INTYOZA SENATERI EVODE UWIZEYIMANA YONGEYE GUTARAMIRA ABAKURU!

Yanditswe na Albert Mushabizi

Kuwa 01 Kanama 2021, Senateri Evode Uwizeyimana yongeye kumvikana mu nganzo irasa amagambo kuri Teleziyo y’u Rwanda, mu kiganiro “Ishusho y’icyumweru”. Inyangingo “ahandi ibyihebe barabyahuranya” yayaturiye kuri Paul RUSESABAGINA, yumvisha ko yagiriwe impuhwe na Leta ya Kigali yamushimuse; ije yiyongera ku zindi nyangingo z’uyu mugabo zubatse izina mu mateka ye. Nta shiti ko iyi nyangingo ubu ari igiparu kiryoshye kuri bamwe bo mu nda y’ingoma, na rubanda giseseka mu Rwanda; ariko ntikibure no kuba igiparu kibishye ku bumva ko nta munyarwanda ukwiye gushyomoka, cyangwa se kurengera kugeza ku rugero nka ruriya.

 “Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro”, “amategeko y’ishyamba ry’inzitane”, “imihirimbiri y’abanyamakuru”, “nguriza nkugurire icupa”, “amashyaka nka za butiki” “Musenyeri utagira urugo ntiyamenya ibyo mu ngo”… n’izindi nyangingo nyinshi zagiye zisigara nk’urwenya mu mitwe y’abanyarwanda… Urwenya rw’imberabyombi, ruryoheye kandi rwizihiye igice cy’Abanyarwanda bamwe, rutaretse no kubihira kandi rutera ishozi ikindi gice cy’Abanyarwanda.

Icyo wenda benshi mu Banyarwanda batazi, ni uko inganzo irasa amagambo, amashyengo n’inozamvugo nka biriya dukunze kumvana Senateri Evode UWIZEYIMANA, bikundwa kandi bikizihiza abo mu nda y’ingoma!

Ku bantu bagize aho bahurira n’ubuzima bw’igisirikari, ibiparu na “moral” biri mu iby’umumaro cyane mu buzima bwa buri munsi! Iyo muri ubu buzima bw’igisirikali, uzwiho imiterere, imigirire n’imikorere itangaje, ariko cyane cyane ukaba waba n’intyoza mu mivugire; aho uba ubaye icyatwa, ku buryo byaguha n’amahirwe runaka abandi batagira. Uyu muco wo gukunda cyane ibyizihiza, unihariwe kandi n’abashumba b’inka. Ababaye mu nka nabo barabizi, ko igitaramo ari nyambere, akanwa karasa amagambo, kakaba ak’igikundiro!

Icyo abasirikari bahuriraho n’abashumba b’inka, ni ukuba bagira inkabura mu kwizihirwa, kandi bagaha igitaramo agaciro katagereranywa. Muri aya matsinda yombi, abasirikari n’abashumba b’inka; abenshi mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda bayanyuzemo. Abenshi babaye mu buzima bw’ishyamba buha umusivili n’umusirikari umusogongero ku buzima rusange bwo mu matsinda magari; butandukanye n’ubwo mu ngo. Abatarabaye mu borozi cyangwa se ngo baragire inka; babaye mu miryango yiganjemo umuco ushingiye ku nka.

Prezida KAGAME by’umwihariko bivugwa ko akunda cyane igitaramo cy’inganzo y’urwenya, iyo bishoboka abifitiye umwanya; n’ubwo abenshi bashobora gutungurwa n’aya makuru, bagendeye cyane ku kundi kuntu azwi mu muryango nyarwanda. Uwo muco akaba kandi awusangiye na benshi mu basirikari bakuru, bari mu myanya y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu; ibi bikaba kandi biri mu muco wa bamwe, ko bakwiye kugira ababagaragira bo kubamara irungu.

