INYITO “JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI” IGAMIJE IKI?

Erega iyo Kagame n’agatsiko ayoboye bavuga ngo twibuke jenoside yakorewe abatutsi bagakuramo abahutu, abatwa n’abandi bayiguyemo si impuhwe baba bafitiye inzirakarengane z’abatutsi bayiguyemo n’abayirokotse ahubwo baba bagamije ibintu bine cg bitanu:

1. Baba bagamije guhisha ukuri n’uruhare rwabo muri jenoside bityo ngo batagongwa n’urukuta rw’amategeko. Urugero: Kagame ubwe niwe wateguye jenoside anayishyira mu bikorwa ubwo, kubera inda ye nini, yanzuye kurenga ku myanzuro y’amasezerano y’amahoro y’Arusha maze akagaba igitero cy’iterabwoba ku ndege ya gisivili yari itwaye Umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana ari nayo yabaye impamvu n’intandaro ya jenoside mu 1994. Kagame yateje jenoside azi inyungu azayikuramo, kuko iyo bitaba ibyo ntaba yaranze ko ingabo za LONI ziza gutabara nyuma y’iminsi 24 jenoside itangiye.

2. Kuvuga ngo jenoside yakorewe abatutsi bonyine ni uburyo bwo kuvangura abanyarwanda hagamijwe kwereka isi ko abatutsi babaye inzirakarengane nyamara mu gihe ingorane bagize aribo bazikururiye ubwo bagurishaga utwabo ku mugaragaro bagamije kugurira intwaro umutwe w’ibyihebe bya FPR Inkotanyi. Izo ntwaro baziguraga bazi neza ko zizica abahutu zikabamaraho noneho bene Kanjogera bakeguka imitungo y’abahutu yose nta nkurikizi. Gusa byabaye aka wa mugani w’ikinyarwanda ngo urucira mukaso rugatwara nyoko.

3. Jenoside bikomeje kwitirira abatutsi ni intwaro agatsiko ka FPR Inkotanyi gakoresha kagamije kwegezayo abahutu ndetse n’abatutsi batavuga rumwe na ko.

4. Kuvuga ngo jenoside yakorewe abatutsi bonyine na none ni uburyo bw’inda nini ya Kagame n’abatutsi b’abahezanguni. Ubu buryo babukoresha bagamije kwikubira imfashanyo zo gufasha abanyarwanda bose barokotse jenoside zitangwa n’amahanga.

5. Kuvuga ngo jenoside yakorewe abatutsi gusa ni uburyo bwo kwigira ibitangaza no kwishyira hejuru y’abandi banyarwanda hagamijwe kubambura ubumuntu ndetse no kubakina ku mubyimba. Kagame n’abo basangiye iryo vangura n’iyicarubuzo ry’ibitekerezo bagamije kwishyira ku rwego rumwe n’abayahudi ngo bityo aho bazajya bakomanga hose ku isi bajye babakirana impuhwe nk’abantu barokotse ubwicanyi budasanzwe. Gusa ibyabo bimaze gucuya. Umuyahudi umwe aherutse kuvuga ati: “Biratubabaza cyane iyo abatutsi bagereranya ibyatubayeho n’ibyo bikururiye.” Arakomeza ati: “Twe nta mutwe witwaje intwaro twigeze tugira mbere y’uko dukorerwa jenoside, nyamara bo (abatutsi) babyaye abana babagurira intwaro barangije babohereza mu gisirikare, baza bica abandi benegihugu ari nabyo byabaye intandaro ya jenoside mu Rwanda.”

Rero njye nsanga uyu muco wo kwigira nabi, kwikuza birenze, kutumva akababaro k’abandi no kuba ba rusahurira mu nduru ntaho bizageza abiyitirira jenoside yakorewe abatutsi. Nta muryango n’umwe w’abahutu utarapfushije byibura abantu babiri kandi bishwe n’inkotanyi. Ndetse n’abatwa babuze ababo. Abatutsi benshi barengeje imyaka 35 muri iki gihe barihoreye, yewe n’abataramennye amaraso y’abahutu n’ibiganza byabo batunze agatoki maze Inkotanyi zirabibakorera. Ahangaha twavuga ko hariho n’abatutsi bazima bahishe abahutu ndetse bababazwa n’ubugome ndengakamere FPR Inkotanyi yagiriye izo n, inzirakarengane. Nubwo bimeze bityo ikibabaje nuko izo za gacaca zunamye ku bahutu n’utwabo maze ba rukarabankaba b’abatutsi basigara bigaramiye ku musozi.

Abatabona ko FPR izasandarana n’ikinyoma cyayo ni abaciye ukubiri n’ubwenge. Naho umunyarwanda wese ufite inararibonye mu mateka arahabona!

Byanditswe na:
Jean Rukika
London, 14/4/2018