IMPUZAMASHYAKA CCP IRAMAGANA ISHIMUTWA RIKORERWA ABANYARWANDA!

Boniface Twagirimana

ITANGAZO N°004/CCP/2015 RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma y’ishimutwa ryari rikorewe  Bwana Boniface TWAGIRIMANA; Vice Prezida wa FDU-Inkingi waje kurusimbuka ubwo yatabarwaga n’abaturage; Igarutse kandi ku bitekerezo bititangira  Bwana Boniface TWAGIRIMANA yari amaze iminsi agaragaza cyane  cyane aho yamaganaga ba rusahurira mu nduru bashaka gushimuta Itegeko Nshinga;

Imaze kubona ko ibikorwa byo kwibasira no gushimuta abarwanya Leta ya Kigali bimaze kuba itetu muri uru Rwanda; Rigarutse kandi ku buhamya bwa nyirubwite wemeza uko yarusimbutse, Impuzamashyaka CCP  iramenyesha Abarwanashyaka bayo by’umwihariko, Abanya­rwanda n’inshuti z’u Rwanda muri rusange, ibi bikurikira:
Ingingo ya mbere:
Ku italiki ya 04/12/2015, Bwana Boniface TWAGIRIMANA; Vice  Prezida wa mbere w’Ishyaka FDU INKINGI  yaguwe gitumo  n’abarushimusi bigaragara ko bari batumwe kumwambura ubuzima maze bikaburizwamo n’abaturage bamutabaye bagategeka abo ba rushimusi bababeshyaga ko ngo ari umujura w’imashini kumushyikiriza polisi.
Ingingo ya 2:
Impuzamashyaka CCP ikimenya aya makuru yihutiye gushakisha hose hashoboka cyane cyane mu makasho ya polisi no mu bindi bihome bifungirwamo Abanyarwanda ku bw’amaherere ariko ntiyashobora kumubona…Aha Impuzamashyaka CCP iramenyesha impirimbanyi zirengera ikiremwamuntu ko ibyo yabikoraga ari nako ibaza abayobozi ba Polisi y’u Rwanda nabo bakemeza ko batazi aho aherereye.
Ingingo ya 3:
Ishimutwa rya Bwana Boniface TWAGIRIMANA rije rikurikira ishimutwa ry’abandi Banyarwanda bakomeje kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse nyamara Leta ya Kigali nta kintu ikora kigaragara mu gukumira ibi bikorwa bimaze kuba itetu.
Ingingo ya 4:
Impuzamashyaka CCP irasanga ishimutwa rya Bwana Boniface TWAGIRIMANA ryari rigamije  kumwambura ubuzima cyane cyane ko aba bagizi ba nabi bashakaga kumutsindagira mu modoka ya gisivili ku ngufu  ari nako bamutera kuwa kajwiga  ngo atabona uko atabaza.
Ingingo ya 5:
Impuzamashyaka CCP iributsa ko abo bagizi ba nabi bavugaga ko Bwana Boniface TWAGIRIMANA yari akurikiranyweho ubujura bw’amashini nyamara polisi yahise yo ihinduramo icyaha cyo “gukurura imvururu muri Rubanda”; ubu iki cyaha kibaba cyarabaye icyaha cy’inkomako ku muntu wese unenga Leta ya Kigali.
Ingingo ya 6:
Impuzamashyaka CCP iributsa kandi ko Polisi yagerageje guhisha ku ikubitiro ko  ariyo ifite iyi mpirimbanyi nubwo byari byamaze gusakara hose. Ibi bikaba biteye amakenga kuko biri mu buryo bumwe n’ishimutwa ry’ Abanyarwanda benshi bagiye baburirwa irengero kugeza magingo  aya  n’ubwo Leta ya Kigali ibyigurutsa ariko iki kikaba ari ikimenyetso simusiga ko ariyo ishobora kuba iri inyuma y’ibi bikorwa.
Ingingo ya 7:
Impuzamashyaka CCP irashimangira ko iri shimuta ari impurirane y’imigambi mibisha igamije gutera ubwoba impirimbanyi zose cyane cyane izafashe umurongo utajegajega wo kurwanya ku mugaragaro ubutegetsi bushaka kwimika mu Rwanda ubwami muri Repubulika
Ingingo ya 8:
Impuzamashyaka CCP irahamagarira ibihugu by’amahanga cyane cyane iby’inshuti z’u Rwanda gusaba Leta ya Kigali gufata iya mbere mu gukumira iri shimuta ryibasiye abatavugarumwe nayo cyangwa abafite aho bahuriye nabo mu buryo ubwo aribwo bwose. Bitabaye ibyo; ibi bihugu bizakomeza gushinjwa kudatabara abari mu kaga nk’uko byagenze mu gihe cya jenoside yo muri1994.

Bikorewe i Kigali, kuwa 07/12/2015

FDU INKINGI
NSABIYAREMYE Gratien;  Komiseri ushinzwe ibikorwa bya politiki (Sé)
PS IMBERAKURI
MWIZERWA Sylver; Umunyamabanga Mukuru (Sé)
PDP IMANZI
KAYUMBA Jean Marie Vianne; Umuvugizi (Sé)