ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKO Y’IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI

    FPR Inkotanyi, muri gahunda yayo izwi yo gusenya amashyaka yigenga ayirwanya, iherutse gutuma ikinyamakuru kiyikorera kitwa IGIHE.COM  gutangaza inkuru y’impimbano ko abitwa: “Joseph Sebarenzi, Anastase Gasana, Col Balthazar Ndengeyinka, General Emmanuel Habyarimana, na Paul Rusesabagina bagiye gutaha mu Rwanda” nkuko Bwana Valens Kajeguhakwa aherutse gutaha.

    Icyambere, Bwana Valens Kajeguhakwa si umunyapolitiki umeze nka bariya bandi bavugwa n’ikinyamakuru IGIHE.COM. Kajeguhakwa abanza kuba umunyemali mbere ya byose (a businessman) mbere yo kuba umunyapolitiki. Aha harimo itandukanirizo wenda ryaba ari ryo ryatumye ataha ntitubizi, bizwi n’umutimanama we. Twibutse abanyarwanda ariko ko umunyarwanda Valens Kajeguhakwa igihe yari umudepite mu nteko ishinga amategeko muri Leta ya FPR Inkotanyi, muri 1998 yashyirishije ku murongo w’ibyigwa w’iyo nteko ikibazo gikurikira nk’uko yakivuze ubwe agira ati “IGIHUGU KIYOBOWE NABI”.  Perezida Kagame wari Visi-Perezida icyo gihe akaba na Minisitiri w’Ingabo na Perezida wa FPR Inkotanyi yahise amwirukana mu nteko ishinga amategeko, n’uko bimuviramo guhunga ubwa kabiri igihugu cye mu mwaka ukurikiyeho wa 1999. Nyuma y’imyaka 14 ahunze, ikibazo yashyize ahagaragara kandi gifite ishingiro cy’uko U RWANDA RUYOBOWE NABI, kugeza na n’ ubu ruracyayobowe nabi nk’uko yabivuze icyo gihe. Guhunguka ni uburenganzira bwe busesuye, mu gihe ategereje kuzongera agahunga bwa gatatu, kuko impamvu zatumye ahunga muri 1999 zishingiye ku butegetsi bubi, zishingiye k’uko u Rwanda ruyobowe nabi, na n’ubu ziracyariho. Kuko kuva yahunga mu 1999, hari n’abandi banyarwanda nkawe bahunze kandi na n’ubu bagihunga ubuyobozi bubi bwa FPR Inkotanyi n’ibikobwa byabwo bibi yari yarahunze. Ububi bw’ubutegetsi bwa Leta ya FPR Inkotanyi ntabwo buzarekeraho kuba bubi ngo n’uko Valens Kajeguhakwa yatashye! Gusa ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI turashimira Bwana Valens Kajeguhakwa kuba yarabaye umudepite wa mbere  w’u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi washyirishije ku murongo w’ibyigwa by’inteko ishinga amategeko ko U RWANDA RUYOBOWE NABI. Aha yahabaye umunyakuri akaba ari uwo kubishimirwa na buri wese.

    Joseph Sebarenzi ni umunyapolitiki wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga amategeko muri Leta ya FPR Inkotanyi. Ahunga nk’uko abisobanura mu gitabo cye, yakizaga amagara ye kuko Perezida Paul Kagame yamubonagamo umukeba ukomeye. Mu guhunga kwe yagombye kwihisha mu kabati bamutwara mu bintu byimukanwa biva mu nzu byimurirwa mu yindi. Impamvu zatumye ahunga muri  buriya buryo yagombye gukoresha ngo ahunge igihugu cye, ntaho zagiye,  ziracyariho.

    General BEM Habyarimana Emmanuel na Col BEM Ndengeyinka Balthazar bahunze mu mwaka wa 2003 mbere y’amatora ya Perezida. Bakijije amagara yabo bahunga Perezida Kagame wabatwereraga ngo bashyigikiye ishyaka rya MDR, ko banze kuyoboka FPR Inkotanyi, ngo bari inyuma ya Twagiramungu, n’ibindi. Bariya basilikare bakuru bazwiho ubuhanga bukomeye mu bya gisilikare kubera amashuri bize mw’Ishuri Rikuru ry’intambara rya gisilikare ry’ i Bruxelles mu Bubiligi (Ecole de Guerre/Warfare School), bakagombye kuba ubu bari muri High Command y’ingabo z’u Rwanda iyaba zari ingabo z’igihugu nyakuri zitari ingabo z’ubwoko bumwe zikorera umuntu umwe Perezida Kagame  n’ishyaka rye rimwe rukumbi FPR Inkotanyi. Ibyo byose byatumye bahunga muri 2003 biracyariho, ndetse byanarushijeho kuba bibi.

