Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y’ihindurwa rya Ministre w’intebe na Guverinoma?

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014 inkuru yasakaye hose ko Ministre w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yasimbujwe Anastase Murekezi wari Ministre w’abakozi ba Leta n’umurimo.

Kuki Bwana Pierre Damien Habumuremyi yakuwe kuri uriya mwanya?

Ubusanzwe Pierre Damien Habumuremyi ni umuntu wagaragaje ko ari umukozi ndetse agirirwa icyizere na Perezida Kagame ku buryo ndetse yari ageze aho atitiza bimwe mu bikomerezwa byo muri FPR mbese wamugereranya na wa muboyi mwiza utumwa kw’isoko akajya gushaka ibihendutse biri munsi y’amafaranga shebuja yamuhaye ndetse yamara no guhaha akagarurira shebuja amafaranga yasigaye. Mwibuke ijambo rya Habumuremyi aho yagize ati:”Bwana Perezida wa Repubulika tubabarire twese twarakosheje uretse wowe!”

Bivugwa ko Habumuremyi yari yarahawe ingufu ku buryo yageze aho yirukana Ministre Protais Musoni na ba Eugène Barikana!

Umuntu nka Habumuremyi wumviraga Perezida Kagame Ijana kw’ijana ntabwo yashobora gukurwaho nta mpamvu ifatika. Mu mpamvu zikekwa n’uko Habumuremyi yaba afite umuvandimwe witwa Sipiriyani uba muri FDLR mu mashyamba ya Congo ndetse na Habumuremyi akaba yarabaye mu nkambi ya Mugunga mbere y’uko isemywa, hari amakuru atarabonerwa gihamya avuga ko ngo uwo muvandimwe wa Habumuremyi yaba yaragaragaye mu majyaruguru muri Hoteli ya Habumuremyi ariko ibi ni ibyo gushidikanyaho kuko umuntu nka Habumuremyi ntabwo yatinyuka ibintu nk’ibyo.

Ariko isesengura rindi rivugwa n’uko ngo mu minsi yashize hari uburyo Bwana Habumuremyi yaba yarabonanye na Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete. Ngo Bwana Habumuremyi yari avuye mu nama ya EAC muri Tanzaniya yemera lifuti ya Perezida Kikwete wari ugiye i Nairobi mu muhango wo kwimika Perezida Uhuru Kenyatta. Niba ari byo koko n’ubwo umuntu yahamya ko ibyo Kikwete byose yaba yaraganiriye na Habumuremyi yabisubiriyemo Kagame ntabwo uko Kagame tumuzi yabishira amakenga.

Kuganira na Kikwete, Kugira umuvandimwe muri FDLR, gushimwa na benshi ko akora neza, kuba yarahawe uyu mwanya kugira ngo akarere k’amajyaruguru kayoboke FPR ariko bikanga kuko muri iyi minsi byagaragaye ko FDLR ihafite abayoboke kugeza mu bayobozi, ibi byose byatuma Habumuremyi yaba yigijweyo.

Kumwigizayo ariko ni amaburakindi kuko iyo aza kuba hari amakosa amuriho nta kuntu Perezida Kagame yari kumushimira ahubwo yari kumutuka nk’uko asanzwe abikora. Mwibuke ko mu ijambo yavuze mu muhango wo kurahiza Leta nshya yagize ati:

