Ishyaka ABASANGIZI rimaze kuvugurura inyito yaryo n’amahame remezo yaryo.

Ambasaderi Dr Anastase Gasana

Ishyaka ABASANGIZI rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo n’ubutegetsi bwacyo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi!!!

Ryashinzwe taliki ya 10/03/2013,

Riramenyesha abarwanashyaka baryo, abanyarwanda bose n’amahanga, ko rimaze kuvugurura inyito yaryo n’amahame remezo yaryo.

Inyito y’ishyaka mu kinyarwanda ni:
ISHYAKA RIHARANIRA   DEMOKARASI MU RWANDA,

Mu Gifaransa  ni :
PARTI pour un RWANDA DEMOCRATIQUE (PRD),

Mu Cyongereza  bikaba : DEMOCRATIC  RWANDA PARTY (DRP),

impine yaryo ikaba DRP-ABASANGIZI.

Ni ishyaka rigamije kwimakaza no gushyira mu bikorwa amahame yose ya Demokarasi uko yakabaye, no gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo bose,
Ntawe uhejejwe inyuma y’urugi,
Ntawe ubundikiye ipfunwe,
Ntawe ugaragiye undi, Ntawe uherekeje undi, Ntawe uragiye undi nkuragiye inka, ihene cyangwa intama,
Ntawaje kuvumba iwabo,
NTAWICA UNDI.!!!

Ikivugo cy’ishyaka nkuko cyatangajwe taliki ya 10/03/2013, mu kinyarwanda ni: DEMOKARASI; IMIYOBORERE MYIZA; AMAJYAMBERE ARAMBYE,
Mu Cyongereza ni: DEMOCRACY; GOOD GOVERNANCE; DEVELOPMENT, naho Mu Gifaransa bikaba: DEMOCRATIE; BONNE GOUVERNANCE; DEVELOPPEMENT.

Amabara aranga iri shyaka nayo nkuko yatangajwe taliki ya 10/03/2013 ni: UMUTUKU bivuga ubwitange no kuzirikana abanyarwanda bose bamennye amaraso yabo baharanira demokarasi nyakuri  mu gihugu cyacu,
UBURURU bw’ijuru bivuga amahoro n’ituze twifuriza u Rwanda n’abanyarwanda bose, hakaba  hiyongereyeho ibara ry’UMUHONDO rigaragara mu NYENYERI  imwe ivuga kuba umwenegihugu cy’u Rwanda umwe rukumbi w’igihugu kimwe cy’u Rwanda (One People One Nation);
iyo nyenyeri ikagaragara mw’ibara rya buriya bururu bw’ijuru.
Kuri twe, ibi byose ni byo bibyara uburumbuke bikazana amajyambere arambye twifuriza igihugu cyacu n’abagituye bose.

Ingengabitekerezo
y’Ishyaka DRP-ABASANGIZI yubakiye ku Ndangagaciro(values) zikurikira: Ubworoherane(tolerance), Ubwihanganirane(patience),
Ubwubahane(mutual respect),  Ubwumvikane(mutual understanding),  Ubufatanye(solidarity), Ubwuzuzanye(complementarite), Ubwizerane(mutual trust),
Ubusabane(concorde),  Ubuvandimwe(fellowship), Ubunyakuri(truthfulness),Gukorera mu mucyo(transparency), no Gusangira ibyiza by’igihugu birimo n’ubutegetsi bwacyo ntawe ukumiriwe(genuine power sharing).

Ishyaka DRP-ABASANGIZI ni ishyaka ry’imberabose rigizwe n’abademokarate bo mu byiciro by’abanyarwanda bikurikira:
(1)Abahutu barangwa n’ingengabitekerezo y’ubworoherane, ubwihanganirane, ubwubahane n’ubusabane ku benegihugu bandi b’abatutsi n’abatwa;

(2) Abatutsi barangwa n’ingengabitekerezo y’ubworohrane, ubwihanganirane, ubwubahane n’ubusabane n’abandi benegihugu b’abahutu n’abatwa;

(3)Abashakanye hagati y’amoko yombi hutu /tutsi na tutsi/hutu bakaba bariyemeje gusenya ruriya rukuta rw’amoko bakoresheje ubushakane bwabo;

(4) Abakomoka ku babyeyi b’amoko yombi(bi-ethnic group) n’ababakomokaho bose;
(5) Abagiye bahinduza ubwoko kuva ku ngoma ya Cyami na Repubulika zose kugeza kw’iriho ubu ari ukugirango bigure babashe kubaho; hamwe n’abihaye ubwenegihugu  bw’ibindi bihugu, mubuhungiro kubera impamvu zinyuranye.

