Intara y’amajyaruguru: abarimu barinubira gutangishwa umusanzu wa FPR ku ngufu!

Yanditswe na J.L. Ishimwe

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu turere twa Burera na Musanze aravuga ku karengane k’abarimu bakwa imisanzu ya FPR ku ngufu.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko mu karere ka Musanze hafi abarimu bose barangije gusinyira ko bazajya bakatwa umusanzu wa FPR ku mishahara yabo .

Nk’uko abarimu baduhaye amakuru bakomeza babivuga ngo ubu hagezweho akarere ka Burera aho abarimu barimo gusinyishwa ku gitugu.

Umwe mu basinyishijwe ku ngufu wahaye amakuru The Rwandan avuga ko umwarimu warangije amashuri yisumbuye (A2) atanga amafaranga 700, uwarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) atanga amafaranga 1500 naho uwarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) we ngo agatanga amafaranga 2000 buri kwezi ava ku mushahara.

Iyi niyo form yuzuzwa n’ubwo bavuga ngo ni umunyamuryango ariko barahiza ku ngufu abantu n’iyo waba utararahiye ukayuzuza ku ngufu upfa kuba winjiye mu kazi gusa.