Mu gihe Inkotanyi zari zikiri ku Murindi, ngo nta muzingo w’indirimbo wakunzwe n’Abayobozi bakuru, kurusha umuzingo wa nyuma w’umuhanzi Simon BIKINDI; warimo inganzo itaraciraga akari urutega Inkotanyi mu buryo bweruye. Ibi si amakabyankuru, kubera ko ku muntu wabashije gushyikirana n’Abafande b’Inkotanyi, ku rugero rwo kugendererana nabo ntiyaba yarabuze kumva izi ndirimo mu byumba by’uruganiriro, cyangwa mu mudoka zabo. Ibiganiro byibasira Inkotanyi n’abakuru bazo, by’Abashyushyarugamba ba RTLM nka Kantano HABIMANA, Valeriya BEMEREKI, Noheli HITIMANA… ngo byakundwaga n’Inkotanyi nkuru byabuze urugero, zarabifashe ku makaseti, zikabyiyumvira zitaramye, ziruhuka… Aya makaseti yaranamamaye mu myaka ya mbere y’ubutegetsi bw’Inkotanyi, abatabigirira ingaruka, bakabyiyumvira bataramye, bakabitega amatwi bibasusurutsa; mu gihe hari abari kwibeshya ko babyumvaga bagamije kunnyega ba nyakuvuga…

Ibi ngo bikaba bituruka ko mu muco wa gitutsi, umuntu wese uzi kuganira; aba ari umutaramyi wo kwizihiza, kabone n’iyo yaba agutuka cyangwa akubwira amagambo asesereza, apfa kuba gusa azi kubirasa mu mvugo iryoheye amatwi! Iyi nganzo ngo yaba yarakijije n’Abatwa benshi mu gihe cy’ingoma ya cyami ! Umutwa wabashaga gushyenga ku rugero rwo kwibasira umwami, umutware, umwamikazi n’undi mututsi mukuru, mu mvugo y’ubuse; yashoboraga no kubigabaniramo amashyo!

Mbere y’uko Evode UWIZEYIMANA atahuka mu Rwanda, ngo i bukuru mu nda y’ingoma bakundaga  inganzo ye y’amagambo yatondekaga kuri radiyo BBC, batitaye ko ayo magambo akamira mu kitoze ingoma yabo !

Mu gihe benshi mu Abanyarwanda bo hanze n’imbere mu gihugu, baryoherwaga n’ibiganiro birimo inganzo y’itondekamagambo n’inozamvugo, Maitre Evode UWIZEYIMANA yakunze kugirana na Radiyo BBC, aho yari umusesenguzi w’ibigendanye n’amategeko, ataratahuka mu gihugu; ngo mu bayobozi bakuru b’Inkotanyi ho byari ibicika ! Ndetse ngo mu gihe Madamu Aloysia INYUMBA yajyaga kumurambagiza, ngo atahe mu gihugu; yaba ataramuhishe ko Prezida KAGAME amukunda byabuze urugero. Byumvikane ko Inkotanyi uretse no gukunda inganzo ya Evode UWIZEYIMANA, zumvaga ziyibengutse ngo ziyifashishe mu icengezamatwara ryubaka ingoma, aho kuyisenya. Nk’uko bigaragara ku mafoto; Inganzo y’urwenya n’ubuse iramukamiye, kandi ikamuha igikundiro ku Nkotanyi nkuru zo mu nda y’ingoma:

“Harya sha ngo turi agatsiko k’amabandi !?”… “Ongeraho uti : yitwaje intwaro, Excellence !!!”

Senateri Evode UWIZEYIMANA siwe muhutu wenyine ukamisha akarimi ko gusingiza ingoma ya FPR-Inkotanyi na Prezida KAGAME, ndetse n’inganzo y’urwenya n’inozamvugo. Icyakora ngo guhahisha iyi nganzo uri Umuhutu, uhora usimbuka imitego y’Abatutsi b’abanyeshyari!

Mu buryo budasanzwe Abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda, uhereye kuri KAGAME, bakunda abahutu b’akarimi ko gusingiza ingoma ya FPR-Inkotanyi na Prezida KAGAME, ndetse n’inganzo y’urwenya n’inozamvugo. Byavuzwe kenshi ko hari Abayobozi bo ku rwego rwa Ministri baba bajya bafata igihe, cyo kujya gutaramira Prezida KAGAME kubera ko bazi cyane inganzo y’urwenya. Uwakunze gushyirwa mu majwi cyane, ni Ministri Joseph HABINEZA, ngo waba amenyereye gusetsa Prezida KAGAME, dore ko banabanye ku Murindi, bose bakunda ikipe ya Arsenal, ngo bakaba bararebanye imipira y’i Burayi kenshi, cyane cyane iyo Arsenal yaserutse, inshuro nyinshi mu rugo kwa KAGAME, ari nako amusunikira urwenya. Hari n’abavuga ko igihe indege ya Prezida  Juvenal HABYARIMANA iraswa, Prezida KAGAME yari yicaranye na Joseph HABINEZA ku Mulindi, barebana umupira, ari nako amususurutsa mu nganzo y’urwenya.

