Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo!

    Amakuru ava muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko RDF (ingabo z’u Rwanda) zinjiye ku butaka bwa Congo.

    Nk’uko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’abafaransa RFI dukesha aya makuru, ngo Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Bwana Julien Paluku, yemeje ayo makuru y’iyinjira ry’abasirikare b’u Rwanda muri Congo.

    Ayo makuru akomeza avuga ko abo basirikare binjiye muri Congo bakagera ku musozi wa Musongati uri nko muri kilometero imwe winjiye ku butaka bwa Congo.

    Uwo musozi ubarizwa mu bilometero 120 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma mu ishyamba ry’ibirunga, riri ku mpande zombi z’umupaka.

    Nk’uko Bwana Julien Paluku yakomeje abivuga, ngo abasirikare ba Congo barashweho urufaya mu gihe bageragezaga kwegera aho hantu.

    N’ubwo byavuzwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mata 2015, amakuru y’uko ingabo z’u Rwanda zirimo gucengera muri Congo amaze iminsi avugwa.

    Andi makuru aravuga ko abasirikare benshi b’abanyarwanda binjiye mu ishyamba ry’ibirunga muri Congo mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 18 rishyira ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2015 binjiriye ahagana ku musozi wa Hehu mu bilometero nka 30 mu majyaruguru ya Goma.

    Abayobozi ba Congo batangaje ko bagejeje icyo kibazo ku kanama gashinzwe kugenzura imipaka hagati y’ibihugu byombi kashyizweho mu minsi ishize.

    Ubwanditsi

    The Rwandan