Inkambi ya Kiziba : Urwishe ya nka ruracyayirimo !

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Muri iri joro ryo kuwa gatandutu rishyira ku cyumweuu tariki ya 28 Ukwakira 2018, Police y’u Rwanda yitwikiriye ijoro yinjira mu Nkambi ya Kiziba ifata abasore biganjemo abajijiutse (abize) ibajyana ahantu hataramenyakana.

Amakuru avuye Kiziba avuga ko batwaye abasaga 7. Gusa ngo hari abandi benshi babashije kubacika kuri ubu bakaba bihishe mu mashyamba n’ahandi mu biturage.

Impamvu ihurirwaho na benshi mu mpunzi ngo iri shimutwa riraterwa n’uko izi mpunzi zikomeje gusaba gutaha mu gihugu cyazo kuko ngo zidashobora kuguma hafi y’ibituro bishyinguwemo bagenzi babo abagera kuri 17 (imirambo yashoboye kuboneka) bishwe bazira guharanira uburenganzira bwabo. Leta y’u Rwanda ikomeje gusakuma abasore biganjemo abajijutse ngo kuko ari bo batiza umurindi abasaza n’abakecuru mu kubangamira icyifuzo cya leta y’u Rwanda cyo gukomeza gucuruza ziriya mpunzi z’abacongomani bavuga ikinyarwanda.

Tariki ya 20 Gashyantare 2018, nibwo izi mpunzi zerekeje ku buro bya HCR bibarizwa i Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda aho zasabaga gusubizwa mu gihugu cyazo bitewe n’uruhuri rw’ibibazo ruzugarije.

Ibi leta y’u Rwanda yabifashe nko kwigaragambya maze igisilikari n’igipolisi si ukubahukamo kirarimarima karahava! 17 nibo bashyinguwe naho abasaga 40 na n’ubu bakaba batazi aho bashyinguwe. Umubare w’abafunzwe barimo na bamwe mu bari bagize komite irangajwe imbere na Bwana Maombi Mbangutse Louis ni 52.

Impunzi zikomeje kubabazwa no kutamenya aho imirambo y’ababo yajugunywe.