ISHYAKA FPP-URUKATSA RIRIFUZA GUTERA INKUNGA UMURYANGO WA SADEC MU GIKORWA CYO KUGARURA AMAHORO MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI.

Nk’uko bigaragara mu nyito y’ishyaka FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES-URUKATSA igararagaza ko duharanira amahoro n’iterambere rirambye,

Nk’uko kandi mu nshingano ishyaka FPP-URUKATSA ryihaye harimo intego yo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ku isi,

Tumaze kubona  mu buryo budashidikanywaho ko imyitwarire y’umutwe wa M23 n’abawushyigikiye ari igikorwa cy’iterabwoba mu karere kose k’ibiyaga bigari,

Ubuyobozi bw’ishyaka FPP-URUKATSA bwishimiye kumenyesha ibihugu bigize umuryango wa SADEC, umunyamabanga mukuru w’ UMURYANGO w’ABIBUMBYE ndetse n’abaturage bose batuye akarere k’ibiyaga bigari ko urubyiruko rw’AMACUMU ACANYE rwiyemeje gutera inkunga ingabo z’umuryango wa SADEC mu gikorwa cyo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Iyo nkunga  ikaba ikubiye mu gutanga urubyiruko (human ressources) rw’AMACUMU  ACANYE rugera ku mubare ungana n’umubare ugize bataillon imwe ya gisirikare ku ikubitiro rya mbere kandi tukaba twizeza uwo muryango wa SADEC ko uramutse ukeneye umubare wisumbuyeho ishyaka ryacu ryiyemeje kuwubashyikiriza mu gihe icyo aricyo cyose wakenerwa.

Ishyaka FPP-URUKATSA rirasaba umuryango wa SADEC kwemera iyo nkunga nta kuzutaza kuko igikorwa cyo kubungabunga umutekano ari inshingano za buri wese wumva abangamiwe n’ihungabana ryawo.

Ishyaka FPP-URUKATSA rirasanga  twe nk’abanyarwanda cyangwa se abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari, kugarura umutekano mu karere igihugu cyacu giherereyemo ari igikorwa kitureba by’umwihariko tudashobora kurebera, kuko abakorerwa iyicwa rubozo n’ibindi bikorwa byibasira inyoko muntu ari twebwe ubwacu, ababyeyi bacu, ndetse n’imiryango yacu.

Bitangajwe none kuwa 29 kamena umwaka w’2013

AKISHULI Abdallah umuvugizi (Porte-Parole) w’ishyaka

FPP-URUKATSA

akishuri

3 COMMENTS

  1. Sha burya bwose Akishuli ni serious?! Uziko nagiraga ngo ibyo yavugaga kwari ukwikinira. Nubu se yaba akomeje ibyo avuze? Ko cyaba ari ikintu kizima cyane?
    Sha nuko phone ye yananiye, ariko ndongera ngerageze numve ko twavugana.

    Yaba aruse kure abanyapolitique bose bari hanze.
    Akishuli, courage kbsa niba utari kwikinira jye nkuri inyuma.

Comments are closed.