REVOLISIYO SI AMAGAMBO NA POLITIKI SI AMATIKU: NI IBIKORWA.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Yanditswe na Padiri Athanase Mutarambirwa

Banyarwanda, Banyarwandakazi nejejwe no kongera kubaramutsa ngira nti nimugire amahoro y’Imana. Nsubiye rero gutangira mu ndamukanyo nk’iyi bitewe n’ubuhamya nakiriye nyuma y’ikiganiro : « Ivanjili si umugani n’ukwemera si inzozi : ni ubuzima.

Mu by’ukuri ikiganiro cya none nari natekereje kukita : « Turagana he ? », ariko nyuma yuko mpuye n’umuntu akanyuriramo, muri make, impaka abantu bagenda bajya ku biganiro byahise nahisemo kugihindurira inyito.

Muri ibi bihe Abanyarwanda benshi bari mu gihirahiro. Barareba uko igihugu kimeze maze bakibaza byinshi. Ari abari imbere mu gihugu, akenshi baba banibereye mu mwijima w’ikinyoma, ari n’ababa hanze bifitiye nabo ibibazo binyuranye usanga koko bose bakeneye impinduka zazana ihumure n’ikizere maze umuturage akongera kumvako ari iwabo, ko ari mu bye atekanye.

Iyo rero nanone urebye ibibera mu Rwanda, ukareba uburyo ushatse kwegura umutwe wese ahita azimiranywa, ubonako  bigoye kugirango umutuzo n’umutekano nyabyo bizongere kubona umwanya mu rwa Gasabo. N’ubwo usanga hari abantu benshi bafata igihe gihagije ngo bashakishe umuti w’ikibazo, harimo no guhuzagurika, kubugutana no kwitana ba mwana maze bikabangamira ubumwe ari nabwo shingiro ry’ibikorwa bigamijwe ndetse n’inshingano ababyiyemeje bose bagombye guharanira kuzuza.

Ingoma ya Kagame yo, muri rwa rwego rw’ikinyoma, yahinduye abantu bose ingaruzwamuheto n’ibikange, irangije ibabuza kumenya abo aribo, ibabuza kumenya amateka yabo n’iy’imiryango yabo, maze ibarundurira mu gatebo kamwe ka “ndi umunyarwanda”, ngo nta mutwa,  ngo nta muhutu,  ngo nta mututsi. Nta abantu, nta miryango ubutegetsi bugiye kumara abaturage, nta bumuntu nabo baragambanirana, nta kizere  rubanda igifite, hasigaye gusa amaganya n’imiborogo. Nta bwoko bukibaho, hasigaye gusa ubwoko bw’abitorewe n’umuntu umwe wigize imana Kagame Paul.

Ibihe by’Abanyarwanda birakomeye bigatuma aho bari hose usigaye wumva babazanya baganya ngo : “turagana he”? Ngo ese bigezehe, muzaducyura ryari, ngo nide uzaducyura? ku bari hanze; naho ab’imbere mu gihugu, mu kumiro baterwa n’ubutegetsi bareba bakisubiriramo gusa bimyoza ngo’turagana he, turagana he koko”?

 Nyamara icyo kibazo gikwiye kubonerwa igisubizo kitari amagambo gusa,  hamwe umuntu avuga akibwirako bihagije, agasaba amashyi, kandi mu byukuri tugeze hamwe bavuga ngo “tuzahabwa impundu dutabarutse.”Ari nayo mpamvu narenze ayo maganya ya rubanda, nkerekeza ibitekerezo kuri abo bose bumva bagira icyo bakora ngo bagire batere intambwe ikomeye, bave mu tudode bakore igikenewe. Nibwo mvuga nti: « revolisiyo si amagambo na politiki si amatiku: ni ibikorwa ».

Reka mbabwire imitego imwe n’imwe abantu bagenda bagwamo muri urwo rugamba bakaba barananiwe kurenga umutaru kandi uwo barwana atariwe ubagoye.

