Isesengura ku bihaniro hagati ya Tshisekedi na Kagame muri Angola

Ba Perezida Kagame na Tshisekedi igihe bahuriraga i Paris kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021

Biteganijwe ko aba perezida b’ibihugu by’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo Felix Tthisekedi bahurira mu biganiro muri Angola nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati y’ibihugu byombi. Mugenzi wacu Tim Ishimwe yavuganye na Dr Omar Khalfan, umushakashatsi mu bijyanye na politiki mpuzamahanga utuye muri Leta ya Ohio maze atangira amubwira ko guhura kwabo ari ikintu kiza muri dipolomasi ariko atizeye ko hari ikintu kinini bizatanga.

VOA