KWIBUKA UWAWE NO KUMUHA ICYUBAHIRO BIRAKIZA

Iteka iyo tugeze muri aya matariki y’icyunamo birangora gukomeza kuba uwo nari nsanzwe ndiwe. Ngerageza kubirwanya kuko numva binyica ariko bikanga bikandusha imbaraga. Mu by’ukuri muri icyi gihe mba ndiho ntariho.

Namaze igihe kitari gito mbeshya ubwenge ko nta kibazo mfite ariko muri iyi minsi ntibigishoboka kuko ubwonko bunyibutsa ko amaso yanjye yabonye ishyano atari akwiye kubona, ko abanjye bishwe nabi kandi ari abaziranenge, ko ntagize amahirwe yo gushyingura abanjye, bukanyibutsa ko ntigeze mbariririra kandi n’ubu nkaba ntemerewe kubibuka mu ruhame uretse kwiherera mu cyumba nkarira ubundi ngasaba Imana ngo ibakire.

Nta joro rikincika ntabarose,nta joro ruhita ntongeye gusubira muri ya nzira ndende kandi rwose hari hagiye gushira imyaka nibeshya ko nabirenze. None ndaryama nkakangurwa no kunyerereza mu nzira y’icyondo,nagira ngo ntangiye kongera gutora agatotsi ngashigukira hejuru numva induru bavuga ngo : turashize inkotanyi zaje.

Mperutse kubiganiraho na mugenzi wanjye nitaga inshuti y’amagara twigana muri kaminuza mu kunsubiza ambwira ijambo ryarushijeho kunshegesha ubwo yagiraga ati ubwo utangiye kurengwa.

Ni ukuri ni ngombwa ko abantu bose bahabwa amahirwe yo kwibuka ababo. Njyewe ntabwo rwose mpakana ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi yewe nta n’ubwo nkeneye ko abanjye bishwe ubwicanyi bwabakorewe bwitwa jenocide n’ubwo bwose ntashidikanya ko ariyo kandi nkaba nanemera ntashidikanya ko byanze bikunze amateka azabyita atyo, icyo nifuza ubu ni ukubaho kandi ubu nabikesha kutabuzwa kwibuka abanjye.

Hambere aha mperutse kugira inzozi ari nazo zabaye imbarutso y’uburwayi bwanjye. Ngo hari habayeho umunsi wo kwibuka ngo hari ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa kane. Ngo wari umunsi wa mbere wo kwibuka iyo tariki. Ngo abantu babiri barahagurutse umwe avuga ahagarariye abantu bose bari mu Rwanda ubwo inkotanyi zari zimaze gufata ubutegetsi maze zikabicamo benshi cyane : ati bamwe babahamagaraga mu mana maze ntihagire utaha,abandi bakababwira ko bajyiye mu gisirikare ntihagire urokoka,abandi ngo bagiye gupakira ibiryo bakagenda batyo. Maze aza gusoza avuga ku byabaye kuri iyo tariki ya 22 mata 1995 ubwo abantu bagera ku 8 000 biciwe mu nkambi y’i KIBEHO akomeza avuga inzira y’umusaraba yakurikiye gusubira mu turere twabo. Abantu batangiye gusepfura abandi bararira,hacamo akanya abantu bacecetse ariko tubona birahosheje.