Mwibuke neza umugani wa Maguru ya Sarwaya n’insibika. Ubwa mbere Maguru yatezwe inkoni, ikimenyetso cy’ubutegetsi. Aha iwacu naho abenshi batangira imishinga bakananizwa nuko baba bifuza kujya ku mutwe w’umushinga batangiye nkaho ariyo gahunda bari bagambiriye. Nuko kuko baba batareka abo bagomba gukorana nabo ngo babyibonemo bagashiduka buri wese yakuyemo ake karenge.Maguru yabyumvise kare, aho gushukwa n’inkoni, yizera ingufu yari aswanganywe aho araharenga.

Ubwa kabiri, Maguru yatezwe agacuma ikimenyetso cy’ubutunzi n’ubukungu. Aha naho, abantu bacu benshi niho bakunda gukwamira, iyo bagize batya bakabona inkunga mumishinga bafite bakifuza kwikubira, bigatuma bata umurongo bari bihaye, kugirango bahigike abo batangiranye. Iyo abashya baje bakabona ibintu ntibikiri uko babyumvaga cyangwa babibonaga kare, nabo bakizwa n’amaguru, umushinga ukazimira utyo. Maguru yageze ku gacuma, arakitegereza yibuka ko karimo ingusho, kandi idahwanyije agaciro n’icyo yarwaniraga arihitira aragenda.

Ubwa gatatu, Maguru yatezwe umukobwa mwiza, ikimenyetso cy’umugisha wa byose umuntu atahara. Za ngufu zirahari n’ubutunzi nuko hakiyongeraho n’umunezero. Aha ni hamwe Kigali igutumaho; yaba umukobwa cyangwa umuhungu uwo ariwe wese agatuma wibwirako ubonye ibisubizo byose kuko baje kuwishakira; aha ni hamwe benshi bamera nka Evode bakamira ubwenge bukajya mu gifu, n’aho mu mutwe bakahuzuza umwuka n’amazi byakagombye kuba munda;  muri make bagacurika ubwenge bwabo, bakabugurisha.

Ndagirango mbibutseko iyo nzira nubwo ari gihogera ikagendwa na benshi ari nayo igoye kuruta izindi kuburyo kuyihonoka bitazorohera buri wese. Maguru ya Sarwaya nawe hano haramugoye agomba gukizwa n’ububasha budasanzwe. Uretse nuko guta agaciro wigemura nk’itungo ritibaza iyo riva n’iyo rigiye, uba unatije umurindi ikibi nawe uruzi,  ukaba wikururiye ibyago, aka ya Daihatsu ya Gasarasi.

Dore rero Banyarwandakazi, Banyarwanda zimwe mu nzira z’ingenzi kandi zikaba n’ingingo zihamye, twashingiraho tukamenya abantu, mu bari imbere, twakwizera ko bazadufasha kugirango tubohore u Rwanda mu menyo ya cya kinyamaswa cya FPR. Izi nzira, Kwiyemeza, gukunda igihugu no kudashakisha amaronko ni impurirane z’igitesanyi, ushaka kubohoka no kubohora u Rwanda yagombye kuzungurukamo, akabona gufataicyemezo n’icyerekezo kigana kundunduro yo guhirima kw’igitugu kiri mu Rwanda.

Kwiyemeza ni imigambi n’ingamba zishingiye kugushira ubwoba no guhamya ibirindiro, bituma ushobora kuzibukira imyambi y’uwo muhanganye. Ni ishyaka n’ibakwe wigiramo, rigatsinda irari n’inzara, bishobora gutuma utavunaguza ngo watanye urenge ya mitego yose insibika zitegaga Maguru ya Sarwaya.

Kwiyemeza ni ukubona muri wowe ibisubizo by’ibibazo biranga umushinga mwiza. Ni ibisubizo biva mu gutekereza, ugashungurana ubushishozi ibyakubangamira n’ibyagufasha kujya mbere. Ni ukumva neza uburenganzira bwawe n’ubushobozi wifitemo, ugakora ibyawe udakebaguza, utishisha cyangwa ngo wikange uwo ariwe wese, kuko uba udakora gusa ikigomba, ahubwo kuko uba ugomba no gukora igikwiye mu gihe icyo aricyo cyose.

