Iperereza ku biregwa Evode Uwizeyimana ryararangiye

Evode Uwizeyimana

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe kugenza ibyaha rutangaza ko iperereza ku bikekwaho Evode Uwizeyimana uherutse kwegura muri guverinoma ryarangiye.

Kuwa kane w’icyumweru gishize, Bwana Uwizeyimana yashyikirije minisitiri w’intebe kwegura kwe ku mwanya w’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

Hari hashize iminsi micye asabye imbabazi kuri Twitter nyuma yo kunengwa n’uwamubonye asunika agatura hasi umukozi ushinzwe umutekano ku nyubako y’ubucuruzi muri Kigali.

Mu cyumweru gishize, urwego rugenza ibyaha rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku biregwa Bwana Uwizeyimana byo guhohotera umukozi wari mu kazi ke.

Marie Michelle Umuhoza umuvugizi w’uru rwego, ruzwi cyane nka RIB, uyu munsi yabwiye BBC ati: [iperereza] ryararangiye dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha”.

Mu Rwanda, nyuma yo gukusanya ibimenyetso ku ukekwaho icyaha -afunze cyangwa adafunze – bishyikirizwa Ubushinjacyaha bukanzura niba ukekwa bumuregera urukiko cyangwa butamurega. 

Abajijwe niba RIB yarakoze iperereza kuri Bwana Uwizeyimana afunze cyangwa adafunze, Madamu Umuhoza yavuze ko “urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutamufunze”.

Bwana Evode Uwizeyimana yinjiye mu bagize guverinoma mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya w’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, umwanya utari uriho mbere.

Yari amaze imyaka ibiri agarutse mu Rwanda, aho yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015.