Uwa kabiri yatanze ubuhamya yise nzira ndende ,nawe kimwe n’uwari wamubanjirije yavuze ibyamubayeho ariko abikora nk’uhagarariye abahuye n’ubwicanyi bw’inkotanyi mu nzira y’ubuhungiro. Ntabwo yashoboraga kuvugira abari mu nkambi zose yavuze uko byamugendekeye aho yari mu nkambi ya Mugunga avuga uburyo yarokotse amarozi yo kuri Goma, avuga uburyo yabayeho nabi inkotanyi zimaze guhindura amafaranga, avuga uburyo inkambi zasenywe n’uburyo batangiye INZIRA NDENDE,asobanura ibyabereye NYABIBWE ubwo bahuraga n’abari baturutse mu majyepfo ya Kivu maze kuva ubwo bafata inzira y’imisozi abari bafite ibinyabiziga babisiga aho,avuga akaga ka TINGITINGI,avuga akavuyo n’umuvundo bya RUBUTU,avuga ubwoba bwo ku ruzi rwa RWARABA,avuga amarira n’amatage byabereye kuri km 52 za KISANGANI ,avuga inzara ya RURA n’uburyo abasore bahashiriye ngo aha inkotanyi zigiye kubashyira mu gisirikare ageze ku itariki ya 22 mata 1996 abantu batagira umubare batangira guhungabana ku buryo na bamwe mu bitwaga ko ari abaganga bagomba gufasha abahuye n’ihungabana nabo bahungabanye, ikibazo kikaba insobe ubwo uwatangaga ubuhamya ntiyabasha gukomeza kuko nawe yahise ahungabana.

Nakomeje kwihagararaho ariko ngeze aho biranga mfatwa n’ihungabana kuva ubwo sinongeye kugira ubuzima ukundi ku buryo uwo mwaka w’amashuri sibashije kuwurangiza byansabye kuwusubiramo. N’ubwo byari inzozi ibyambayeho ni ukuri kandi n’ubu nandika ntwaye ingaruka z’uwo munsi.

N’ubwo bwose byamvunnye na n’ubu nkaba ngitwaye izo ngaruka numva ari ngombwa ko bibaho kuko ngo ushaka gukira indwara arayirata gusa kuva icyo gihe natangiye kwibaza niba mu by’ukuri igihe kizashyira kikagera kugira ngo ukuri ku bibazo byo mu Rwanda kube kwajya hanze ,ibyo bibazo bigahabwa ibisubizo bityo abantu bakongera kugira umutima uri hamwe.

Icyo dukeneye si ukuzura abacu bishwe urw’agashinyaguro,yewe si no kubashyingura kuko abataratwitswe bariwe n’inyamaswa abandi batwarwa n’inzuzi icyo twisabira na mbere y’uko habaho ubutabera ni ukubibuka no kubaririra. Ntabwo nshidikanya ko ibyo bizaba.

N’ubwo hari indege yatugendaga hejuru igihe cyose ntabwo nari narigeze ngira icyizere ko ibyadukorewe isi izabimenya. ubwo mu 2010 mapping repport y’Umuryango w’abibumbye yasohokaga nasutse amaririra atari make ntewe n’amarangamutima, ndiruhutsa nti : iyi ni intambwe ya mbere kandi ikomeye. N’ubwo imyaka ibaye itanu iyo rapport iri mu kabati ntabwo nshidikanya ko igihe kizagera ubutabera bukabaho kandi bukayifashisha.

N’ubwo hari abitwaza igikorwa cyo kwibuka mu nyungu za politike,ndashimira rwose abagize uruhare mu kubaka inzibutso no gushyingura izo inzira karengane kandi bakagena uburyo n’umwanya ukwiriye wo kubibuka. Kuko hari benshi byagaruriye icyizere kandi byahaye kongera kubaho. Gusa nkababazwa n’abazi neza ko izo nzibutso zirimo ababo badafite uburenganzira bwo kubibuka no kuba batanga ubuhamya ku bwicanyi bwabakorewe.

Ntabwo nshidikanya ko buri wese cyane cyane guhera muri uku kwezi kwa mata afite umunsi adashobora kwibagirwa. Kuri njye n’umuryango wanjye ni 22 mata 1996 aho nyuma y’urugendo twari tumazemo igihe duhunga urupfu,twicajwe hasi nk’uko byakorwaga mu nama zo mu Rwanda maze igihe cy’amasaha atari make,hakoreshwa imbunda nini n’intoya,imivu y’amaraso itemba ishyamba.

MBEGA AMARIRA !

MBEGA MARASO !

MBEGA IMIRAMBO !

MBEGA UBUGOME !

NYAGASANI ABACU TWABUZE UBAHE IRUHUKO RIDASHIRA,

UBIYEREKE ITEKA BARUHUKIRE MU MAHORO !

Maurice Kayijamahe