    Paul Rusesabagina ni umunyarwanda wamye akorera ibigo by’igenga, aza kuba icyamamare igihe yakizaga abatutsi bahungiye muri Hotel Mille Collines yari abereye Umuyobozi icyo gihe. Yashoboraga kugambanira uwo ashatse wese wari muri iyo Hoteli, kwinjiza uwo ashatse wese n’igihe ashakiye amunyujijije aho ashatse kuko yari afite imfunguzo za hose, abari bihishemo bagatwarwa urusorongo kwicwa cyangwa bakicirwa aho;  ariko Paul Rusesabagiza ntiyigeze atatira umutimanama we wa kimuntu asanganywe. Leta ya FPR Inkotanyi na Perezida Kagame ubwe ibi byose bari babizi uko byagenze kandi barabyemeraga. Byose byaje guhinduka ari uko Paul Rusesabagina na Madamu we Tatiana batumiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Georges W. Bush na Madamu we Laura Bush bagatembereza abashyitsi babo b’imena muri White House barangiza bakagirana ibiganiro byihariye  by’iminota 30 abagabo ukwabo n’abadamu ukwabo. Perezida Kagame na FPR ye aho kwishimira ko hari umunyarwanda na Madamu we bagize icyubahiro cyo gutumirwa ku mugaragaro na Perezida w’ Amerika na Madamu we muri White House, ahubwo bahise bamubonamo umuhutu wagiye kuganira na Perezida w’igihugu cya mbere cy’igihangange kw’isi; noneho kubera ko nta bubasha bamufiteho bikanga ko muri ibyo biganiro bye byihariye na Perezida w’ Amerika, ashobora kuba yamuhishurira bimwe cyangwa se byinshi mu binyoma Leta ya FPR Inkotanyi itegekesha kiriya gihugu ibeshya Amerika n’andi mahanga. Ng’icyo icyo Paul Rusesabagina yazize. Ng’uko uko FPR Inkotanyi na Perezida Kagame bamuhinduye umwanzi w’igihugu cye atarigeze aba we. Ibi byose ntaho byagiye; biracyariho.

    Anastase Gasana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Ambasaderi muri l’ONU yaje gusezera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi muri 2003. Iyo Leta si yo yamwirukanye, ni we wafashe icyemezo cyo kuyivamo, ayandikira ibaruwa taliki ya 17/01/2003 asezera ayibwira ko iyo Leta yubakiye kw’ivangurabwoko rikabije yumva we atagishoboye kwihanganira, ayibwira ko azagaruka gukorera u Rwanda igihugu cye ari uko hari Leta itakigendera kw’ivangurabwoko. Iyo baruwa Anastase Gasana yanditse yatangajwe mu binyamakuru, buri wese ashobora kuyibona anyuze muri google.com. Impamvu zatumye Anastase Gasana asezera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi zishingiye kw’ivangurabwoko, ntizavuyeho. Ahubwo zariyongereye kugeza na n’ubu aho abana b’u Rwanda bavangurwa na Leta ya FPR Inkotanyi bagahabwa amafaranga yo kujya kwiga Kaminuza cyangwa se ntibayahabwe hakurikijwe ubwoko bwabo.

    Bityo rero, Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI risanga ibyatumye abanyapolitiki bahunga bitaravuyeho. Ibiri gukorwa byo gukwiza impuha bya FPR Inkotanyi n’ibinyamakuru biyikorera nk’IGIHE.COM ngo abanyapolitiki kanaka na kanaka barenda gutaha mu Rwanda, ni impuha n’ibinyoma bya propaganda bya FPR bigamije kuyobya abanyarwanda, abakunzi n’abayoboke b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’andi mashyaka ashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Tubasabye rero kubyima amatwi no kubirenza amaso. Iriya FPR Inkotanyi igeze ahantu habi cyane ku buryo yumva ko kugirango ikumire abanyarwanda ibangishe amashyaka ya opposition, igeregeza kubumvisha nk’uku ko abayobozi b’ayo mashyaka bakorana nayo(FPR), ko benda gutaha, mbese bigaragaza ko nayo ubwayo yiyiziho ko ari ruvumwa. Kugirango FPR ikwangishe abantu, ica inyuma ikababenshya ko ukorana nayo. Kubera iki? Kubera ko nayo ubwayo izi ko abantu bayirimo bitari kubushake bwabo ahubwo ari ku gitugu n’iterabwoba ryayo, ikanga rero ko bayivamo ngo bajye mu yandi mashyaka bihitiyemo ubwabo. FPR izi neza ko abanyarwanda baramutse bahawe uburenganzira busesuye bwo kujya mu mashyaka bishakiye buri wese ku giti ke nta gahato n’iterabwoba bijemo, bayivamo nk’uva mu nzu ihiye birukira mu yandi mashyaka atavuga rumwe n’iyo FPR.

    Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abarwanashyaka baryo by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange kujya barangwa no gushishoza no kugira amakenga mu gihe basoma cyangwa se bumva inkuru z’impimbano zitangwa n’ibinyamakuru bikorera Leta ya FPR Inkotanyi muri gahunda yayo mbi yo gusenya amashyaka ya politiki arwanya ubutegetsi bubi buri mu Rwanda.

    Bikorewe I Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika taliki ya 24/09/2013;

    Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

    Mr. Mukeshimana Isaac, Visi Perezida ushinwe ibya politiki

    Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.