Igihembo kitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza cya 2015 kizatangwa muri Gashyantare 2015

Amakuru dukesha umuhuzabikorwa w’umuryango Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix, Madame Perpétue Muramutse, aravuga ko umuhango wo gutanga igikombe kitiliwe Victoire Ingabire Umuhoza cy’umwaka 2015, uzaba ku wa 28 Gashyantare 2015. Guhera saa kumi n’ebyiri (18:00) muri Salle la Rotonde Avenue Jean-François Debecker, 54 – 1200 Woluwé-Saint-Lambert BELGIQUE

Iki gihembo ku guharanira Demokarasi n’amahoro gitangwa buri mwaka na Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix, uyu mwaka 2015 iki gihembo kizaba gitanzwe ku nshuro ya 4.

Nabibutsa ko iki gihembo kitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza, cyashyizweho ku wa 12 Werurwe 2011 mu rwego rwo gushima ubwitange Madame Victoire Ingabire Umuhoza yagaragaje mu guharanira Demokarasi no gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.

Ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2012 iki gihembo cyahawe:

Bwana na Madamu De Beule, b’ababirigi bakaba ari bo batangije umuryango, SOS Rwanda-Burundi na Bwana Déogratias Mushayidi, umukuru w’ishyaka PDP-Imanzi, ubu akaba afungiye mu Rwanda aho yakatiwe gufungwa ubuzima bwose.

Ku nshuro ya kabiri mu mwaka wa 2013 iki gihembo cyahawe:

Colonel Luc Marchal, wahoze ari umugaba mukuru wungirije w’ingabo za ONU mu Rwanda na Bwana Sylvestre Bwira, impirimbanyi y’uburenganzirwa bw’ikiremwanuntu ikomoka muri Congo.

Ku nshuro ya gatatu mu mwaka wa 2014 iki gihembo cyahawe:

Madame Ann Garrison, umunyamakuru wigenga w’umunyamerikakazi na Bwana Pere Sampol i Mas, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Espagne

Iki gihembo gihabwa umuntu cyangwa umuryango wagaragaje ubwitange mu mirimo ye mu buryo bw’amahoro, mu guteza Demokarasi imbere, amahoro, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kwitanga mu buryo bufatika mu guteza umubano mwiza mu bantu biciye mu biganiro, kubaha ikiremwamuntu, ubutabera.. mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Ubwanditsi

The Rwandan

24.01.2015

Email: [email protected]