Inama y’umutekano ya ONU yemeje ikoreshwa ry’indege zitagira abaderevu mu burasirazuba bwa Congo

    Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yemeje kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2013 ko hakoreshwa indege zitagira abaderevu mu kugenzura uburasirazuba bwa Congo kugira ngo hashobore kuboneka amakuru ahagije ku mitwe y’inyeshyamba ikorera muri ako karere bityo ingabo za ONU zihari zishobore kugera ku nshingano zazo zo kugarura amahoro.

    Igitekerezo cyo gukoresha izo ndege cyari cyabanje kurwanywa n’u Rwanda ruvuga ko rutizeye imikoresherezwe yazo ko byaba ari ukuvogera ubusugire no kugeragereza ikoranabuhanga rishya ku banyafrika. Ariko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Perezida Kagame yagaragaje ko yavuye kw’izima ku kibazo cy’ikoreshwa ry’izo ndege.

    N’ubwo bwose izo ndege zikunze gukoreshwa n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ntambara zirasa ku bakora iterabwoba mu bihugu bya Pakistan, Yemen, na Somalia, indege zizakoreshwa muri Congo zo zizaba zigamije kugenzura gusa.

    Ubwanditsi

    Comments are closed.