Abantu barebera ubwicanyi aho bugeze mu Rwanda barangiza bakikoma usabako haboneka imbaraga zo guhindurira mu mizi ubutegetsi bwose, nibwirako hari aho baba bataragera mu kwiyemeza kwabo.

Iyo abaturage bose bari mu gihugu batekanye, ubutegetsi bugacyura igihe cyangwa bugakora amakosa yoroheje opozisiyo iharanira kubusimbura. Naho iyo ubutegetsi buhindura itegeko nshinga, gusa ngo bushyireho amategeko yo kwikorera ibyo bushatse byose buhereye mu kurimbura abo butibonamo, rubanda irahaguruka iyo bishoboka ikivumbagatanya bukavaho, iyo bidakunda havuka imitwe ikabutsimbura kugirango habeho agahenge katuma abantu bongera kubaka inzego z’ubutegetsi buboneye igihugu. Iyo abantu batarumva ibyo, baba bajandajanda, n’amashyaka bagiyemo ntacyo bayamarira yewe n’ayo bashinje abura abayoboke kuko ntaho baba bagana.

Gukunda igihugu ni indi nzira igaragara ku muntu wese wemera akakira imiterere y’igihugu, haba mu miterere y’imbibi n’akarere kacyo, haba no mubukungu kifitemo ari mu butunzi kamere cyangwa mu muco w’abenegihugu muri rusange. Ni ngombwako abantu bajya imbere mu gushaka ibisubizo by’ikibazo cy’u Rwanda babanza rwose bagahinduka nti babe ba rusahurira munduru. Hari abakora politique kuko bari gusa mu bihe bigoye, maze ikibazo cyakemuka ngo bakaba batakibona umwanya kandi ibibazo ntaho birajya.

 Gusa hari n’abandi, ari nabo babaje cyane kandi dukwiye kumenya tukanabirinda; ni bamwe babibonyemo amaco y’inda, bagahora bayobya uburari, ukabasanga ahantu hose bashakisha aho bapfumurira ngo bajye mu myanya yo kwigaragaza gusa kandi nta bikorwa bifatika bakora.Usanga ibitekerezo batangiriyeho batabikomeza ngo babibyaze umusaruro wafasha bose, ahubwo bakagenda bicomeka mu bitekerezo by’abandi bitwaje gusa gushyira hamwe mu buryo bwo kwihisha kuko ntacyo babagishoboye gukora mu byabo.

Ariko ntitwakwibagirwa n’abandi badakozwa namba igitekerezo cyose cy’ubufatanye kuko gusa baba bibereye mu byabo, maze kujya hamwe n’abandi bikababangamira, baba bishakira gusa inyungu zabo.

Gukunda igihugu ni ukutifuza iby’ahandi ugakomera kuby’iwanyu, ugakorera inyungu za bose. Ni ukwitanga kugirango bose bajyembere kandi mu byukuri ntanyungu runaka ubitezemo, gusa ukanyurwa nuko igihugu cyawe gitengamaye kandi buri wese atabangamiwe. Ni uguharanira umutekano wacyo mu mibereho isanzwe no mu kukirinda ngo kigire amahoro iteka.

Gukunda igihugu nabyo bisaba kwitanga ndetse ukagera naho watabara aho rukomeye, ku buryo kudasobanukirwa nuko iyo ingabo zishinzwe ubundi kurinda ubusugire bw’igihugu muri rusange n’umutekano wa buri wese by’umwihariko zagizwe izo kubarimbura,  ugasanga abasirikare bakomeye bagiye gufata abaturage, kugota ingo z’abo abakomeye badakunda cyangwa se kubaniga no kubarasa, izo ngabo ziba zikwiye gusimburwa hakubakwa ingabo za bose zuzuza inshingano zazo, uba usubiza igihugu inyuma.

Noneho gufata utabariza abaturage nk’ushaka kubamarisha ntaho uba utandukaniye nawa musenateri ukomera amashyi ubutegetsi butubahiriza amategeko. Ibyo ni ugucurika ibintu kandi ni ukutita ku ndangagaciro nyazo z’abenegihugu mu burenganzira bwabo.

