Imyigaragambyo y’IMPURUZA

    Mu rwego rwo kwumvikanisha ikibazo cy’impunzi zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nk’uko byagaragaye mumyanzuro ya BASTILLE, nk’uko byumvikaniye kuri radio ijwi rya rubanda kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 16 Mutarama 2015 Abayobozi b’amashyaka ya opozisiyo nyarwanda yahuriye Bastille h’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2015

    Bakomeje kwibutsa no guhamagariye Abanyarwanda bose barambiwe gukomeza kuba impunzi kuzitabira Imyigaragambyo y’IMPURUZA izaba igamije gusaba Umuryango w’abibumbye guhatira Paul Kagame gufungura urubuga rwa politiki kugira ngo impunzi zitahe mu mahoro. Iyo myigaragambyo izabera i Paris (France), Canbera (Australia), Washington DC (USA), Ottawa (Canada), Maputo (Mozambique), Lilongwe (Malawi), Brazzaville(Congo),Lusaka(Zambia),Bujumbura(Burundi) n’i Kampala(Uganda) kandi ikorerwe hafi ya Ambassade z’u Rwanda. Iyi myigaragambyo tuzayikora ku wa kane taliki ya 29/1/2015 . Izatangira saa munani (14h) z’amanywa.

    Abdallah Akishuli