Imyigaragambyo y’Impuruza izabera i Paris, PLACE DE LA BASTILLE, kuwa kane , tariki 29/01/2015.

Mu guha Abanyarwanda uruhushya rwo kwigaragambya, Ubuyobozi bw’umujyi wa Paris(France) bwadusabye gutoranya ahantu twifuza gukorera imyigaragambyo yacu taliki ya 29/1/2015, guhera saa munani z’amanywa (14h).

Ntitwazuyaje, twahisemo PLACE DE LA BASTILLE, kuko ari ahantu hafite amateka yagira icyo yigisha abanyarwanda.

Place de Bastille ni ahantu nyaburanga hibutsa Revolisiyo y’Abafaransa. Koko rero Revolisiyo y’Abafaransa yatangiye ubwo abaturage bariye karungu biyemezaga gusezerera ingoma ya cyami na gihake, bagashyiraho Repubulika.  Barahagurutse, bafata Gereza ya Bastille, yafungirwagamo cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barayikingura, ndetse baranayisenya. Ni cyo gikorwa cya mbere gifatwa nk’intangiriro ya Revolisiyo y’Abafaransa. Hari kuri ya taliki Abafaransa badateze kwibagirwa, ya 14 /7/1789.

Twibutse ko La Bastille, ari naho amashyaka ya Opozisiyo nyarwanda aherutse guhurira, taliki ya 10/1/2015, akemeza ko Abanyarwanda nabo bakwiye guhaguruka bagakora Imyigaragambyo y’Impuruza. Iyo myigaragambyo igamije kwamagana icyemezo cya LONI cyo kurasa impunzi zicyihishe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no kuzishyira Kagame zimeze nk’iziboheye amaboko inyuma.  Iyo myigaragambyo igamije kandi gusaba Umuryango mpuzamahanga gufasha Abanyarwanda mu kuzana impinduka nziza mu Rwanda, hakurwaho ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul kagame n’Agatsiko ke, ubutegetsi bwubakiye ku iterabwoba, ikinyoma n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu. Ubwo butegetsi bw’igitugu nibwo NYIRABAYAZANA ituma Abanyarwanda benshi bakomeza guhunga igihugu cyabo. Mu by’ukuri nta mpunzi yishimiye kuba ishyanga ariko igitugu n’ubwicanyi bya FPR, nibyo bibuza Impunzi gutahuka.

Mu kwigaragambiriza PLACE DE LA BASTILLE Abanyarwanda bazaba berekanye ko basezereye umuco mubi wo KWITURAMIRA, bakaba biyemeje guhaguruka kugira ngo bagire uruhare rufatika mu mpinduramitegekere igihugu cyacu gikeneye.

Nyuma y ‘imyagaragambyo hazatangwa Memorandum ikubiyemo ibyifuzo by’Abanyarwanda izashyikirizwa :

*Perezida Francois Hollande w’Ubufaransa

*Perezida Barack Obama binjujijwe kuri Ambasaderi wa Amerika uri i Paris

*Prezida Paul Kagame binyujijwe kuri Ambasaderi w’u Rwanda uri i Paris.

*Perezida Joseph Kabila binyujijwe kuri Ambasaderi  wa RDC i Paris.

 

Iyo Memo kandi izashyikirizwa n’abategetsi b’ibindi bihugu bifite inyungu mu karere kacu.

Muzaze muri benshi, dutangize iki gikorwa kiganisha kuri Revolisiyo ya Rubanda.

 

ICYITONDERWA : Uko muzahagera

*Adresse y’ahazabera imyigaragambyo ni iyi :

2 bis, Place de la Bastille,

75011 Paris

*Station ya Metro ni iyitwa :

+BASTILLE

+Ku bazaturuka Gare du Nord na Gare de l’Est muzafata Metro Ligne 5 (M 5), direction Place d’Italie.

+Ku bazaturuka Gare d’Austerlitz, muzafata Metro Ligne 5, direction Bobigny/Pablo Picasso

 

Mu izina rya Komite ngari itegura imyigaragambyo:

Abdallah AKISHULI,

Immaculee UWIZEYE,

Augustin KARENGERA

Boniface HITIMANA,

Jean Damascène NTAGANZWA

Dr Paulin MURAYI

Claudette MUKAMUTESI

Chaste GAHUNDE

Padiri Thomas NAHIMANA.