Ubuyobozi bw’ishyaka FPP-URUKATSA ryakiranye umubabaro mwinshi (Indignation) icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo kuri uyu wa 13 ukuboza umwaka w’i 2013 rwahamije ibyaha by’ibihimbano madame INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA.
Nk’uko tutahwemye kubigaragaza ifungwa rya madame Madame INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA rije ryiyongera ku ry’abandi banyepolitiki nka Déogratias MUSHAYIDI , Me Bernard NTAGANDA ndetse na Dr Théoneste NIYITEGEKA ni akarengane gakabije gakomeje kugirirwa abanyarwanda bifuza ko igihugu cyacu cyagendera ku mahame ya Demokarasi.
Ni inkuru ibabaje ariko kandi ntibitangaje kubutegetsi nk’ubw’i Kigali kuko twibwira y’uko ibyo aribyo byose nta munyarwanda wari utegereje ikindi cyemezo kitari kiriya.
Uko byagenda kose ntawe bikwiye guca intege ahubwo bikwiye kutwongerera imbaraga zo kurushaho kurwanya akarengane mu Rwanda dushakira hamwe inzira zose zadufasha gukuraho buriya butegetsi tugashyiraho ubundi buzubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubutabera, kutaniganwa ijambo, no kwishyira ukizana kuri buri wese.
Tuboneyeho kwifatanya n’umuryango wa madame INGABIRE, abanyamuryango b’ishyaka FDU-Inkingi abereye umuyobozi ndetse n’abakunzi ba demokarasi muri ibi bihe bikomeye tunabawira ko badakwiye kwiheba kuko hari intwari zahagurukiye kurandurana n’imizi buriya butegetsi mugihe kitarambiranye.
Bityo rero turabizeza ko iriya ntwari INGABIRE VICTOIRE kimwe na bagenzi be bafunganywe bazira akarenga mugihe gito nk’icyo guhumbya tuzaba twicaranye nabo dutekereza ku migambi mizima yakubaka igihugu cyacu mu bwiyunge nyakuri buzira ikizinga.
Tuboneyeho kandi gusaba amashyaka yose ya opozisiyo ko niba koko akorera abanyarwanda nk’uko abivuga ko yafata ingamba zihamye zo kwishyira hamwe agasenyera umugozi umwe kugirango abashe guhangana n’ingoma y’igitugu ntakomeze gutatanya imbaraga.
Baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo
Abareba kure rero nimwugarire kuko murugarijwe
Bikorewe Mayotte kuwa 13ukuboza 2013
Umuvugizi w’ishyaka FPP-URUKATSA
AKISHULI Abdallah