(6) Abantu bakiri bato , ari ababa mu Rwanda, ari ababa mu mahanga, ari n’impunzi, badasobanukiwe n’iby’igihugu cyabo(confused/confus), bakaba bakeneye gusobanukirwa n’ukuri kose kuri politiki nyarwanda kubera ko nabo bifuza kuyigiramo uruhare. Harimo n’ababeshywe ko amateka mabi y’u Rwanda atangirira muri 59 kandi yariho na mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda(1894).

(7) Abanyarwanda  batakaye mu bihe by’intambara yo mu Rwanda no muri Zaire yaje kuba Congo DRC bagatoragurwa n’abanyamahanga bamwe bakabagira abacakara babo kugeza ubu, nabo tuzi ko bakeneye leta nzima yabitaho ikabashakisha aho bari ngo bagire uruhari muri politiki y’igihugu cyabo nabo kuko kuba baratakaye bitaturutse ku bwende bwabo;

(8) Abantu bafitanye amasano n’abahoze ari abanyapolitiki cyangwa abasilikari bakuru mu Rwanda bifuza kuba bakwikorera amahitamo yabo ya politiki batitaye ku byahise kuko bizwi ko n’impanga zivuka mu rusoro rumwe zikora amahitamo ya politiki atandukanye nkanswe bo. Muri iki cyiciro habonekamo abafitanye amasano n’abanyapolitiki bo ku ngoma ya Cyami, ku ngoma ya MDR Parmehutu, ku ngoma ya MRND, no ku ngoma ya FPR Inkotanyi;

(9) Abatwa kuko nabo ari abana b’u Rwanda, bakaba bagomba kugira uruhare rugaragara muri politiki y’igihugu cyabo;

(10) Sbatutsi n’abahutu bapyinagajwe bose n’ingoma y’igitugu n’ikinyoma ya FPR ihora ibateranya kugirango bahorane urwango rudashira, kuko muri urwo rwangu tutsi-hutu  ruhoraho ariho FPR isarurira bo bakahahombera;

(11) Abanyarwanda bamugaye, nk’ibimuga by’umubiri, abatabona, abatumva, abatavuga, ba nyamweru,  n’abandi sosiyete iba ishaka kwigizayo ibashyira ku ruhande kandi nabo ari abanyarwanda bafite kugira uruhare muri politiki y’igihugu cyabo;

(12) Impunzi zose z’Abanyarwanda aho ziri hose kwisi.

(13)Abanyarwanda biyemeje kuba abanyarwanda bataravutse ari abanyarwanda, kuko nabo bafite uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo kugira uruhare muri politiki y’igihugu bafitiye ubwenegihugu ku bushake bwabo;

(14) Abanyarwanda bashakanye n’abanyamahanga, hamwe n’abana babo, n’ababakomokaho bose.

Aba bantu bose tumaze kurondora, ishyaka PRD/DRP-ABASANGIZI ryiyemeje kubahesha agaciro no kubaha uruvugiro n’urubuga rwo kwisanzuriramo kugirango bagire uruhare muri politiki y’igihugu cyabo no mu buyobozi bwacyo.

Umurongo wacu wa politiki ni umurongo w’abademokarate, ni umurongo wo hagati ugororotse kandi ugororokeye bose, aho twese dukurura tuganisha hamwe( hagati), aho gukurura buri wese ajyana mu nguni yicayemo.

Tuzirana n’ivangura iryo ari ryo ryose,
Tuzirana n’ubuhezanguni ubwo ari bwo bwose.

Ishyaka DRP-ABASANGIZ kandi,  bitewe n’uko kuva ryashingwa taliki ya 10/03/2013 ryateganyije umutwe w’ingabo mu mahame remezo yaryo,  riri kw’isonga ry’abishyize hamwe by’agateganyo taliki ya 17/01/2014 n’abishyize hamwe burundu ku ya 30/07/2014 bagashinga umutwe w’ingabo COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA, CFCR-IMVEJURU, ugamije kubohora u Rwanda rukaba urw’Abanyarwanda bose.

Bikorewe I Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Taliki ya 05/08/2017.

Dr. Gasana Anastase Perezida w’ishyaka DRP-ABASANGIZI

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya Politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa;

Mr. Matabaro John, Visi- Perezida ushinzwe icengezamatwara, ubukangurambaga, n’igenamikorere.