ISESENGURA KU NYITO YA GENOCIDE YABAYAYE MU RWANDA MU MWAKA WA 1994

Mbese koko ni genocide yakorewe abatutsi gusa cyangwa hagomba kongerwamo n’abahutu n’abandi bose bishwe n’urundi ruhande muri kiriya gihe?

Mbese hagomba kwibukwa abatutsi gusa cyangwa hagomba kwibukwa bose?

Hashize iminsi bimwe mu bihugu by’ibihangange kw’isi bitangiye gukemanga ku nyito yiswe genocide yakorewe abatutsi aho buri mwaka hibukwa gusa abatutsi gusa bishwe mu mwaka w’i 1994 ariko abahutu bishwe muri icyo gihe ntibibukwe, bimwe muri ibyo bihugu ni leta zunze ubumwe z’Amerika n’igihugu cy’u Bwongereza.

Leta y’u Rwanda ikomeje kuvugako iyi Genocide yo mu 1994 igomba kwitwa genocide yakorewe abatutsi gusa mu Rwanda naho leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’u Bwongereza bo bashaka ko humvikanamo n’abahutu n’abandi bishwe bazira kudashyigikira genocide yakorwaga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zigaragaza impungenge ziterwa n’uko buri mwaka havugwa gusa ngo ni genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda hirengagijwe uburemere iyi Genocide yagize ku bwoko bw’abahutu n’abandi bantu, ku bw’Amerika hishwe n’abahutu n’abandi bantu benshi baziraga kwanga kwifatanya n’abashyiraga genocide muri ibyo bikorwa ngo ku buryo kutabaha agaciro no kutabibuka byerekana kudaha isura nyayo uru rupapuro rwirabura mu mateka, Amerika ivuga ko ishyigikiye ukwibuka genocide yakorewe mu Rwanda ariko bitavugako hakwiye guhindurwa ukuri kw’uko iyi genocide yakozwemo, Amerika kandi irasaba ibindi bihugu ko byashyigikira ko amateka y’uko genocide zose zabaye kw’isi atazigera na rimwe agorekwa cyangwa ngo ahindurwe, Amerika iti habomba kwibukwa uwahitanywe n’uwarokotse ubwo bwicanyi uwo ariwe wese no kugaragaza ukuri kw’uko byagenze ngo bikaba igihamya cy’uko koko aya mahano atazasubira ukundi, Amerika kandi irasaba ibihugu byose gushyigikira inzego zasigiwe inshingano zo kurangiza imanza mpanabyaha harimo no gushakisha abanyarwanda 8 bagize uruhare muri iyi genocide ariko batarashyikirizwa imanza.

Leta zunze ubumwe bw’Amerika zikomeza kugaragaza kandi zishyizemo ingufu ko zitishimiye uko ibiganiro byo guhitamo imvugo ivugako genocide yakorewe abatutsi gusa mu mwaka w’i 1994 byagenze ziti ntabwo zumva kandi ntizishimiye uburyo ibi biganiro byakozwemo, leta zunze ubumwe z’Amerika zikomeza zivuga ko zishyigikiye ukwibuka kwa buri mwaka ariko hakibukwa bose atari abatutsi gusa, ziti kandi zizakora ibishoboka byose aya mahano ntazongere kuba.

https://usun.usmission.gov/explanation-of-position-on-the-un-general-assembly-resolution-on-the-rwandan-genocide/

Igihugu cy’Ubwongereza nacyo gisa nk’ikitajya kure y’ibyo Amerika ivuga, ariko cyo gifata umwanzuro ntasubirwaho gisaba ko inyito ya genocide yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 igomba guhindurwa ntiyitwe genocide yakorewe abatutsi gusa ahubwo hagashakishwa indi nyito yatuma abahutu n’abandi bose bishwe muri kiriya gihe bazira kutayishyigikira bose bibonamo, ubwami bw’abongereza buvuga ko n’abahutu n’abandi bose bishwe bakwiye kutibagirana, ikindi kandi ngo kibateye impungenge ngo n’uburyo n’inzira byo kwemeza inyito y’iyi genocide bikorwamo, abongereza bo ngo bagasanga ko hari icyuho mu kwumvikanisha uyu mwanzuro ku nyito ya genocide, bati cyakora ubwongereza bwibuka amakuba yabaye muri Mata mu mwaka wa 1994 buti kandi bwiyemeje ko ubugome nk’ubu butazasubira gusubira ukundi.

