Iperereza kuri Aimable Bayingana weguye ku buyobozi bwa FERWACY

Aimable Bayingana ahakana avuga ko nta kibi yakoze
Aimable Bayingana

Uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ari gukorwaho iperereza nyuma yo kwegura ku mirimo ye ku birego bya ruswa n’ihohotera rishingiye ku gitsina byavuzwe muri iryo shyiharamwe. 

Amakuru avuga ko Aimable Bayingana n’abandi bose bari bagize inama nyobozi y’iryo shyirahamwe beguye. 

Urwego rw’ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB) ruvuga ko ruri gukora iperereza kuri ibyo birego, ariko ko kuri ubu nta kindi rwabivugaho. 

Bwana Bayingana ahakana avuga ko nta kibi yakoze. 

Ibyo birego byagiye ahagaragara nyuma yaho Umunyamerika Jonathan Boyer wahoze atoza ikipe y’u Rwanda y’umikino w’amagare, atangaje ku mugaragaro ibivugwa ko ari imyitwarire mibi muri FERWACY. 

Hari nyuma yaho agiraniye ibibazo na Bwana Bayingana. 

Bwana Boyer, wabaye Umunyamerika wa mbere witabiriye irushanwa rya Tour de France, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino wo gushiganwa ku magare mu Rwanda, atuma uba mu mikino ikunzwe cyane mu gihugu. 

Aimable Bayingana (utari muri iyi foto) ari gukorwaho iperereza n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha
Aimable Bayingana (utari muri iyi foto) ari gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha

Bwana Boyer, wasezeye ku butoza mu 2017, yanditse ibaruwa ifunguye ashinja Bwana Bayingana kubangamira ibikorwa byo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare.

Muri iyo baruwa, yanamushinje kandi gukoresha nabi umwanya we no gukora ibidahagije mu gufasha abasiganwa ku magare b’abagore bivugwa ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abatoza. 

Yemeza iyegura rya Bwana Bayingana, minisiteri y’imikino mu Rwanda yavuze ko nayo izakora iperereza kuri ibyo birego. 

Umunyamerika Jonathan Boyer yagize uruhare rukomeye mu gutuma umukino wo gusiganwa ku magare uba mu yikunzwe cyane mu Rwanda
Umunyamerika Jonathan Boyer yagize uruhare rukomeye mu gutuma umukino wo gusiganwa ku magare uba mu yikunzwe cyane mu Rwanda

Iyo minisiteri yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iteganya gushyiraho gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ireba imikino yose mu gihugu.

AFP isubiramo amagambo ya Shema Maboko Didier, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’imikino, agira ati: 

“Turabizi ko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibibazo bya ruswa, kandi biri mu nshingano zacu kubirwanya”

BBC