Indi myigaragambyo yo kwamagana Kagame iteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 10.06.2017 mu Bubiligi

Kubera igikorwa kizwi nka Rwanda Day aho Perezida Paul Kagame azahura n’abamushyigikiye ku wa gatandatu tariki ya 10 Kanama 2017 mu Bubiligi, abanyarwanda bakomeje kwisuganya ngo bamagana uyu munyagitugu uri mu gihugu cy’u Bubiligi. Nabibutsa ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Kamena 2017, imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame yatumye atajya kuri Docks i Bruxelles aho byari biteganijwe ko aribuhure n’abaje kumukomera amashyi.

Kwamagana Perezida Kagame birakomeje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena2017.

Tuzajya gusaba uburenganzirabwacu, ubutabera, ubwisanzure, demokarasi, n’amajyambere arambye agera kuri bose.

Twese hamwe duhaguruke twamagane Kagame, umugizi wa nabi, umunyagitugu, wahejeje abanyarwanda mu bukene no kuniganwa ijambo imyaka imaze kurenga 23.

Gahunda ni saa sita (12:00) zuzuye kuri GARE DU MIDI (Parking des bus) kugira ngo twerekeze turi hamwe ahazabera « Kagame Day ». Amabisi azatangira guhaguruka saa sita zuzuye (12h00).

Kwiyandikisha ku bazajya mu mabisi bizakorerwa aho ngaho. Bitewe n’ubwinshi bw’abari bitabiriye imyigaragambyo yo ku wa gatatu tariki ya 7 Kamena 2017, byaba byiza mwubahirije igihe cyagenwe kugira ngo muzabone umwanya muri za bisi zateguwe kubajyana ahazabera Rwanda Day.

#KagameGetOut

Hari ahakekwa ko Kagame Day ishobora kubera twashoboye kumenya ariko hashobora guhindurwa ku munota wa nyuma

5 COMMENTS

  1. Kwisiyose ntamuntuwazwenka kagame poul igirwa,prezindant yurwanda,mumamagane kuburyo nizosoresoremuzinyuka icyotwabisibira mumenye ahozituye nicyotwabisabiraa gusa,icyotuzakoranit

  2. Kwisiyose ntamuntuwazwenka kagame poul igirwa,prezindant yurwanda,mumamagane kuburyo nizosoresoremuzinyuka icyotwabisibira mumenye ahozituye nicyotwabisabiraa gusa,icyotuzakorani nitwetukizi,turazireba ukozigendanukozirohano,mukomere

  3. Oya ntimuzajya kwamagana umugizi wa nabi,Umunyagitugu, uwahejeje abanyarwanda mubukene, no kuniganwa ijambo imyaka ikaba ibaye 23. Murimo kwishuka cyane.

    Ahubwo muzajya kumwereka ko mutanyuzwe n’ingano y’amaraso mwamennye, ko mwicuza impamvu mutatumazeho twese, ko mukubita agatoki ku kandi kuko infubyi n’abapfakazi mwasize mukangaratete ubu bamaze kwiyubaka no kongera kwigarurira icyizere cyo kubaho, no kubana neza nababahemukiye bahawe urubuga rwo kubegera ngo babasabe imbabazi. Muzaba mugiye kureba uwabakomye imbere igihe mwafataga umugambi wo kurimbura abe ngo maze igihe kimwe abana banyu bazajye babaririza ngo Umututsi yasaga ate?
    Muzaba mugiye kureba uwo mwasigiye igihugu cyarabaye umuyonga none cyariyubatse kuburyo isi yose igitangarira namwe ubwanyu mukigarutsemo mwayobagurika kubera iterambere rikirimo.

    Muzaze ariko murebe ntakibazo, muzasanga akiri wawundi ndetse ubu afite imbaraga zikubye milliyoni 12 kuburyo mwongeye kubigerageza mutamenya n’aho inkuba ibakubise ivuye, afite intwaro nyinshi mudateze kugeraho kuko ntaho mwabasha kuzigura nta ruganda zivamo, dore ngizi:

    K: Kwicisha bugufi
    A: Agaciro
    G: GirInka
    A: Amahoro
    M: Mutuelle
    E: Education

    P: Politiki y’umwimerere
    A: Amajyambere ashingiye ku kwishakamo bisubizo (Home grown solutions)
    U: Ubumwe bw’Abanyarwanda
    L: Leta ibereye kandi ikorera Abaturage

    Muzaze mumurebe, nimushaka muzanatukane kuko ntabundi burere mwigeze mugira, mwabaye ba “Banga mwabo” kuva cyera igihe mukora Jenoside, mwararwiyambitse ntakindi musigaje.

    Ariko se ubwo muzanamubona kubera isoni muba mufite zabahahamuye? Cyangwa murifuza kuvumba inzoga z’ubukwe mutatumiwemo kuko muhorana inda nini itajya ihaga!

    Murababaje gusa.

    • Wowe wiyita Kunda kuki uza gusiga uyu mwanda wawe hano kuki utajya kubyandika kuri za Rushyashya, ngaya gusa abaguha urubuga kandi mwe mu binyamakuru byanyu mutarutanga. KO wirirwa urata Kagame kuki uba mu mahanga utaba mu Rwanda? Kandi ubwo wasanga waragiye wiyita impunzi ukavuga ko uyu urata ari we uhunze. Cyangwa ukaba uri umwicanyi uhora uzerera isi nka roho mbi ushaka abo wica. Urugero: iyo utari mu Bwongereza i London kuri iyi adresse 168 Lambeth Palace Rd, Lambeth, uba uri muri Afrika y’Epfo kuri 48 Church Square, Pretoria Central, Pretoria cyangwa muri Liberia i Robertsport

      • Yewe yewega, dore ikikwishe: uri “BAMENYA” koko, komera cyane mu kumenyamenya.

        Wamenya wayoberwa ibyo birakureba, uwo mvuga, uwo ndata , uwo nshyigikiye ndamuzi kandi ndamwemera, aho naba ndi hose haba mu Rwanda cyangwa naho hose uvuze kimwe nahandi utaramenya. sijye jyenyine umuzi cyangwa umwemera kandi ngirango wabonye uburyo Salle yacu twamwakiriyemo yari yuzuye, usibye nabanyarwanda wabibonye uburyo abanyamahanga, nuburyo yaganiriye akanaganirizwa n’abamukunda toutes nationalites confondues (RD Congo, Burundi, Mali, New Zealand, Belgique, France, Cameroun, UK…pour ne mantionner que ceux-la, la liste etant longue) abantu bazima, baraho bamugabiraga nizo bataratunga, abandi bamusaba kubareka bakibera abanyarwanda kuko harimo ibanga rikomeye. Uzi ko bariya bantu babarusha mwebwe ubupfura n’ubwenge? Bariya bantu bazi ko ibyo bashima ku Rwanda bitizanye nk’ibitangaza cyangwa manu yo mw’ijuru, non bazi ko hari umugabo ubiri inyuma wabiharaniye kandi akiri wawundi muri bwa bumwe bw’abanyarwanda, barabibona byose birashoboka nibitaragerwaho ni ejo ejobundi bikaba byaje hamwe nawe none barimo kwiteganyiriza ejo hazaza habo heza.

        Naho wowe nabo nabenye wanyu muraho mwitesha agaciro mu mihanda gusa musakuza nkabatirigeze bagira uburere, amaraso arabajejeta kuntoki abamwe abandi mwarahemutse muburyo butandukanye,abandi mwarayobye kubera gukurikira butama, abandi muragenmda mubwerabwera mu mihanda munisitaza kubo muhuye nabo bose ngo muzajye gutanga ibirego bitagira shinge na rugero ngo murahohoterwa, kugirango murebe ko mwajya kuri listes zabagomba gucungirwa umutekano maze bibaheshe kumara kabiri mubihugu bya benemadamu mukomeze muteze ubwega munishuka muyobya abana banyu nabazabakomokaho. shame on you!

Comments are closed.