Ishyaka Ishema risanga Gen Byiringiro asa nk’ufashe impunzi ho ingwate

    ITANGAZO NO 14/11/001

    Banyarwanda, ikinyoma cya Byiringiro ntikibafate kandi twirinde kugwa mu mutego w’umwanzi.

    1. Nyuma yo gusoma  Itangazo ryasohotse mu Kinyamakuru Ikazeiwacu taliki ya 26/11/2014, bigaragara ko ryaba ryarashyizweho Umukono n’Uwitwa cyangwa uwiyita General Major Byiringiro Victor ; Itangazo ryiswe Itangazo rya FDLR rikangurira impunzi nAbanyarwanda bose kwirinda ubucabiranya bwa bamwe mu banyamashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Kigali bari kwifashisha mu kubacamo ibice no kubarangaza babaka imisanzu”;

    2. Nyuma yo gusanga ibitekerezo birikubiyemo ari bigufi cyane kandi birimo amakosa akomeye y’imitekerereze ku buryo bitakwitirirwa “organisation” irimo abantu bashyira mu gaciro;

    3. Tumaze kubona ko ibikubiye muri iri tangazo ari ibitekerezo n’ibyifuzo bwite by’uwiyita General Major Byiringiro Victor  kandi bikaba bigaragarira bose ko ntaho bitaniye n’urugamba FPR-Inkotanyi ihora ishoza ku mashyaka ya politiki ya opozisiyo igamije kuyasenya ;

    Turatangariza Abanyarwanda ibi bikurikira:

    1. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ni umutwe wa politiki wigenga . Abayobozi baryo bakorera mu bwisanzure kandi nta muntu ku giti cye cyangwa undi mutwe wa politiki ubabwiriza icyo bagomba gukora.  Bafite uburenganzira busesuye bwo kuganira n’Abanyarwanda aho bari hose, haba mu Rwanda imbere  cyangwa mu mahanga. Gahunda yo kuzana impinduka nziza mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro kandi buri Munyarwanda abifitemo uruhare, si igisebo ahubwo iteye Abataripfana bose ishema.

    2. Nk’umutwe wa politiki witeguye kuba wayobora igihugu abaturage nibawugirira icyizere, nta kibazo na kimwe kireba ubuzima bw’Abanyarwanda Ishyaka Ishema ridashobora kwigaho ngo rigifateho n’ingamba. By’umwihariko, duhangayikishijwe bikomeye n’ ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda bari mu mashyamba  ya  Kongo  bakomanyirijwe n’Umuryango mpuzamahanga ku buryo bashobora kongera kuraswa mu minsi iri imbere. Tuributsa kandi ko abo benegihugu basaga ibihumbi 250 nta muntu ku giti cye cyangwa organisation ishobora kubafataho ingwate ngo bongere bicwe twese turebera  gusa. Niyo mpamvu icyo twashobora gukora cyose  kugirango kiriya cyemezo gitindi cyo kurasa Abanyarwanda gikurweho, nta wakitubuza kabone n’iyo yaba Jenerali Majoro Byiringiro Victor.

    3.Twamaganye iterabwoba ry’abantu nka Byiringiro Victor  bishuka ko “Impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi “ ari akarima kabo, bashobora gushuka uko bishakiye, ngo “ibintu byifashe neza” kandi amaraso y’Abanyarwanda batagira ingano yenda kongera kumeneka.  Iyi politiki ya humirizankuyobore nk’iya FPR, ntikijyanye n’igihe.

    4. Twamaganye ikinyoma cya Byiringiro Victor cyo kubeshya Abanyarwanda ko icyemezo cyo kurasa impunzi zo muri Kongo kidashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda bakiri muri ayo mashyamba.

    5. Nyamara ako karengane ko kurasa impunzi kemejwe n’umuryango w’abibumbye mu myanzuro myinshi itandukanye kandi igenda yibutsa ko mu gihe abarwanyi babana n’izo mpunzi batibwirije ngo bashyire intwaro hasi  bitarenze tariki ya 2 Mutarama 2015,bazaraswa . Buri wese ubishaka ashobora kwisomera itangazo ryo ku itariki ya 5 Ugushyingo 2014 ry’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi rivuga ku cyemezo cyo kurasa izo mpunzi. http://australia-unsc.gov.au/2014/11/security-council-presidential-statement-the-democratic-republic-of-the-congo/.

    6. Kugira ngo icyo cyemezo kibabaje gikurweho hagomba gukomeza ibikorwa bikomeye bya “diplomatie” kandi na Byiringiro Victor akabigiramo uruhare.

    7. Ntabwo amashyaka yivugira ko ataragira umurongo ugaragara yakwereka Abanyarwanda ashobora kudindiza gahunda z’Ishyaka Ishema, kurihagarika cyangwa kurifataho ingwate.

    8. Ishyaka Ishema ntiryemera politiki ishingiye kugucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku buryo ubwo aribwo bwose haba kiga-nduga cyangwa se hutu-tutsi byakunze kuranga bamwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda ari nabyo byakomeje gutiza umurindi politiki-mpotozi ya FPR Inkotanyi. Abanyapolitiki bacyubakira kuri bene ayo macakubiri  ntibakijyanye n’igihe tugezemo. Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ryemera byimazeyo ko hakenewe “Une nouvelle génération” y’abanyapolitiki bataboshywe n’amateka y‘u Rwanda kubera uruhare baba baragize mu gusenya igihugu.

    Umwanzuro

    Ubuyobozi bw’Ishyaka Ishema burasanga iki gihe atari icyo guterana amagambo, kubiba urwikekwe cyangwa kwitana ba mwana nk’uko Byiringiro Victor ashaka kubidushoramo. Iki ni igihe cy’uko Abanayapolitiki ba Opozisiyo, cyane cyane abashobora gutarabuka bakaganira n’inzego mpuzamahanga zifata ibyemezo,  bafatanya mu gikorwa cyo kurengera Abanyarwanda benda kongera kwicirwa muri Kongo.

    Ishyaka Ishema rizakomeza gufatanya n’abandi mu gushaka icyarengera Abanyarwanda bugarijwe.

    Bikorewe i Paris, taliki ya 28/11/2014

    Komite nyobozi y’Ishyaka Ishema,

    1.    Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru.(sé)

    2.    Gahunde Chaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa. (sé)

    3.    Deogratias Basesayabo, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Umutungo. (sé)

    4.    Nadine Claire Kasinge,Umunyamabanga wungirije ushinzwe umubano n’andi mashyaka. (sé)

    5.    Ernest Nsenga, Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe logistique. (sé)

    6.    Pierre Alexandre Muzungu, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge. (sé)

    7.    Vénant Nkurunziza, Umunyamabanga wungirije ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane. (sé)

    8.    Kabanda Jean Baptiste, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda. (sé)

    9.    Virginie Nakure, Umunyamabanga wungirije ushinzwe iterambere ry’abari n’abategarugori. (sé)

    10. Landouald Ntibayitegeka, Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe umutekano. (sé)

    11. Valens Maniragena Umunyamabanga wungirije ushinzwe iteganyabikorwa n’Imishinga y’amajyambere. (sé)

    12. Jeanne Mukamurenzi, Umunyamabanga wungirije ushinzwe urubyiruko. (sé)

    13. Joseph Nahayo, Umunyamabanga wungirije ushinzwe amashuri n’uburezi. (sé)

    14. Sixbert Bitangisha; Komiseri ushinzwe ibihugu bya Scandinavia. (sé)