Indege yakoreshejwe mu gushimuta Rusesabagina yamenyekanye na ba nyirayo!

Bombardier Challenger 605 - Reg SX-FSA yavanye Rusesabagina i Dubai imujyana i Kigali

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ni avuga ku ndege yakoreshejwe mu kugeza Paul Rusesabagina i Kigali.

Mu iperereza ryakozwe na The Rwandan hashoboye kuboneka amakuru yerekana bidasubirwaho uburyo Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.

Muri iryo perereza hagaragaye ko hakoreshejwe indege yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605, ifite ibirango SX-FSA.

Yahagurutse i Dubai ku kibuga cy’indege Al Maktoum International Airport kizwi no ku zina rya Dubai World Central (DWC) igana i Kigali ku wa gatanu tariki ya 28 Kanama 2020 saa sita z’ijoro n’iminota 55 (00:55) ku isaha y’i Dubai igwa i Kigali saa kumi n’iminota 50 z’igitondo (04:50) ku isaha y’i Kigali ku wa gatanu tariki ya 28 Kanama 2020.

Iyo ndege ikaba yaramaze igihe kigana n’isaha n’iminota 25 ku kibuga cya Kanombe, kuko saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 (06:15) yongeye iraguruka yerekeza mu gihugu cy’U Bugereki igera Athènes mu Bugereki saa saba n’iminota 7 ku isaha yo mu Bugereki.

Hashoboye kumenyekana ko iyo ndege kandi ari iy’isosiyete yo mu gihugu cy’U Bugereki yitwa GainJet Aviation ariko ikagira n’ibiro i London mu gihugu cy’U Bwongereza, iyi sosiyete kandi ifite ikindi gisata mu gihugu cya Irlande .

Indege yajyanye Rusesabagina i Kigali ifitanye isano yihe n’indege za Kagame?

Zimwe mu ndege za Kagame n’aho zibarizwa:

  • Gulfstream G650ER ifite ibirango 2-GJJA yanditse ko ari iyo mu kirwa cya Guernsey mu Bwongereza. Ibarizwa muri GainJet Ireland i Shannon (Int. Airport). Iyi ikunzwe gukoreshwa cyane na Ange ndetse na se ;
  • Gulfstream G650 ifite ibirango EI-LSN yo mu gihugu cya Ireland. Ibarizwa nayo muri GainJet Ireland… Mbere yabaga i Athènes mu Bugereki ifite ibirango SX-GSB kandi ibarizwa muri GainJet Aviation. Ikunzwe gukoreshwa cyane na Kagame ubwe;
  • Gulfstream G550 ifite ibirango EI-LSY yo mu gihugu cya Ireland. Ibarizwa muri GainJet Ireland… Mbere nayo yabaga i Athènes mu Bugereki ifite ibirango byaho SX-GJJ nayo ibarizwa muri GainJet Aviation. Ikunzwe gukoreshwa na Jeannette, na Louise Mushikiwabo n’abandi. N’iyo iherutse kujyana Gen Jean Bosco Kazura i Moscou ;
  • Gulfstream G450 ifite ibirango SX-GAB yo mu Bugereki. Ibarizwa muri GainJet Aviation i Athènes mu Bugereki. Ikunzwe gukoreshwa cyane na Ivan Cyomoro. Iyi niyo yonyine yasigaye aho i Athènes mu gihe izindi (GLF5 na GLF6) zimukiye i Shannon muri Ireland.

Nk’uko mumaze kubyibonera indege yakoreshejwe mu gushimuta Paul Rusesabagina ibarizwa muri sosiyete n’ubundi ibarizwamo n’indege bwite za Perezida Kagame.