Aba bahutu bakundirwa inganzo yabo y’urwenya n’akarimi ko kumenya gukeza ingoma n’umukuru wayo; ngo baba babigirirwa ishyari n’Abatutsi batari bake, bahora babatega imitego itari mike ngo barebe ko babahirika, bakareka gukamirwa n’iyi mpano y’inganzo bivukaniye. Evode UWIZEYIMANA, akaba yarigeze gutegwa umutego, ku umukobwa ushinzwe umutekano, muri umwe mu miturirwa yo muri Kigali. Ubwo uyu mukobwa ushinzwe umutekano yamusakaga nk’uko bisanzwe, ngo yaba yaragize atya, akamukanda ubugabo; maze Evode UWIZEYIMANA akamujugutira, ibyamuviriyemo kwirukanwa ku mirimo y’ubuministri. Gusa nyuma y’aho akaza kugororerwa imirimo y’ubusenateri! Aha rero murumva ko Prezida KAGAME ajya abera inkoramutima uwamususurukije mu rwenya!

Edouard BAMPORIKI nawe umenyerewe ku nganzo y’urwenya, udatinya no gutanga nyina wamubyayeho igitambo ngo yisusurukirize abakuru; nawe ishyari ry’Abatutsi rihora rimutega imitego myinshi, ku buryo ndetse yigeze no guteza ubwega ku mukuru w’igihugu, mu muhuro wa RPF-Inkotanyi. Joseph HABINEZA nawe ntiyabuze kwibasirwa n’ishyari ry’Abatutsi, bamuziza igikundiro yigirira kuri Prezida KAGAME, kubera kugira amashyengo. Uyu nawe yatezwe umutego w’inkumi uramushibukana mu w’2011, gusa inshuti ye Paul KAGAME imushumbusha kuba Ambasaderi. Nyuma munywanyi we Paul KAGAME, yongeye amugororera ya Minisiteri yari yirukanwemo na none, muri Nyakanga 2014. Ngo ntawe uhiga naryo, aho ndavuga ishyari ! Iyi minisiteri bahoraga bazirikiramo Joseph HABINEZA, ngo ni Minisiteri yuzuyemo abakozi batahutse bava i Burundi, ubundi batajya boroha ku matiku. Iyi minisiteri kandi ikunze kuba ikinagiramo abana bitangiye ingoma y’Inkotanyi, bakaba badashobora kugororerwa imyanya y’ubuyobozi; ngo ahubwo ugasanga bafite udushinga bakamiramo udufaranga, tuba tubitse muri iyi Minisiteri. Utwo dushinga tuba tuzenguruka ahanini ku rubyiruko, umuco, ubuhanzi, siporo, icengezamatwara… Bigatuma iyi Minisiteri ibamo ishyari guhiga izindi mu gihugu cy’u Rwanda.

Umutego rurangiza ngo  waje gushibukana Joseph HABINEZA, kuwa 22 Gashyantare 2015; mu birori bya Nyampinga w’u Rwanda; ubwo abashinzwe ibyo kwakira abashyitsi “protocol” bamukoresheje bamugushije by’amanzaganya mu icyaha gikomeye, cyafashwe nko gutesha agaciro Umufasha w’umukuru w’igihugu, amusuzugura mu birori yari umushyitsi mukuru, maze agahinduka umushyitsi usanzwe; kubera gusa kukwibeshya mu buryo bwo gutanga umwanya w’imbwirwaruhame kuri Madamu Jeannette KAGAME! Maze abazi gushyashyariza bararemesha, bati : “dore wa muhutu mwahaye ubuhake bunyaza mu ngoro, atangiye kujya abamenyera… !” Ibyo byamuviriyemo kubikirwa imbehe, iminsi mike nyuma y’ibirori, kuwa 24 Gashyantare 2015. 