“Ubwo ndashimira Ministre w’intebe wari uyoboye iyo gouvernement n’abamufashije, ari abashya, ndetse n’abatayigarutsemo, aliko bazakomeza imilimo mu zindi nzego, na zo zikorera abanyarwanda, zikorera igihugu. Hari impamvu nyinshi zituma ibintu hari ubwo bihinduka, nta n’ubwo byaba bikubiye ko ari ukugaya akazi kakozwe, ahubwo n’iyo akazi ari keza, intego irakomeza ahubwo no kurushaho. Ni byo rero umuntu yavuga muri ibi biba bihinduka, biduha gouvernement nshya cyangwa se bituma hazamo abayobozi bashya, cyangwa se abari basanzwe, banakomeza. Ubwo, mpereye kuri ibyo, nagira ngo nizeze abagiye muri gouvernement, nshya, iyobowe na prime minister Murekezi, inshingano ari ugukomeza ibyiza abayobozi baba batezweho amaso, gukorera abanyarwanda. Icya kabiri, ni ukwifuzwa ko hakomezwa kandi kuzuzanya, abakoreraga leta ya mbere, igituma ibyiza byagezweho, ni uko bakoraga nk’ikipe, bakoreraga hamwe, bakuzuzanya, imbaraga, ufite imbaraga nyinshi aha, nkeya, bakuzuzanya, imbaraga zigatubuka. N’ubu ntawabinyura iruhande, niko bikwiye kuba bikomeza, ahubwo intego ni ukurusha, kugira ngo umusaruro tuvana mu bikorwa, urusheho kwiyongera. Ndabasezeranya rero ubufatanye kandi mbubasaba…”

Ibivugwa ko yaba agiye kugirwa Ambassadeur i Burundi ni ibintu twavuga ko bigoye kwemera kuko n’uwagizwe Ambassadeur i Burundi, Bwana Amandin Rugira amaze igihe gito arahiye.

Ku bivugwa ko Habumuremyi yaba yazize kwanga kwitaba inteko byo ni ibintu nabyo bigoye kwemera kuko uko Habumuremyi azwi ntabwo ari umuntu watinyuka gusuzugura abadepite, ikindi kandi ibyo yagombaga kubazwa byo gusenyera abaturage hari abaministre babishizwe kandi bo ntawabakozeho ahubwo bahawe imirimo mishya muri Guverinoma yagiyeho. Ukwijujuta kw’abadepite ko umuntu yagushyira mu rwego rw’ikinamico cya FPR cyo kwerekana ko abadepite  b’u Rwanda nabo bafite ijambo. Kuko nta wundi muntu muri ruriya Rwanda wabuza Habumuremyi kwitaba abadepite atari Kagame ubwe ikindi kandi ntabwo abadepite bakwijujutira Habumuremyi ibikonyozi byo muri FPR bitabiri inyuma! Cyangwa n’amayeri yo kumugusha mu mutego nk’uwatezwe Lt Gen Charles Kayonga bakamubwira amasaha atari yo Kagame akahamutanga bikitwa agasuzuguro!

Hari na bamwe baketse ko Habumuremyi yashyizwe ku ruhande ngo ategurwe kuzasimbura Kagame mu 2017 ariko nyine Kagame afite umwanya ukomeye mu gihugu utuma akomeza gutegeka nk’uko byari bimeze ku gihe cya Perezida Bizimungu, ariko iyo usesenguye usanga urwego Perezida Kagame agezeho hari abasigaye bamufata nk’Imana yabo, kongeraho ibibazo by’ubutabera ibyo bitapfa gushoboka.

Iyo umuntu ashyize mu gaciro asanga iki gikorwa cyo guhindura Leta kimaze iminsi kigwaho ahubwo gukuraho Habumuremyi bikaba byaba nk’uburyo bwo guhita haba impinduka muri Leta kuko itegeko nshinga riteganya ko iyo Ministre w’intebe avuyeho avanaho na guverinoma ye yose.

Amakuru The Rwandan ifite kandi yizewe n’uko kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 19 Nyakanga 2014 umuntu umwe mu bagizwe ba Ministre bashya yahuye n’umuntu arimo agura imyenda mishya amubwira mu marenga ati”nanjye his excellency yanyibutse!”

Ikigaragara n’uko iyi Leta nshya ari Leta igamije gutegurira Kagame inzira igana mu guhindura itegeko nshinga no kwiyamamaza  mu matora ya 2017.

Kuri iyi ngingo twahera kuri bamwe mu bashyizwe muri Leta bigaragara ko ari intore kabuhariwe mu bukangura mbaga ku rubyiruko nka Joe Habineza Utumabahutu, Francis Kaboneka.

