INAMA Y’AMASHYAKA AGIZE COALITION NOUVELLE GENERATION

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 001/SG/CNG/2021

Kuri uyu wa kane tariki ya 04/02/2021, inama y’amashyaka agize COALITION YA NOUVELLE GENERATION (CNG) yateranye, bungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zirebana na politiki y’igihugu cy’u Rwanda.

Abagize COALITION YA NOUVELLE GENERATION, bafashe imyanzuro ikurikira:

  • Bemeje gahunda y’ibikorwa bya Politiki bijyanye n’intego za CNG birimo: 
  • Kongera imbaraga mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane;
  • Gushyiraho ingamba (starategies) zatuma impinduramatwara nziza kandi yihuse igerwaho mu Rwanda;
  • Gukorera Abanyarwanda ubuvugizi mu bibazo byose bibugarije.
  • Bemeje kandi bakira umunyamuryango mushya wa CNG, ariwe ishyaka rya RRPM-INKUNDURA;
  • Bashyizeho abayobozi bahagarariye CNG mu buryo bukurikira:
  • Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa CNG: Bwana Jabo AKISHULI;
  • Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ubukangurambaga, politike na stratégie: Bwana Jean Paul NTAGARA.
  • Bashyizeho ubunyamabanga nshingwabikorwa bushinzwe ibikorwa bya buri munsi bya CNG;

Bikorewe i Paris; kuwa 04/02/2021.

Jabo AKISHULI (Sé)

UMUNYAMABANGA MUKURU AKABA N’UMUVUGIZI WA CNG