Intumwa za ONU Zirashinja Leta y’u Rwanda Kuzinaniza

Intumwa za biro y’Umuryango w’Abibumbye irwanya iyicarubozo zahagaritse uruzinduko zagiriraga mu Rwanda.

Nk’uko itangazo rya ONU ribivuga, leta y’u Rwanda yabashyizeho amananiza menshi kandi yanga no gukorana nabo. Bari bamaze iminsi itanu mu butumwa bwagombaga kumara icyumweru cyose.

By’umwihariko, izi ntumwa ntizabashije kugera muri za gereza n’ahandi abantu bafungirwa nk’uko zabyifuzaga. N’aho zageze ntizabashije kuganira n’imfungwa mu ibanga. Bavuga kandi ko babonye amakuru ababwira ko bamwe mu mfungwa baganiriye bashobora kubiryozwa.

Umuyobozi w’izi ntumwa, Arman Danielyan, arasobanura, ati: “Ntitugomba gushyira mu bibazo abadufasha mu kazi kacu.”

Biro irwanya iyicarubozo ni igice kimwe cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Intumwa zaryo zari mu Rwanda mu rwego rw’amasezerano mpuzamahanga y’i Geneve yo kurwanya iyicarubozo, gufata abantu bumyamaswa, n’ubundi bugome bwambura umuntu agaciro ke.

Ni ubwa gatatu mu myaka icumu intumwa z’iyi biro zihagaritse akazi kazo kubera amananiza y’ibihugu. Izindi inshuro ebyiri byabaye muri Ukraine n’Azerbaijan.

Usibye kumenya ko abafungwa bafatwa mu Rwanda, izi ntumwa zagenzwaga no kugira inama leta y’u Rwanda mu rwego rwo gushinga urwego rw’igihugu rwo kugenzura aho abantu bafungirwa. Intumwa za ONU zivuga ko zibabajwe n’uko zitabashije kuganira n’akanama k’inteko ishinga amategeko kabishinzwe.

Izi ntumwa zigizwe na Arman Danielyan wo mu gihugu cy’Armenia, Kosta Mitrovic wo muri Serbia, n’abategarugoli Margarete Osterfeld wo mu Budage, Zdenka Perovic wo muri Montenegro, na Aneta Stanchevska wo mu gihugu cya Macedonia.