gihe rwaba rwemeye gucumbikira izo mpunzi. Abo rero urumva ko igihugu kiba gifitemo inyungu mu buryo […] batandukanye na za mpunzi ziva congo cg Burundi zikaza n’amaguru, imibereho yabo si imwe.”