Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa François, yasabye imbabazi ku Mana kubera ibyaha n’intege z’abayo muri Jenoside yabaye mu Rwanda. Hari mu biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame wari mu ruzinduko i Vatikani kuwa 20 Werurwe 2017.
Izo mbabazi zavuzweho byinsi niyo mpamvu Radio Inkingi yasabye inzobere ngo zidukorere isesengura. Abo ni Justin Bahunga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri FDU-Inkingi na Dr Innocent Biruka, impuguke mu by’amategeko akaba anashinzwe itangazamakuru mw’ishyaka FDU-Inkingi.