IN MEMORIAM: PADIRI ALPHONSE KABERA YATABARUTSE NK’IMFURA. TUVUGURUZE IBINYOMA 7 BYAVUZWE KU RUPFU RWE!

Padiri Alphonse Kabera ni umusasedoti nagize amahirwe yo kumenya neza,  turanakorana muri Diyosezi yacu ya Cyangugu. Yari umupadiri « sage », utuza, ukunda ubupadiri, akaryoherwa no gusetsa abandi. Yari umugabo w’umunyamahoro bitangaje . Yari afite uburyo yihariye bwo gushyikirana n’abato kuri we, baba Abapadiri cyangwa Abafaratiri. Iyo waganiraga na Padiri Alphonse Kabera wumvaga mungana kabone n’iyo yabaga akurusha imyaka 30!!!

Akazina k’akabyiniriro twese twamuhamagaraga ni INGURU biturutse ku Muzayirwa yakundaga kugarukaho  ngo wihaye izina ritangaje rya INGURU PANGA PONGO LOKOKERO LOKANGA mu gihe Perezida Mobutu yasaba ko abanyagihugu be bose kwanga amazina ya gikirisitu bagafata ay’abakurambere babo !

Muri bagenzi banjye b’i Cyangugu , nta numwe nzi waba warigeze kugirana « ibibazo » na Padiri Alphonse.

Abamuzi twese twumvise inkuru ngo yuko yaba yapfuye yishwe turumirwa, twaribazaga tuti  » Umuntu wica Padiri Alphonse, nawe yaba ari ikirumbo kidasanzwe! » Nanone ibi ntibishatse kuvuga ko hari abavukiye kwicwa!!!

Padiri Alphonse Kabera yavutse mu 1952. Yahawe ubupadiri mu 1979. Yatabarutse mu gitondo cyo ku kwa kabiri taliki ya 26/ 9/2017. Yashhinguwe kuri uyu wagatatu taliki ya 27/9/2017.

Inkuru yahise ikwirakwizwa ku mbuga ngurukanabumenyi  ko Padiri Alphonse Kabera yapfuye yishwe yateye benshi urujijo. Kandi nta mugayo, yari inkuru mpimbano!

Ntabwo twifuza ko Padiri Alphonse Kabera yatabaruka agaherekezwa n’inkuru zidafite ishingiro. Ningombwa kumurenganura tumuvuga uko ari, ntakimugerekeweho. Niyo mpamvu ibinyoma 7 byavuzwe ku rupfu rwe bikwiye kuvuguruzwa, rubanda ikamenya ukuri:

(1) Ntabwo Padiri Alphonse KABERA yishwe

(2) Ntabwo yanigishijwe isume ngo nyuma yicazwe mu ntebe

(3) Nta mwuka mubi warangwaga muri Paruwasi Katedalari ya Cyangugu

(4) Nta bakozi ba CID bigeze bamusura muri uwo mugoroba

(5) Nta bantu bambaye nk’Abadiyakoni bamusuye mu cyumba cye muri uwo mugoroba, dore ko nta myambarire yindi yihariye iranga abadiyakoni ba Kiliziya gatolika, hanze y’imihimbazo ya Liturujiya!

(6) Nta telephone portable  ye yibwe, irahari.

(7) Nta laptop ye yibwe kuko ntayo yagiraga!

UBUHAMYA BWATANZWE MU GIHE CYO KUMUSEZERAHO

 

Ahubwo dore ubuhamya bw’ukuri buvuga neza inkuru ya Padiri Alphonse KABERA nk’uko bwatanzwe na padiri mukuru wa Paruwasi Katedalari ya Cyangugu babanaga ariwe Ignace KABERA, kandi ubuhamya bwe buhuye n’ukuri benshi bazi kandi bemeza:

Yasobanuye ukuntu abapadri bose basangiye la veille, we (Padiri Alphonse) akabasezeraho mbere ababwira ko we agomba kuryama kare kuko yari buzinduke i Kabgayi kwivuza amaso.Ngo yari yahanye na Ignace gahunda ko 5h50 aramugeza muri gare kugira ngo atege ajye i Kabgayi. Mu gitondo Padiri Ignace atungurwa no kubona noneho isaha igeze Alphonse ataraza ku modoka kandi ubusanzwe ari umuntu ugira gahunda cyane. Ngo Padiri Ignace yagiye iwe, arakingura. Ngo uturutse hanze wahitaga ubona amaguru ya Padiri Alphonse kandi ari mu cyumba. Ngo Padiri lgnace yaramuhamagaye ntiyitaba. Ngo areegeera , asanga yicaye mu ntebe. Ngo amukozeho yumva yakonje kare. Ahita abimenyesha A.Emmanuel wararaga muri chambre ibangikanye n’iyari iya Padiri Alphonse.Ngo bahise bahamagara Musenyeri Vicaire General Prudence RUDASINGWA. Amusaba kuzana n’umubikira usobanukiwe n’ubuvuzi. Ngo yazanye na Soeur Donata, Superieure Generale w’ababikira b’abapenitentes.

Hanyuma Padiri Oscar aribwiriza ahamagara Dogiteri Placide uyobora ibitaro bya Gihundwe. Hagati aho basigaye basigana ku kwibaza niba bakura umurambo mu ntebe bakawushyira ku gitanda. Ngo Kasa (Padiri Laurent Ntimugura)  yababwiye ko byihutirwa kumukura mu ntebe kugira ngo atazagorana mu gihe cyo kumushyira mu isanduku. Ngo bemeje kumukura mu ntebe bamushyira ku gitanda. Hagati aho Musenyeri Prudence yarahageze na  Soeur Donata na ambulance y’ibitaro iraza. Arasukurwa ajyanwa ku bitaro.  Padiri Ignace yavuze ko diabete yari yarazahaje Padiri Alphonse cyane ku buryo atari akibona muri 200m. Ngo n’amaguru yari yarabaye ibinya ku buryo wanayakandaga ukabyumva.Umwe mu bo mu muryango wa Padiri Alphonse yatanze ubuhamya ko mu gushyingura mukuru we witabye Imana mu kwa 8/2017 yavuze ko yababwiye ati: » MURANDEBA ARIKO NTIMUMFITE. ISAHA IYO ARI YO YOSE MWAKUMVA BABATUMYEHO NGO MUZE GUSHYINGURA« . Ngo yahoraga ku miti kandi yari afite rendez-vous kwa muganga le 20/09. Ariko ngo iyo RDV yari yishwe na gahunda ya Neo catechuménat yari afite i Shangi kuri iyo tariki. Padiri Ignace yavuze ko nta gushidikanya ko Alphonse yishwe n’uburwayi yari amaranye imyaka irenga 20. Anongeraho gutangaza ko yizeye ko na autopsie itazagaragaza ibitandukanye n’ibyo. Yatangaje ko phone ya Alphonse iri mu cyumba cye, ko nta laptop Alphonse yagiraga. Padiri Ignace Kabera yari yatangiye ubuhamya bwe  avuga ko agiye kuvuga UKURI GUSA kugira ngo anyomoze ibihuha biri kuzenguruka hirya no hino.

Twifurije abo mu muryango wa Padiri Alphonse Kabera kimwe n’abamukundaga bose kwihangana no kurushaho kumusabira. Padiri Alphonse yari imfura, ashoje ubutumwa bwe nk’intwari, atahanye ishema mu ijuru.

Nyagasani muhe iruhuko ridashira, maze umwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro! Amen.

Padiri Thomas Nahimana.