Na none ingufu zahawe ishyaka PSD nazo ni izo kwibazwaho, ese ishyaka ryagize amajwi 5% rihabwa Minisiteri y’intebe na Perezidansi ya Sena rite? Ni ukuvuga umwanya wa 2, n’uwa 3 inyuma ya Perezida wa Repubulika!

Mu rwego rwa politiki hari abasanga ibi ari ugushaka ingufu mu majyepfo y’igihugu aho Ministre Murekezi akomoka no kuneza abashyigikiye PSD mu majyepfo ngo bazunge mu rya PDI mu gusaba ko Perezida Kagame yongera kwiyamamaza mu 2017 ndetse no kujijisha amahanga herekanwa ko Perezida na Ministre w’intebe bava mu mashyaka atandukanye, kuba Ministre w’intebe yava mu rindi shyaka ritari FPR rigaragara nk’iryiganjemo abahutu kandi ryahozeho kuva mbere ya 1994 hari abanyamahanga bamwe bashobobora kwibyibeshyamo amahinduka no gufungura urubuga rwa politiki.

Kuba Ministre w’intebe mushya Murekezi mu minsi yashize yaratangaje ko ubundi ubwoko bwe ari umututsi ahubwo abakurambere be baba barahinduye ubwoko bagahinduka abahutu ntawamenya niba ayo magambo hari icyo yaba yaramaze mu guhabwa uriya mwanya!

Ikindi n’uko guhitamo Murekezi nka Ministre w’intebe ari ibyo kwibazwaho mu gihe Mu myaka yashize ahagana mu 2010 Ministre Murekezi abadepite bamugeze amajanja benshi bifuza ko yakurwaho icyizere ndetse bamwe bamwifatira ku gahanga ariko yari yaraguje ararusimbuka!

Abirukamywe muri Leta bazize iki?

Duhereye kuri Protais Mitali, byakunze kuvugwa ko ari umuntu w’umuswa byaba mu kazi n’ahandi mu gihe bigaragara ko muri Leta harimo abantu b’abahanga benshi, kuvugwa mu kibazo cy’umuhanzi Kizito Mihigo, ikibazo cya Miss Colombe utarahawe ibyo yemerewe ubu akaba ari mu bibazo by’insobe, Mitali kandi bivugwa ko yashyize imbere inyungu ze imbere n’amatiku agaca imitwe y’abandi bo mu ishyaka PL bari bakomeye bashoboraga guteza ishyaka imbere rikamera nka PSD, ku buryo ishyaka PL ryahazahariye cyane bityo rikaba ritigaragaza cyane ku buryo FPR ibura icyo yereka abavuga ko nta mashyaka yandi ari mu gihugu, kuba kandi atarashoboye gushyira abitwa abacikacumu bose mu kwaha kwa FPR bikaba bigaragara ko basigaye ari benshi mu barwanya ubutegetsi nabyo yabizira. Mbese uwavuga ko Mitali igihe cye cyari kigeze ntabwo yaba yibeshye!

Ikosa Mitali yakoze muri PL ashyira inyungu ze n’iza FPR imbere y’iza PL siwe ubikora gusa kuko no mu yandi mashyaka hari abandi bantu twavuga batari abahanga na gato ndetse twavuga ko ari abaswa nka ba Alvera Mukabaramba, Musa Fazir Harerimana ariko babona imyanya ku idarapo ry’amashyaka yabo ariko mu bikorwa byabo bakorera FPR n’ubwo umusaruro aba ari muke bwose bakarekerwa mu myanya mu rwego rwo rwo kwerekana ko FPR idategeka yonyine.

Nka Musa Fazir Harerimana bivugwa ko ari nk’umugaragu wa James Musoni ngo icyo ashoboye ni ugushyanuka no kuregana naho iby’akazi byo bivugwa ko ntabyo ashoboye.

Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko hari bamwe birukanywe bazira kunyereza umutungo nka ba Agnès Kalibata, Stanislas Kamanzi, Protais Mitali

Dr Anitha Asiimwe we ntawe uyobewe ko azize Ministre Binagwaho batashoboye kumvikana kuko Binagwaho uretse amahane, gutukana no kwiyemera yisanganiwe afitanye ubujura akorana na Jeannette Kagame mu bijyanye n’imishinga ya SIDA bituma yica agakiza.

