Inama ya 2 yo guhuza u Rwanda na Uganda irasubukurwa i Kampala

Olivier Nduhungirehe na Sam Kutesa
Inama iheruka i Kigali mu kwezi kwa cyenda yari iyobowe na Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta y’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga (ibumoso), na Minisitiri Sam Kutesa wa Uganda

Inama ya kabiri yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Uganda iraba kuri uyu wa gatanu i Kampala nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa leta ya Uganda.

Iyi nama yagombaga kuba mu kwezi kwa cumi, ikurikiye iyabaye mu kwezi kwa cyenda i Kigali, ariko isubikwa ku mpamvu zavuzwe ko abahuza (Angola na DR Congo) batabonetse.

Ibihugu byombi bifitanye amakimbirane ya politiki yatangiye kugaragara cyane kuva mu ntangiriro y’umwaka ushize.

Mu kwezi kwa munani, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda bahujwe na Angola na DR Congo i Luanda basinya amasezerano y’ubwumvikane.

Bamaze kuyasinya, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ati: “Tugiye gukemura ibi bibazo byose”.

Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yatangaje kuri Twitter ko ibihugu byombi bihura kuri uyu wa gatanu ngo “bishyire mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola”.

Bwana Opondo avuga ko iyi nama ibera i Kampala iba irimo intumwa zivuye muri Angola na DR Congo, ibihugu byafashije guhuza impande zombi mu masezerano ya Luanda.

Mu nama iheruka yabereye i Kigali intumwa za Uganda zari ziyobowe na Minisitiri Sam Kutesa ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Uganda, iz’u Rwanda ziyobowe na Bwana Olivier Nduhungirehe.

Ingingo ya gatanu (5) y’ibyo izi ntumwa zumvikanyeho ni “guhagarika ‘propaganda’ isesereza urundi ruhande mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga”.

Ku ngingo yo gusubukura urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu itegerejwe cyane n’abaturage b’ibihugu byombi, iyi nama yanzuye ko iyi ngingo izarebwaho nanone mu yindi nama nk’iyi, ariyo iba uyu munsi.

Perezida Museveni na Kagame i Luanda bumvikanye kurangiza ibibazo
Perezida Museveni na Kagame i Luanda bumvikanye kurangiza ibibazo

Ubutegetsi bwa Uganda bushinja ubw’u Rwanda ubutasi ku butaka bwa Uganda, ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda ibirimo gufunga binyuranyije n’amategeko no gukorera iyicarubozo bamwe mu Banyarwanda baba muri Uganda. 

Amakimbirane y’ibihugu byombi yatumye ubutegetsi bw’u Rwanda bubuza abaturage babwo kujya muri Uganda, bunananiza ubuhahirane ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Imwe mu ngingo y’amasezerano ya Luanda ivuga ko bumvikaye “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi” harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Inkuru dukesha BBC