Imvo n’imvano ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Kino kiganiro cyerekeye icyuka kibi kirangwa hagati y’u Rwanda na Uganda, cyaje kongerwa n’icyemezo cyafashwe na leta y’u Rwanda ku wa 27 z’ukwezi kwa kabiri cyo kubuza amakamyo atwara ibintu guca ku mupaka wa Gatuna. Yabwiwe ko yakoresha umupaka wa Kagitumba.

Nyuma, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Richard Sezibera, yaburiye Abanyarwanda ko bareka kujya muri Uganda kubera umutekano wabo. Yareze leta ya Uganda ko ihohotera Abanyarwanda basanzwe batuye muri icyo gihugu, ko Uganda icumbikiye abitwaje ibirwanisho bahungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko iyo leta igirira nabi abacuruzi b’abanyarwanda bari muri Uganda, ibyo icyo gihugu kirabyamaganira kure. Abaturage, cyane cyane Abanyarwanda bagerageza kwinjira muri Uganda bahura n’ibibazo. Ingaruka zatangiye kwigaragaza ndetse no murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.