Inyandiko ku muvandimwe Abdallah Akishuli

Muvandimwe AKISHULI ABDALLAH,

Mbanje kugusuhuza! Urakagira Umugisha w’Imana, Iguhe ibigukwiye ndetse usagurire nabandi.

Mumagambo make, nagira ngo gusubize ku nyandiko yawe, aho wagize uti “NYAMARA WASANGA EVODE NA NDENGERA MUGAYA ARIBO BANYABWENGE”. Nashatse kwita iyi nyandiko yanjye nti “AKISHULI NAWE YEREKEJE IYA KIGALI”, ariko ubwonko buganza umutima, buti musuhuze ntumuzi.

Ntatinze muri byinshi rero, njyewe ndi umunyarwanda utuye Kigali, ntabwo ndibukubwire amazina yanjye, ariko nagira ngo ngire icyo nkwibwirira waba wirengagije, cyangwa se ngo turebe uko twabyumva kimwe. Nanone ni binanirana, ntibivuze ko turi bube abanzi, cyangwa tudashobora guhurira muri Opposition. Ikindi nuko ndi umututsi, nkaba narabuze abantu benshi bishwe muri Genocide ya 1994, ariko hari nabandi bake bazize ubwicanyi bw’ingabo za APR. aha uraza kwibaza uti ese wari muri FPR? Ashwi da, sinigeze nyibamo usibye ko umuryango wanjye wose ariyo ubamo. Uribwongere uti kuki? Nuko nahoze nibaza byinshi kubahutu nabatutsi, kandi nareba nkasanga ntawavugishaga ukuri, birtyo ndifata, ariko nyene imyaka 24 irashyize FPR iyobora, nkaba nanjye rero mbona ko ibibazo byabaye byinshi cyane kuruta ibya leta ya MRND na MDR.

I.            AMATEKA YAWE MURI OPPOSITION

Muvandimwe rero, nta byinshi ndibuvuge kumateka yawe, cyakora nasanze waratangiye neza urikumwe na Dushaidi ugacika intege, ariko ubungubu ukaba wariyuburuye mirindi shyaka ryifuza ko Nouvelle generation  ihabwa umwanya munini muri politik. Ariko nkwibarize? Ko nabonye usenya Twagiramungu Faustin kandi nawe aribyo yifuza? Ahubwo njye nasanze ufite ikibazo nabo bose wise ko ari abanyapolitik bashaje.

II.            IBISOBANURO KUMUTWE WAWE W’INYANDIKO

Nigeze kubona inyandiko ndende cyane wisobanura ko udafatanije na General Prof Dr Mupenzi, umwe wafatiwe Zambia, ngushyira mubo nakwita ko bakwiye chance yakabiri, wenda Mupenzi yaragushutse. Ariko rero kuvuga ko ushima ibyo Evode na Ndengera bakoze, nahise nkwibazaho cyane. Ese muvandimwe, ubwo Urwanda uraruzi? FPR urayizi? Ese burya bariya bagabo bari muri RNC bahoze muri FPR ubona bari hanze, cyangwa nabahutu bamaze kuyihunga, ubona ari ibigoryi? Ese Akishuli wari wabaza nako ubwo ndimo kukwandikira tugiye kubona Ministre w’Intebe Mushya, ubwo ibya Habumuremyi uzaba ubyumva mu gihe kizaza, noneho rero uzabaze abahutu bayisohotsemo, ureke abatutsi kuko bo nabonye nta pitie ubagirira. Akishuli rero niba ushaka kuza Kigali, hamagara Evode aragushakira umwanya, ariko uhagarike gupropagea iyo virus ya FPR ko amashyaka ari hanze, ntacyo amaze. Washatse kwereka abanyarwanda ko Opposition ntacyo zimaze, ko abazirimo bari mumatiku, ubundi uti barutwa nabagiye Kigali guhakwa no kwuzuza ibifu. Ahandi naho urashaka kurecruta abakiri bato. Aho kugirango utubwire ibishya byo muri iryo shyaka, urasenya abandi ukoresheje amatiku yo muri za administration interne zayo mashyaka. Iyo ni strategie ya FPR. Aho kugira ngo utubwire icyo abo bagabo nayo mashyaka wikoma, uratubwira ko bamwe ari MRND/FPR vs MDR, ahubwo ukatwumvisha ukuntu bazaryana nibagera mumishyikirano. Bwana Akishuli, mubyo wanditse byose kuri ariya mashyaka ntacyo ndibukivugeho kuko nta mwanya wamatiku abanyarwanda bakeneye. Icyo bakeneye ni abantu bazi ubwenge, bashyira inyungu zabaturage bari mugihugu no hanze imbere.

Ntabwo ndibuvugire ishyaka na rimwe cyangwa ngo mvuguruze ibyo wakomojejeho kuko ni amatiku gusa yuzuyemo. Cyakora iyo uza kuba ufite ibitekerezo bizima ntabwo warikuvuga ko RNC igizwe nabatutsi bakibona ko bagomba kuba hejuru yabandi, FDU ngo ni MRND. Ubwose kuzi igihagararo cyabakiga cg abarera bo muri MRND, noneho uzi nabatutsi, ubwo ahubwo urumva utavuze ko bafite coalition ikomeye. Byashoboka gute ko abatutsi bashaka gutegeka abandi bakorana nabahutu bo muri MRND. Twese turiyizi, ahubwo urashaka gutera complexe abahutu baturuka mubindi bice byurwanda, nkabo muri CPC. Iyi nayo nindi Strategie ya FPR.

Wageze naho uvuga kuri bariya basirikare bari mumanza ba Lt Joel Mutabazi, ko uzi byinshi kandi bakorana na DMI na RNC. Ese wowe ibyo wabimenye ute niba utarakorana nabo? Niba aribyo wasomye, urakora analyse kubyo wasomye cyangwa? Niba uzi byinshi byabakoranye na DMI na RNC, ubwo nturimo kudutangariza ko Gen Fake Prof Faux Mupenzi mwakoranaga koko? ????

Ndagira rero ngusaba ko niba udashoboye kubwira abanyarwanda icyo ishyaka ryawe rigamije, ureke kudutesha igihe mwitangaza makuru kuko ridufitiye akamaro, kandi niba FPR nayo yaraguhaye kugafaranga ukaba ukirimo urakora, uzabaze abahutu bayikoreye uko ibagenza. Niba hari n’amabanga ufite yaryameho ejo mugitondo batakwohereza babana bari aho ngaho bazanye twa tuzi.

Kubasomyi ba therwandan.com, mujye mwitondera abazana amatiku. Amakuru dukeneye nayo muri Leta ya Kagame uko atwikira, asenyera, yiba, yica bene kanyarwanda. Amashyaka nashaka azabe 20 cyangwa 40, iyo bitangira niko bigenda. Hazagera nigihe cyo kujya muri Coalition, cyangwa amwe amire andi. Icyo mpamya nuko habaye amatora ya Democatie, FPR n’ishyaka rya akishuli batabona amajwi menshi, kuko umwe bamurambiwe undi ntazwi.

Akishuli President Museveni yaravuze ngo mumuco wabo baravuga, ngo “Gaburira ibibwana byose ntuzi ikizahiga”

Gira Amahoro