U Rwanda narwo ruti rusanga impungenge ubwongereza n’Amerika bigaragaza atashingiro bifite ruti ibi bihugu byifuza guhindura uko amateka yagenze bati ariko bigasaba ibihabamye n’ibyo, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye avuga ko ibi bihugu bishaka kugoreka amateka ati bikanirengagiza imyanzuro y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano kw’isi ati n’ububasha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruti kandi ibi bihugu byombi byemera, aha u Rwanda rwongera kwibutsa ubusobanuro bwa gonecide yo mu Rwanda nk’uko byemejwe n’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 1946, kwica abantu b’itsinda rimwe, gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abantu ubaziza ibitekerezo by’itsinda rimwe, gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi hagamijwe ko barimbuka bose cyangwa igice cyabo, no gushyira abo bantu mu buryo bubabuza kubyara cyangwa kwambura iryo tsinda abana babo bagahabwa irindi tsinda ridafite aho bahuriye, u Rwanda ruti ibi byose aba ari genocide, u Rwanda ruti kandi urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje ko hagati y’itariki ya 6 z’ukwezi kwa kane na tariki ya 17 z’ukwezi kwa karindwi mu 1994 habaye genocide yakorewe abatutsi. U Rwanda rurongera rukavuga ko mu rwego rwo gushaka ubwiyunge nyabwo tariki 13 z’ukwezi kwa kane rwashyizeho umunsi wo kwibuka abandi bose bishwe n’ubwo batari mu bahigwaga.

Aha hari byinshi umuntu yakwibaza ku nyifato y’u Rwanda na bamwe mu bahoze muri leta ya FPR bakaza guhunga bakisanga mu mashyaka ya opposition akorera mu buhungiro.

Kimwe mu bidatuma amashyaka ya opposition y’abanyarwanda atajya hamwe ngo akorane nI uko kugeza ubu atumvikana kuri iki kibazo cya Genocide, aho benshi mu bahoze muri leta ya FPR/RPF usanga bumva ibintu kimwe na leta bahunze ku kibazo cya genocide yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Kenshi iyo ubajije abatutsi bahoze muri FPR ukababaza niba bemera ko n’abahutu baba barakorewe Genocide bagusubiza ko ibi bigomba kubanza bikemezwa n’umuryango w’abibumye, ukongera ukababaza uti mbese abanyamahanga nibo bazaza kubikwemeza cyangwa wowe ubwawe wakagombye kuba uzi ukuri kw’ibyabaye mbere y’uko ayo mahanga aza kubikwemeza. Iyi mvugo iyo urebye usanga ntaho itandukaniye n’imvugo ya FPR kuko kugeza ubu ibihugu by’ibihangange kw’isi aribyo Amerika n’Ubwongereza biri gusaba u Rwanda kwemera ko hajya hibukwa bose yaba abatutsi n’abahutu ndetse n’inyito ya Genocide igahinduka u Rwanda narwo turi oya ahubwo ONU ibyo yemeje nibyo nyine ntibihinduka aha umuntu akibaza niba koko nk’abanyarwanda bo batazi ibyabaye mu Rwanda mbere y’uko basaba abanyamahanga kubyemeza. Iyi ni ya mvugo usanga benshi mu bahoze muri leta ya RPF/FPR usanga bahuriyeho na leta bahunze aha ukibaza nibyo baba barahunze , ibi kandi bikaba ipfundo rikomeye rituma amashyaka ya opposition atabasha kwumvikana ngo abe yanakorana kuko ntibyumvikana ukuntu abantu bakorana mu gihe batumvikana ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda muri 1994 n’uburyo bwibuka bose kandi bakibukira hamwe, iyi ni inyifato igayitse bahuriyeho na leta y’u Rwanda yo gushaka kuvangura abapfu kandi bose barishwe mu gihe kimwe kandi bose bazira ibibazo bya politike bimwe.

Mu gihe cya genocide FPR yaririmo yica abahutu ibaziza ko ari abahutu kandi igamije kubarimbura icyo gihe ku rundi ruhande naho Interahamwe nazo zicaga abatutsi zibaziza gusa ko ari abatutsi zishaka kubarimbura, aha niho Amerika n’Ubwongereza bumaze gusobanukirwa n’ubwo butadomaho agatoki neza bukaba buri gusaba ko inyito ya genocide yakorewe abatutsi igomba kwaguka hakongerwamo n’abahutu n’abandi bose bishwe muri kiriya gihe, u Rwanda narwo ruti oya ntibishoboka, mbese icyihishe inyuma y’ibi ni ikihe? Mbese si ugutinya ko abagize uruhare muri ubu bwicanyi bose cyane cyane abishe abahutu n’abandi bose nabo bazatangira guhanwa kandi ko biyizi ko bari muri FPR cyangwa bayihozemo?
Gusa icyo umuntu yashimira Imana ni uko ukuri kuri kugenda kwigaragaza kandi bidatinze ukuri nyakuri kuzatsinda.

Impirimbanyi za democracy aho ziri hose kw’isi zikwiye kwongera ingufu mu kwerekana no kuvuga neza uko ibya Genocide byagenze kandi zikerekana ko leta y’U Rwanda ihisha byinshi mu kwanga ko n’abahutu nabo bibukwa, iki gikorwa ntibagomba kukirekera abanyamahanga ahubwo ni ishingano zabo bagomba guhaguruka bakerakana ukuri kuko ingaruka zo guceceka ngo bizakorwa n’Amerika n’Ubwongereza ni mbi cyane.

Murakoze

Straton Nahimana