Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryiteguye amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Nadine Claire Kasinge, umukuru w'ishyaka Ishema

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N°ISH2023/09/008 –––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––––

1. Tariki ya 4 Nyakanga umwaka wa 2021 ishyaka ISHEMA ry’ u Rwanda ryabagejejeho imyanzuro ya Kongere yateraniye mu mujyi wa Paris kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 3 Nyakanga 2021. Umwe mu myanzuro wabaye kandi ukomeje kuba : « Ntituzigera na rimwe tuzibukira urubuga rwa politiki nk’uko Inkotanyi zibyifuza”. Twafashe icyemezo ntakuka cyo kujya mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024 ndetse ntorerwa kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

2. Muri iyi ntangiriro y’umwaka wa politiki 2023/2024, ni ngombwa kongera gushimangira ubudacogora bwacu mu rugamba rwo kubaka no kwimakaza Demokarasi mu Rwanda ishingiye ku ndangagaciro z’UKURI n’UGUSARANGANYA ibyiza by’igihugu. Urugendo rwacu rwerekeza i Kigali twararutangiye, dukora ibisabwa byose kugira ngo tuzabe turi yo bitarenze tariki 23 Ugushyingo 2023.

3. Ntitwiyibagiza ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rukomeje kuvogerwa no gutobwa n’inzego zishinzwe umutekano cyane cyane aho ubona ko abayobozi ba gisirikare batarasobanukirwa ko nta mwanya bafite muri politiki. Koko rero n’ubwo abasirikare bafite uburenganizra bwo gutora, basabwa kandi bategetswe kutagira uruhande babogamiramo mu gihe cy’amatora.

4. Mu myaka 29 ishize, Abanyarwanda ntibahwemye kwizera ko umunsi umwe bazagira igihe cyo kwishimira no gushyira mu bikorwa ibyo bagenerwa n’ihame bwite rya Demokarasi ari ryo « Ubutegetsi bwa Rubanda, bushyizweho na Rubanda kandi bukorera Rubanda ». Ishyaka rya FPR – INKOTANYI ntiryashoboye kubahiriza iryo hame no kureshya abaturage ngo ryerekane ko rishoboye koko guhangana no gukemura ibibazo u Rwanda ruhura na byo muri iki gihe cy’impinduka nyinshi ku isi.

5. Icyo FPR yakoze ni ugukandagira amasezerano ya ARUSHA isi yose yari ihanze amaso nk’igisubizo cyazahura igihugu cy’u Rwanda cyashegeshwe n’intambara n’itsembabwoko. Twabonye itotezwa rikabije, ivangura n’iyigizwayo bikorerwa abaturage bo mu bwoko bw’abahutu, tubona n’ifungwa ry’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bazira gusa ko bashatse gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko babinyujije mu burenganzira bwabo bwo gukora politiki. Twabonye uburyo ihame ry’igihugu kigendera ku mategeko ryagiye rikendera gahoro gahoro, Itegekonshinga rigirwa ay’ifundi igira ibivuzo n’abantu bari baratubeshye ko bakunda igihugu, bagenzwa n’ubumwe bw’abanyarwanda kandi ngo bakagira icyerekezo cy’ahazaza heza ! Muri ibyo byose icyizere cyarajije amasinde.

6. By’umwihariko twe nk’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda twabujijwe kwinjira mu gihugu cyacu mu mwaka wa 2016 n’uwa 2017 aho twari tugiye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika no kugira uruhare mu yandi matora no mu buzima bwa politiki y’igihugu. Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zategetswe kutubuza gutaha ngo kuko Paul KAGAME yari atewe impungenge n’uburyo twashoboraga kumutsinda. Nyamara uyu mugabo wari umaze guhindura Itegekonshinga ngo agundire ubutegetsi ni we wirirwaga aririmba ko akunzwe n’abaturage b’u Rwanda, aha tukibaza impamvu atemeye guhangana ngo amatora abe Kamarampaka y’icyo yitaga urukundo ! Ng’uko uko umuyobozi w’ishyaka rivuga ko riharanira Demokarasi yanyonze ihame ryo gusimburana ku butegetsi biciye mu matora.

7. Kuri ubu isi yose ihanze amaso umuntu ugishaka kwizirika ku butegetsi nyuma y’imyaka irenga 20 y’igitugu , n’ubutegetsi buregwa ibyaha ndengakamere n’ibyaha by’intambara bitagira ingano. Urubyiruko rwamenye ko ari rwo Rwanda rw’ejo rwumvise neza ko uburiganya bwo kwiba ubutegetsi rubanda budashobora gukomeza kandi butagishoboye kwihanganirwa. Nouvelle Génération igomba gufata inshingano mu buzima bw’igihugu.

8. U Rwanda ni igihugu ubu gihanganye n’ibibazo by’umurengera bikomoka ku miyoborere mibi y’agatsiko-gashozantambara kamaze ku butegetsi imyaka irenga 20. Ubu isi yose yamaze kumenya ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho abantu barenga ama miliyoni bishwe mu ntambara zateguwe n’abayobozi b’ingabo za FPR. Intambara hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo si iyo gukerenswa kandi kugira ngo tubashe kurokora ubuzima bw’abanyarwanda FPR igomba kuva ku butegetsi vuba na bwangu. Koko rero mu gihe cy’amatora ni bwo umwenegihugu aba afite akadirishya kamuha kugena ubuzima bw’igihugu cye, ni yo mpamvu abanyagitugu bose baba batitira.

9. Mu minsi iri imbere tuzarushaho kuba hafi y’abanyarwanda tubamenyeshe aho imyiteguro igeze ndetse tubasabe umusanzu wanyu. Tuzanasangira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi no kwirukana umunyagitugu udakoresheje intwaro. Umwanya wihariye uzagenerwa kuganira kuri Manifesto kandi ibitekerezo byanyu tuzabiha agaciro nk’uko busanzwe.

10. muri aka kanya ndahamagarira abanyapolitiki bose n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bibumbiye mu mashyirahamwe ya société civile kuza kwifatanya na twe mu kwaandika aya amateka. Dufatanyije tuzarandura umuco w’ubugwari n’ubwibone twimike uburinganire n’amahirwe angana, tuzarwanya kandi dutsinde ivangura n’irondakoko twubake ubumwe kandi tubuteze imbere k’abenegihugu kimwe, dusangiye gupfa no gukira.(one nation, one people one destiny) Turamenyesha umuryango mpuzamahanga ko twiteguye gutanga umusanzu mu guteza imbere isi n’abayituye kandi ko twibutsa ko nta mpamvu yo gukomeza gukingira ikibaba ubutegetsi bubangamiye umutekano w’isi mu gihe twe abafite ibisubizo duhari.

Harakabaho u Rwanda. Harakabaho Abanyarwanda. Harakabaho inshuti z’u Rwanda.

Nadine Claire KASINGE,

Perezida w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2024.