Joseph HABINEZA ashobora kuba atarengeye kubasha kujya gukeza mu rugo rw’umukuru w’igihugu. Abazi kwitegereza ngo yakunze no kubangamirwa mu mirimo yindi yagiye yishakira nko mu isosiyete Radiant, muri business yo gukora amakaroni, ndetse ngo n’aho yiyemereje gutangira kwibera umuhanzi w’indirimbo, ngo indirimbo ya mbere yasohoye (one song one nation) yaba yaragambaniwe n’i Bukuru ngo ntizakinwe ku maradiyo, none aheze ku rwego rw’”Umuhanzi underground”!

 Uko byaba kose Joseph HABINEZA azahora yibukirwa ko ari umuyobozi wo ku rwego rwa Ministri, ngo waciye agahigo k’amazimwe; aho yagiye kwereka munywanyi we Prezida KAGAME, ubutumwa bugufi bwo muri telefoni, yari yohererejwe na Ministri mugenzi we –bahuriye ku buhutu- amukebura kuvuga aziga, ubwo yarimo avuga imbwirwaruhame yo gusoza icyunamo, nka Ministri ufite Jenoside mu nshingano. Uwo mutegarugori Ministiri, ngo byamuviriyemo kubikirwa imbehe no kuburabuzwa !

Boniface RUCAGU

Uyu mugabo wamenyekanye cyane kubera imvugo ze zimeze nk’ibyivugo zari zinyanyagiye, ku byapa byabaga bishinze ku mabarabara mu cyahoze ari Ruhengeri, nyuma yaje kujya mu Intara y’Amajyaruguru. Ibyo byapa byakanguriraga ubumwe n’ubwiyunge, bikabaho udushushanyo tw’ibiganza bikoma amashyi; byarangaga ubwatsi yatwaraga bikaba n’umwihariko waho. Mu kuyobora Itorero ry’Igihugu nk’igicumbi cy’icengezamatwara rya FPR-Inkotanyi, yagiye yumvikana mu mvugo z’ibisingizo zitasibaga ku rurimi rwe, akeza ingoma ya FPR-Inkotanyi na Prezida KAGAME. Umugabo uzi kuvuga neza, mu nganzo yuje, urwenya n’inozamvugo.

JMV GATABAZI

Uyu mugabo ngo yerekanye impano, yo gukeza, gusingiza ingoma; igihe yari mu ngando z’abatahutse bava mu mashyamba y’icyahoze ari Zayire. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, inkuta z’imbuga nkoranyambaga ze ziba zuzuye ibisingizo by’ingoma ya FPR-Inkotanyi, n’umukuru wayo Prezida Paul KAGAME. Imbwirwaruhame ze kandi zikeza ingoma, mu mvugo ikenekanye ubuhanga, igusha neza Inkotanyi. Azwiho no gukora iyo bwabaga ngo imbaga y’abaturage ayobora ayijyane mu mujyo arimo; ngo akunde arebwe neza n’ingoma.

Olivier NDUHUNGIREHE

Inkuta z’imbuga Nkoranyambaga z’uyu mugabo zizwiho amagambo yo gusingiza ingoma. Ibyo guhangana bikaba byarigeze kumushyira ku gatebe igihe kitari gito aho yaje kwirukanwa ku mwanya wa Ministri kubera kutamenya gusimbuka imitego yategwaga n’insoresore zo mu nda y’ingoma zitihanganiraga kumubona yibuka murumuna we wishwe n’inkotanyi cyangwa abandi banyapolitiki y’abahutu ba opposition bishwe muri 1994. Nyuma yaje kongera kugarurirwa icyizere agabirwa akazi ko kuba Ambasaderi, umwanya akiriho na magingo aya.

Jean Philbert NSENGIMANA

Uyu mugabo nawe Inkotanyi zamuteye imboni, mu ngando y’abanyeshuri bari batahutse bava mu mashyamba y’icyahoze ari  Zayire; aho yagaragaje impano mu bushyushyarugamba, n’umwete wo guhanga ibisingizo by’ingoma. Kuva icyo gihe yagize umwete wo kwigaragaza, na none mu ngando z’abanyeshuri ba Kaminuza. Ahera ubwo ayoboka icyama, arangwa n’imico y’abandi bahutu bashaka gukeza no kurebwa ryiza n’ingoma; n’uko azamuka mu myanya myiza agororewe na FPR, kugeza abaye na Ministri.

