Inshuti ya Paul Kagame ni imubwira ibyo yifuza, naho umwanzi we ni umubwiza ukuri

“Isubukurwa ry’Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ryabimburiwe n’umuzingo w’igitabo”

Yanditswe na Arnold Gakuba

Hari ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021, ubwo Mwalimu Vincent Duclert yashyikirizaga umuzingo w’igitabo cy’amateka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Icyo gitabo kikaba cyatareye Paul Kagame akanyamuneza no kumwenyura – aho yahaye Mwalimu Vincent Duclert icyo bamwe bita “censi”- nk’uko bigaragara ku mashusho yatangajwe na Televiziyo nyarwanda. Ese mama ni iki gikubiye muri icyo gitabo? Kandi ni iki cyashimishije Perezida Paul Kagame n’abambari be barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Vincent Biruta?

Kuva muri 1994, umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa waranzwe n’agatotsi kari hashingiye ahanini ko Ubufaransa butavugaga ibinogeye amatwi ya Paul Kagame (PFR) kugera aho Leta yahamagariye abanyarwanda bose kwamagana abafaransa maze bigakorwa ku manywa y’ihangu isi yose ibireba. Ubu rero siko bimeze kuko raporo yasohotse ivuga neza Paul Kagame n’ubutegetsi bwe noneho ibaye imbarutso yo gusubukura umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.  

Mu mwaka wa 2018, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashyizeho Komisiyo iyobowe na Mwalimu Vincent Duclert yari ishinzwe gusesengura, mu buryo bw’amateka, uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda. Ikigaragara rero ni uko iyi raporo yaba itarabaye mu buryo bwa gihanga ahubwo yaba yarabaye mu buryo bwa politiki hagamijwe gucyeza no gushimisha Paul Kagame n’ubutegetsi bwe kandi intego ikaba yagezweho.  

Iyo raporo, ivuga ko ubutegetsi bw’ubufaransa bwirengagije ukuri butera ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, ubuteggetsi bwakoze jenoside. Mwalimu Vincent Duclert akaba yivugiye, yuririye kuri iyo raporo, ko biteye isoni n’ikimwaro kunenga inyito ya ‘’Jenoside yakorewe abatutsi”. Twibutse ko iyo nyito iherutse gutukisha bamwe no kuzanira abandi kurakarirwa. Impamvu nta yindi ni uko ubutegetsi bwa Paul Kagame buba buri gihe bufite iturufu bugomba kurisha ngo bwigarurire amahanga. Inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi” rero ni imwe muzigenzweho. Raporo yemeza ko jenoside yabaye ari jenoside yakorewe abatutsi, igatera ishoti abavuga ko habayeho jenoside ebyiri cyangwa ko hari abandi banyarwanda bakorewe jenoside yashimishije Paul Kagame n’abambari be. Perezida Emmanuel Macron abifashijwemo na Mwalimu Vincent Duclert yamenye igikwiye kuri Paul Kagame kugirango utsure umubano mwiza na Leta ya Kigali nyuma y’imyaka irenga 27 uwo mubano utameze neza.

Mwalimu Duclert kandi avuga ko hari umugambi wa jenoside kuva muri 1990-1991-1992-1993; maze nkana agahakana uruhare rwa FPR mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda muri iyo myaka ahubwo akavuga ashimagiza ingabo zari iza FPR ko zahagaritse jenoside aho agira ati “FPR yatanze isomo ku Burayi n’isi yose muri rusange, kuko nibwo bwa mbere ku isi habayeho igisirikare gifite umugambi wo kuyihagarika”. Aya magambo yatera bamwe kwibaza byinshi ariko iby’ingenzi ni ibi bikurikira: Ese FPR yateye u Rwanda muri 1990 jenoside yatangiye maze iza ije kuyihagarika? Ese niba ariko byari biri, wenda ibaye yari yamenye ko jenoside irimo gutegurwa, FPR yamenye ite ko harimo gutegurwa jenoside? Ese ntiwasanga ahubwo jenoside yari yaratekerejwe na FPR kuva kera na kare?. Igitangaje ni uko Mwalimu Vincent hari aho yivuguruza aho agira ati “Ubwo FPR yafataga ubutegetsi igashyiraho goverinoma ku ya 7 Nyakanga 1994 nibwo yagaragaje umugambi wo guhagarika jenoside’’. Ibi byasobanura ko mbere yaho uwo mugambi ntawo FPR yari ifiye.  

Mu gukomeza ashimagiza Paul Kagame (FPR), Mwalimu Duclert avuga ko “nta na rimwe byabaye mu mateka ko igisirikare kigira intego nyamukuru yo guhagarika jenoside”, aho yashakaga kuvuga ko FPR yonyine mu mateka ariyo yabikoze. Aha twavuga ko mu mateka y’isi nta muntu n’umwe uzi gucyeza nka Mwalimu Vincent Duclert. Nyamara kandi yiyibagiza nkana ko FPR ijya gutegura gutera u Rwanda muri 1990 intego yayo itari iyo guhagarika jenoside ahubwo yari iyo kugera ku butegetsi – binyuze mu buryo ubwo aribwo bwose nk’uko ubuhamya bwa benshi bubivuga- kandi iyo ntego FPR ikaba yarayigezeho. 

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, umwe mu bambari bakuru ba Paul Kagame muri ino minsi – dore ko Paul Kagame ntawe umubaho umutoni iteka ryose – yashimye iyo raporo avuga ko iganisha ibihugu byombi ku mubano ushingiye ku kuri. Aha twakwibaza niba ukuri ari ibyo Paul Kagame na FPR bifuza. Abanyarwanda bo bati “ukuri guca mu ziko ntigushye”. Ese ukwa Paul Kagame na FPR nako niko byagenda? Minisitiri Vincent Biruta yitiranya “ukuri” avuga ko imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa yubakiye ku kwandika no kuvuga ibihuye ariko kuri dore ko ngo n’U Rwanda narwo ruri hafi gushyira ahagaragara raporo yarwo yenda gusa n’iyamurikiwe Paul Kagame. Ukuri kw’amateka ntaho guhuriye n’uko abantu bashobora guhuza ibyo bandika cyangwa bavuga kubera inyungu zabo bwite. 

Nyuma y’igihe kirekire rero U Rwanda n’Ubufaransa bidacana uwaka, noneho igihuza ibi bihugu byombi kirabonetse. Haravugwa ko ndetse Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yaba ashobora no gukora uruzinduko mu Rwanda muri Gicurasi 2021. Ese mama Emmanuel Macron nawe azajya i Kigali kwakira raporo Vincent Biruta avuga ko igiye gusohoka kandi ikaba isa n’iyo bashyikirije Paul Kagame? Cyangwa hari ibindi byigishe inyuma y’urwo ruzinduko? Ese ibihwihwiswa ko Perezida Macron ashobora gusaba imbabazi birashoboka?

Reka tubitege amaso!