Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigiye kuvugurura ubuyobozi bukuru.

Padiri Thomas Nahimana

Itangazo rigenewe itangazamakuru

ITANGAZO No Ishema 2018/05/001 

« Guharanira IMPINDUKA bitangirira mu gikari ».

1.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirakataje mu kwivugurura kugira ngo ryiyongerere ubushobozi bwo kugera ku ntego ryiyemeje yo GUTINYURA Rubandigoka igahagurukira kwigobotora ingoyi y’igitugu cy’Agatsiko k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE barangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame.

2.Muri urwo rwego, ndamenyesha ABATARIPFANA bose, abakunzi b’Ishyaka ISHEMA n’Abanyarwanda muri rusange ko kuri iki cyumweru taliki ya 7/5/2018 abayobozi bose b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda bagize Komite Nyobozi Yaguye bazahurira mu mwiherero wo kungurana ibitekerezo, kurebera hamwe ibibazo biremereye bibangamiye rubanda muri iki gihe no gutora Komite Nyobozi nshya.

3.Tubazirikane kandi tubasabire guhora ari intangarugero mu kubahiriza Indangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya.

Bikorewe i Paris,

Taliki ya 4/5/2018.

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umunyamabanga Mukuru.

logo ishema