Professor Anastase SHYAKA

 Uyu mugabo ubundi w’umusizi, nawe azwiho akarimi karongorotse, kagiye kamuhesha inshuro nyinshi amahirwe yo kuba Umushyusharugamba mu birori bikomeye, aho yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare! Ababaga muri iyi kaminuza bamwangiraga ukuntu ubushyushyarugamba bwe bwabaga bwuzuye ibisingizo bya RPF Inkotanyi na Prezida KAGAME. Ibi nyamara byaje kumuha amahirwe yo gushingwa Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Myiza, umwanya yavuyeho ajya kuba Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. 

Nyakwigendera Dismas MUKESHABATWARE nawe ngo yaba yarigeze gutumirwa mu rugo kwa Prezida wa Repubulika, gutaramira no kuganiriza umuryango w’umukuru w’igihugu. Gusa we ntitwamushyize kuri uru rutonde, kubera ko ntaho azwiho imvugo zo guhakishwa impano ye asingiza FPR Inkotanyi. Umuryango w’umukuru w’igihugu ngo waba warakundaga kumwumva mu matangazo yo kwamamaza kuri Radiyo Rwanda cyane cyane yamamaza ibyasohotse mu Mvaho, ukamukundira aho, bityo ukamutumira kuwususurutsa, ndetse ngo icyo gitaramo akaba yaba yaranakigabiwemo,

Madamu Jeannette KAGAME nawe nk’umuhanzi w’umukinnyi w’amakinamico n’umubyinnyi; ngo urwenya n’inganzo muri rusange byaba bitamugwa nabi ! 

Madamu Jeannette KAGAME ni umuhanzi  kabuhariwe w’umukinnyi w’amakinamico akaba n’umubyinnyi. Iyi mpano ngo akaba yarayigaragaje, kandi ikanogera benshi mu gihe gito yize muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi. Ababaye muri iyi Kaminuza, no mu mujyi wa Bujumbura mu myaka ya za 80, ntibazibagirwa umukino w’ikinamico “Pitié pour la Reine” wanditswe n’umuhanzi akaba n’umwalimu w’Igifransa Professeur Jean Marie KAYISHEMA, Jeannette KAGAME, witwaga icyo gihe Jeannette NYIRAMONGI yakinnyemo ari umwamikazi; none bikaba byaraje kurangira inkuru ibaye impamo! Muri uyu mukino wakinwe mu cyumba cy’imyidagaduro cya Kaminuza, no mu bindi byumba by’imyidagaduro byo mu mujyi wa Bujumbura, birimo Ikigo Ndangamurage cy’Abafransa; Jeannette NYIRAMONGI yanditse izina, ndetse bimuviramo amahirwe amwe n’amwe yabyaje umusaruro mu minsi yakurikiyeho.

Uyu mudamu kandi azwiho gukunda no gutera inkunga abahanzi batandukanye; cyane cyane iyo bakorera mu murongo w’icengezamatwara rya FPR-Inkotanyi. Azwiho no gutera inkunga imishinga y’ubuhanzi n’ubugeni ihenze, ayikorera ubuvuzi bwo kubona uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa nk’amaserukiramuco, imishinga y’abahanzi baserukira mu mahanga… Ngo uyu mudamu nawe yaba yikundira urwenya byahebuje; ku buryo uramutse uzi kumukeza muri iyi nganzo utahaburira ihaho. Ku bamuzi neza, ngo abenshi mu byegera bye n’inshuti z’akadasohoka; bagwiriyemo abahanzi n’abamararungu mu nganzo y’urwenya. Ibyo rero bikaba bishimangira ko mu rugo rw’umukuru w’igihugu Paul KAGAME, inganzo n’urwenya ari kimwe mu bikinerwa mu buzima bwa buri munsi. Ikindi kandi kidasanzwe ni uko urugo rw’umukuru w’igihugu, rwaba rutajya rwisoba mu gucinya umudiho wa kizungu n’uwa gakondo, mu bitaramo byihariye!

Abafite inyota yo gukamirwa n’ingoma ya FPR-Inkotanyi babuze inzira y’ubusamo, bazi guhanga no gutera urwenya, batari bazi iri soko rishyushye; muzangaye ikindi, ndabaremeye! Gusa kwa FPR-Inkotanyi ni kwa Biryuwiziritse !!