Kudashakisha amaronko ni indi nzira  ya gatatu ishamikiranye n’izambere kuko utabanje kwiyemeza ngo ugire imigambi myiza maze ufate n’ingamba bijyanye, utwarwa n’amaronko, ugashyira imbere inyungu zawe bwite gusa kandi ngirango mwese muziko ntawe ujya aziheza. Byumvuhore, niwe uvuga ati ubukungu bw’isi burya kibondo cyange ntawe ubugeraho. Naho uwitwa Laurent Bagbo wari Perezida wa Cote d’ivoire akaba afungiye bya ka mama i La Haye yaravuze ngo niba ushaka gukora politike ntuzajye gushakisha ubukungu.

Birumvikana ko ukora politiki atagomba kuba wawundi utagira urwara rwo kwishima ahubwo ni uwifashije ariko na none akaba atari igisahira nda cyangwa ngo abe nk’umwe bita Rwabujindiri  rurya ntiruhage. Kudashakisha amaronko bituma wegera abo ugomba kuvugira mugasangira ibibazo, mugasangira ubuzima nuko ukabona ukavuga ibyabo ubizi neza kandi nawe ukaboneraho kujyambere.

Ntibikwiye kwihisha mu bandi utegereje ko ibihe bigenda neza, ngo wikuriremo ibigufasha, cyaba icyubahiro cyangwa n’undi mukiro uwo ariwo wose. Aho kuba nka wa mushumba urongora inka zigiye gusa mu rwuri, dutore urugero rwa Yezu, nubwo nawe ize iziragira mu rwuri rutoshye akanazuhira amazi afutse, basabanira mu rugo kandi yazisanga agaca mu irembo kuko azizi nazo zikamumenya.

Umunyapolitiki utaziranye n’abantu aba ntawe. Umunyapolitike udasabana ntatahe ubukwe ngo ajye gushyingira kandi ntatabare mu byago ngo ajye gushyingura ntacyo yamarira umuryango, ntacyo yakungura rubanda ni uw’amagambo gusa.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, muri iki gihe twese turababaye, turarira kandi turatabaza ariko ninatwe dufite uruhare runini mugukizwa kwacu. Buri wese rero niyiyake ibimuziga, ubwoba, inyungu, ukwiyemera n’ibindi. Tumenyere kandi kutavuga cyane mubitari ngombwa dutekereze cyane ahubwo kugirango tubashe kubona uburyo bwinshi twakoresha ngo twigobotore igitugu gikomeje kuzonga u Rwanda  rwacu. Bavandimwe birashoboka kandi birakwiye ko abantu bose batagira uburyo bumwe bwo kubona ibintu; ariko na none twirinde gucagagurana. Ndetse ndagirango twihe igihe twemeze ibyo tumaze kugeraho maze udushubije inyuma tumufatire imyanzuro kuburyo budasubirwaho.

Abifuza ko gahunda zihuta biyemeze bashirike ubwoba haba imbere y’Abanyarwanda ndetse n’imbere y’abanyamahanga tujye tuvuga ukuri uko kubaye bitatubujije kubahiriza buri wese, nk’uko amasezerano mpuzamahanga abigaragaza mu byo bise uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Iyo ntambwe niyo izatuma tubwizanya ukuri hagati yacu, tukajya tubasha no kwamagana amafuti hakiri kare. Iyo ntambwe kandi izanatuma amagambo aba make muri iyi revolisiyo, n’amatiku agabanuke maze tubashe guhuriza hamwe nta byabindi ngo ninjye wambere, ngo ndi igabo ninge mbasumba.

Tugomba kandi mu buryo bwa vuba kugena ikipe ngari y’abantu bashobora kuduserukira kuburyo buhoraho kandi tukanagira gahunda yo kubasimbura mu gihe byaba bibaye ngombwa tukava mu mikino ya hato na hato, tugategura nyabyo imikoranire yumvikanyweho kuburyo butaziguye kandi budafifitse.

Mugusoza ndagirango ntsindagire ko revolisiyo atari amagambo ko na politiki atari amatiku: ko ari ibikorwa.

1 COMMENT

  1. Comment:mwebwe mutubwire icyotwakora kuko intimba tugira mumitima yacu dushaka kwirwanaho tukanga akarengane nitotezwa

Comments are closed.