ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RISHYIGIKIYE TANZANIA MU GUSHAKIRA AMAHORO AKARERE K’IBIYAGA BIGARI BY’ AFURIKA

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryishimiye ko Tanzania ari cyo gihugu cyatoranijwe na SADC, Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) mu gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika. Icyo kizere cy’amahoro Tanzania igirirwa n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga igikesha ko ari igihugu kitigeze kigira intambara z’amoko kubera ubuyobozi bwiza cyagize kuva cyabaho kugeza ubu, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba ari igihugu kitigeze kigira impunzi mu mateka yacyo kugeza magingo aya.

Igihugu cyacu u Rwanda mu mateka yacyo mabi ashingiye ku buyobozi bubi cyagize kuva cyabaho kugeza ubu, cyabaye nk’uruganda rucura impunzi zo koherereza mu bihugu by’abaturanyi ari byo Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Burundi, no mu bindi bihugu byo kw’isi yose. Birababaje rero kubona ubutegetsi bubi dufite ubu mu Rwanda, buyobowe na Perezida Paul Kagame na FPR Inkotanyi, burwanya ibitekerezo byubaka bya Leta ya Tanzania ishakisha umuti wo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igitekerezo cya Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania cyo gukemura ikibazo cy’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu mishyikirano hagati y’u Rwanda na FDLR, Uganda na ADF – NALU, na M23 igakomeza imishyikirano na Congo-Kinshasa, ni cyiza.

Leta ya Tanzania igomba kumenya ko M23 ari igikoresho cya leta y’u Rwanda, ko kandi iyo leta ifite inyungu mu kubaho kwa FDLR muri Congo kuko biyiha urwitwazo rwo kujya gusahura amabuye y’agaciro y’icyo gihugu no kwica abaturage b’inzirakarengane. Ari FDLR ni abanyarwanda, ari M23 ni abasilikali b’abanyarwanda Leta ya Kagame na FPR yavanzemo n’abanyekongo bake bavuga ikinyarwanda kugirango ibeshye ko ari abatutsi b’abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo. Ni byiza ko Congo iganira nabo igakemura ikibazo cy’abo baturage bayo bavuga ikinyarwanda ariko ingabo z’u Rwanda zigize M23 zigasabwa kuva ku butaka bwa Congo zigasubira iwazo mu Rwanda nta yandi manananiza. FDLR nayo, kimwe n’abandi batavuga rumwe na Leta ya Kigali, ni abana b’abanyarwanda bakeneye kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y’igihugu cyabo, kubahiriza uburenganzira bwa muntu ntawe uhejwe cyangwa ngo akandamizwe. Nyuma y’imyaka hafi makumyabiri jenoside y’abatutsi ibaye mu Rwanda, FDLR ubu ntabwo ari interahamwe zasize zikoze iyo jenoside nkuko leta ya FPR Inkotanyi n’igikoresho cyayo IBUKA babivuga. Ni abana b’impunzi z’abahutu bacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe abahutu na FPR Inkotanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1996. Ibibazo by’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere, ni urusobekerane rw’ ibibazo bya politiki u Rwanda  ruyobowe n’ubutegetsi bubi bwa FPR – Inkotanyi bwananiwe gukemura  ahubwo buhitamo kubitwara mu bihugu by’abaturanyi mu buryo bwo kujijisha rubanda n’amahanga kugirango buhishahishe ko ari ubutegetsi butabashije kubonera umuti ibyo bibazo. Ni muri urwo rwego ubutegetsi bubi bwa FPR – Inkotanyi buyobowe na Paul Kagame bwashinze kandi bugashyigikira umutwe wa M23.

Leta ya Tanzania, Leta ya Kenya, Leta ya Uganda zibeshye zemerera u Rwanda ruyobowe nabi na FPR Inkotanyi kujya mu muryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika (East Africa Community) kuko umugambi w’iyo leta ari uwo kujya gupfurika ibibazo by’inzitane bya politiki rufite rudashaka gukemura, ahubwo rugakora ibishoboka byose ngo rubipfurike muri uwo muryango no kuwubibamo amacakubiri y’amoko n’ubwicanyi nkuko rwabigenje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva 1996 kugeza ubu.

Biragaragara ko intambara yo mu burasirazuba bwa Congo – Kinshasa yatewe kandi  na n’ubu igiterwa n’ibibazo by’inzitane bya politilki bya Leta y’u Rwanda Perezida Paul Kagame na FPR Inkotanyi bananiwe gukemura bagahitamo kuba babyimuriye  muri Congo. Ni yo mpamvu kugirango mu burasirazuba bwa Congo hagaruke amahoro ari nayo nshingano  Leta ya Tanzania yahawe n’amahanga, Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rishyigikiye ko Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame na FPR Inkotanyi igomba kugirana ibiganiro bya politiki n’amashyaka ya politiki, amashyirahamwe anyuranye, n’imitwe y’ingabo biyirwanya. Ni aha hari umuti nyawo watuma haboneka amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere kose k’ibiyaga bigari by’Afurika muri rusange.

Kubaho kw’imishyikirano hagati ya FDLR  na leta ya FPR iyobowe na Paul Kagame byakemura ikibazo cya Congo mu buryo bw’igihe gito, kuko hashobora kuvuka indi mitwe y’ingabo kubera ubwinshi bw’impunzi z’abanyarwanda n’abatishimiye imiyoborere mibi ya Leta y’ u Rwanda irangwa n’ubuhotozi bw’abanyagihugu, kutubahiriza uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, kuniga Itangazamakuru ryigenga, kubuza amashyaka ya opposition gukorera mu gihugu, n’abanyapolitiki babigerageje bagafungwa cyangwa bakicwa ari abahutu ari n’abatutsi. Ingero ni Dr. Theoneste Niyitegeka(Hutu), Mushayidi Déo(Tutsi), Ingabire Victoire(Hutu) na Ntaganda Bernard(Hutu) bafunze; André Kagwa Rwisereka(Tutsi)  wahotowe aciwe umutwe, n’abandi benshi. Ibi bikaba bigaragaza ko ikibazo cy’imiyoborere mibi n’igitugu bikabije mu Rwanda, Umuryango w’Uburasirazuba bw’Afurika (EAC) utagombye kukihanganira kuko kizateza izindi ngaruka zikomeye mu karere k’ibiyaga bigari n’Uburasirazuba bwa Afurika.

Kugira ngo haboneke umuti urambye kandi ku buryo budasubirwaho muri Congo-Kinshasa no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, turasaba amahanga cyane cyane Leta ya Tanzaniya na Leta ya Africa y’Epfo zo zagize uruhare runini mu gukemura ibibazo by’u Burundi bifite aho bihuriye n’iby’u Rwanda ko byagombye gukoresha imbaraga zishoboka zose n’ubuvugizi bushoboka bwose kugira ngo Leta ya FPR  iyobowe na Perezida Paul Kagame yemere kugirana imishyikirano n’abatavuga rumwe nayo bose harimo n’umutwe wa FDLR.

Bikorewe i Savannah, Georgia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 04/06/2013;

Dr . Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;

Isaac Mukeshimana, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Janvier Batungwanayo, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa

Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano;