Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zakozanyijeho mu kiyaga Rweru!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku muntu ukora mu nzego z’ubuvuzi mu gisirikare cy’u Rwanda aravuga ko hari abasirikare 2 ba RDF bapfuye undi arakomereka cyane mu gukozanyaho kwabahuje n’ingabo z’u Burundi.

Amakuru twashoboye kubona ku ruhande rw’u Burundi avuga ko umusirikare 1 w’umurundi nawe yaguye muri iyo mirwano yabereye mu kiyaga Rweru kiri hagati y’ibyo bihugu byombi.

Nk’uko ababibonye babivuga, ngo habayeho guhangana hagati y’ubwato bwa gisirikare bw’u Rwanda n’ubwato bwa girikare bw’u Burundi ku wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020 mu masaha y’igicamunsi.

Amakuru atangazwa na bamwe mu bayobozi b’u Burundi avuga ko imirwano yatewe n’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye n’ab’u Rwanda mu rwego rwo gutabara abarobyi b’abarundi bari bagiye gutabwa muri yombi n’abasirikare b’u Rwanda.

Umwe mu bayobozi b’u Rwanda yatangarije Radio Mpuzamahanga y’abafaransa ko uko gukozanyaho kwabereye mu mazi y’igihugu cy’u Rwanda mu kiyaga Rweru.

Uku gukozanyaho mu kiyaga Rweru kiri mu karere ka Bugesera kwahuriranye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2020 n’urugendo rwa Perezida Kagame yakoreye mu kigo cya gisirikare cya Gako kiri mu bilometero bike uvuye ahabereye ikozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Ibyavugiwe muri uko guhura n’abasirikare bakuru ba RDF na Perezida Kagame ntabwo byatangajwe uretse amafoto yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

RDF Command Council | Gako, 9 May 2020