Ku wa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2016, abayobozi b’ishyaka Ishema ari bo Padiri Thomas Nahimana, Jeanne Mukamurenzi na Yvonne Uwase baganirije abanyarwanda batuye mu gihugu cya Norway ku bijyanye n’intego n’icyo ishyaka Ishema rigamije ndetse n’umugambi w’ishyaka Ishema wo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
Muri icyo kiganiro cyabereye mu mujyi wa Fredrikstad, mu ntara ya Østfold cyari kitabiriwe n’abanyarwanda baturutse ahandi muri Norway nka Trondheim, Halden, Moss, Oslo, Sarpsborg n’ahandi..
Ikiganiro cyatangijwe na Bwana Sixbert Bitangisha umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema muri Norway aha ikaze abashyitsi bari baturutse ahandi.
Hakurikiyeho Padiri Thomas Nahimana asobanura imirongo migari y’ishyaka Ishema ndetse n’intego n’imigambi by’ibanze iryo shyaka rigamije. Byaba mu miyoborere myiza, ubukungu, ubutabera, imibereho y’abaturage, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi..
Nyuma Yvonne Uwase ushinzwe ubukangurambaga n’umutungo nawe yafashe ijambo asobanura icyatumye yinjira muri politiki akiri muto n’ubuzima yaciyemo ari umwana w’impfubyi byamuteye kumva yakwitangira abandi.
Yvonne Uwase kandi yakanguriye abitabiriye ikiganiro gutanga inkunga yo gufasha ishyaka Ishema mu migambi yaryo ndetse yerekana uburyo iyo nkunga izacungwa n’uburyo buri munyarwanda wese wifuza amahinduka ya Demokarasi yagombye kwitanga ngo bigerweho.
Hakurikiyeho Padiri Nahimana waje kunganirwa na Jeanne Mukamurenzi basobanura ku buryo bwimbitse ibijyanye n’umugambi w’ishyaka Ishema wo kujya gukorera politiki mu Rwanda bitarenze ukwezi k’Ugushyingo 2016.
Hakurikiyeho umwanya w’ibibazo aho benshi mu babajije ibibazo bagaragaje impungenge ku bijyanye n’umutekano w’abayobozi b’Ishema bazajya gukorera politiki mu Rwanda ndetse hanatangwa n’ingero ku bandi banyapolitiki bagiye gukorera politiki mu Rwanda bakahahurira n’itotezwa rikomeye.
Padiri Nahimana yasobanuye ko politiki no kubohora abaturage baboshywe bisaba ubwitange ku buryo uwiyemeje iyo nzira rimwe na rimwe yiyibagirwa agatekereza ku bandi cyane cyane abari mu kaga n’akarengane.
Padiri Nahimana asanga gukorera politiki mu Rwanda ari ngombwa cyane kuko niho abanyarwanda benshi baherereye kandi abari mu gihugu akaba ari bo bakomeje guhura n’ingorane bakeneye kubohorwa no guhumirizwa biciye mu kubakangurira guharanira uburenganzira bwabo mu mahoro kuko ngo mu Ishyaka Ishema inzira y’amahoro niyo ishyirwa imbere kuko intambara isenya kandi uretse gutuma igihugu gicura imiborogo nta kindi igeraho.
Ikiganiro cyahumuje mu masaha ya nimugoroba nyuma y’ubusabane hagati y’abayobozi b’ishyaka Ishema n’abanyarwanda batuye muri Norway.
Umusomyi wa The Rwandan
Norge