Abashyizwe muri Leta bategerejweho iki?

Kugarura “Joe” Joseph Utumabahutu Habineza byo umuntu yabibonamo uburyo bw’ubukangurambaga no gutegura amatora cyane cyane mu rubyiruko no mu mahanga dore ko Joe afite inshuti nyinshi mu bijyanye n’imikino n’abategura imyidagaduro kandi agakundwa cyane mu rubyiruko cyane cyane  rw’ igitsinagore aho bose bamubona nk’umuntu cool! Ikindi twavuga n’uko ari inyuma ya Kagame uruhu n’uruhande.

Kugarurwa mu kibuga kwa Joe nyuma y’agashya k’amafoto n’inkumi byatumye yegura bivuze ko noneho Joe agarukanye umurego udasanzwe ndetse twavuga ko ushobora kuzaba uruta uwo yari asanganywe dore ko abacuranzi n’abandi banyanijeriya badasobanutse basigaye bahora mu rujya n’uruza mu Rwanda!

Undi winjiye muri Leta ni Francis Kaboneka, wari umudepite, akaba yarinjiye mu nteko ku itike y’urubyiruko nyuma akaba depite wa FPR. Ni umuntu wa DMI bizwi w’umuhezanguni kandi kabuhariwe mu bukangurambaga cyane cyane ku rubyiruko rw’abatutsi! Abenshi bamwibuka ubwo yasobanuraga gahunda ya “Ndi umunyarwanda” n’ubwishongozi bwinshi mu gihugu cy’u Bubiligi! Kuba ahawe Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu abasesenguzi babibona nk’uko agiye kwifashisha uwo mwanya ngo acishe umweyo mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu gihugu bivugwa ko abarwanya ubutegetsi bamaze kuzicengera, ikindi kivugwa n’ugufasha gushakira Kagame inzira mu matora ya 2017.

Kuri Ministre James Musoni, we bivugwa ko kuba agiye muri Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ukugira ngo agurishe EWSA ndetse n’ingomero z’amashyanyarazi zose zijye mu maboko y’amasosiyete ya FPR twavuga ko ari bimwe mu bintu bike Leta isigaranye bitaragurishwa.

Nk’uko bisanzwe buriya Ministre James musoni arimukana na Maneko Ladislas Ngendahimana (murumuna wa Ministre Mathias Harebamungu) ahubwo abagenda ku Kacyiru muritonde, Kacyiru ihindutse indiri ya ba maneko, none se hakurya hazaba hari maneko Francis Kaboneka muri MINALOC hakuno hari Karenzi Karake muri NISS iruhande rwabo hari Maneko Ladislas Ngendahimana muri MININFRA murumva aho hantu ari nyabagendwa?

Gérardine Mukeshimana, wagizwe Ministre w’ubuhinzi twavuga ko ari umuhanga aje gusubiza mu buryo ibyo Agnès Karibata yari yarazambije. Mukeshimana mu minsi yashize yagiranye ikibazo na Ministre Karibata bituma yegura ajya kwigira PhD ndetse igihe yigaga yatsindiye 2012 BIFAD Award for Scientific Excellence

Undi twavuga w’umuhanga ni Dr Uziel Ndagijimana wari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima aho Ministre Binagwaho atatinyaga kumwita igicucu mu bantu ubu agiye kuba umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubukungu n’imali.

Valentine Rugwabiza uretse kuba umuntu wa Kagame n’umugore we twavuga ko ahagarariye abanyarwanda b’abatutsi bahungutse bava muri Congo ,  birahwihwiswa ko kuba ahawe kuba Ministre wa East African Community ari nko kumutegura kuzasimbura Ministre Louise Mushikiwabo bivugwa ko ngo nta musaruro arimo gutanga muri iyi minsi.

Marc Matabaro

The Rwandan