Inzego zishinzwe umutekano zasatse kwa Bernard Ntaganda zitwara amafaranga n’ibikoresho by’itumanaho

Me Bernard Ntaganda

Me Bernard Ntaganda, umukuru w’ishyaka PS-Imberakuri, yabwiye BBC ko yasatswe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 20202, saa cyenda z’amanywa.

Ishyaka rye ryishyize hamwe na DALFA ya Madamu Ingabire, ndetse mu bihe bishize bagiye batangaza amatangazo bahuriyeho yuko bo babona ingamba za leta, batanga n’uburyo bumva bo ibintu byakorwa. 

Bwana Ntaganda yagize ati: “Buriye urugo, amahirwe nagize nuko nari ndyamye…Nabanje kuvuza induru”.

Avuga ko abagiye kumusaka bari mu modoka esheshatu za polisi, iza RIB n’iza gisirikare, bose hamwe barenga 20, bose bafite na za ‘masotera’ (ibyombo). 

Bwana Ntaganda ati: “Ni ikintu cy’iterabwoba… no kwereka abaturage ngo uyu muntu nimumukurikira namwe bizagenda gutya”. 

Avuga kandi ko batwaye ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone, modem, n’amafaranga miliyoni n’imwe n’ibihumbi 78 yari afite mu nzu, mu buryo avuga ko ari ugushaka kumwicisha inzara kuko atemerewe kugira akazi akora mu gihugu. 

Ati: “Biteye isoni kuba abo mu nzego z’umutekano w’Abanyarwanda bamena urugo bakaza mu rugo rw’umuntu. Twabonye ko ari ibintu bimeze nk’ububandi”. 

Bwana Ntaganda avuga ko “yahungabanye” kubera ibyabaye ejo. 

Avuga ko ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu bamubwiye ko ari gukorwaho iperereza abimenyereye kuko ari bimwe mu byo yafungiwe mu mwaka wa 2010 akaza gufungurwa mu 2014.