ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRASABA INZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWNDA KWIRINDA IBIKORWA BY’ICARUBOZO BYOSE ZAKORERA MADAMU YVONNE IDAMANGE

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°005/PS.IMB/NB./2021:

Kuwa mbere taliki ya 15 Gashyantare 2021, inzego z’umutekano zirimo polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) zateye muri yombi Madamu Yvonne IDAMANGE nyuma y’aho avugiye ku mugaragaro akarenga Leta y’u Rwanda ikomeje gukorera Abanyarwanda muri rusange n’Abacikacumu by’umwihariko.

Nk’uko bikubiye mu nyandiko y’ikinyamakuri ‘’ IGIHE’’ nyuma bikaza gushimangirwa n’itangazo rya poilsi y’u Rwanda, Madamu Yvonne IDAMANGE akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guteza imvururu muri rubanda,gukeneka inzego za Leta no gukomeretsa umwe mu bapolisi bari baje kumufata akoresheje icupa.

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko Madamu Yvonne IDAMANGE yatangiye gutotezwa kuva aho ahagurukiye agashira amanga akavuga cyane akarengane k’Abacikacumu kugeza aho atunga agatoki Leta y’u Rwanda ko ikoresha Genocide yakorewe Abatutsi mu nyungu zayo ndetse ikaba yaragize iturufu ingengabitekerezo ya genocide mu gukumira ubwisanzure mu bitekerezo.Aha kandi,yatunze agatoki imwe mu Miryango ivuga ko irengera Abacikacumu kuba ibikoresho by’Ishyaka FPR.

Koko rero,ifatwa rya Madamu Yvonne IDAMANGE ryongeye kugaragaza ko Leta ya FPR yamaramaje mu kudadira ubwisanzure mu bitekerezo ikaba yiteguye gufunga;iyo ari amahirwe cyangwa kunyereza no kwica;iyo ari amakuba,uwo ari we wese ugerageje gutunga agatoki akarengane Leta y’u Rwanda ikomeje gukorera rubanda yagombye kurengera.

Ishyaka PS Imberakuri ryemera nta shiti ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.Ibi birareba Umunyarwanda wese kimwe n’ inzego z’Umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na polisi y’u Rwanda byahawe rugari mu kwica amategeko.

Ni kenshi byagiye bivugwa kandi bigaragara ko izi nzego zikorera iyicarubozo abo zikekaho ibyaha cyangwa zihimbira ibyaha.Ni muri urwo rwego,Ishyaka PS Imberakuri risaba ryivuye inyuma Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kwirinda ibikorwa byose by’iyicarubozo byakorerwa Madamu Yvonne IDAMANGE kandi rugomba kumufungira ahantu hari umutekano usesuye kugira ngo ejo cyangwa ejobundi Abanyarwanda batongera kumva ko hari umuntu waguye muri kasho ngo yiyahuye cyangwa ngo yishwe na COVID-19.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Abanyarwanda cyane cyane abari mu gihugu by’umwihariko kuba hafi y’umuryango wa Madamu Yvonne IDAMANGE mu buryo ubwo ari bwo bwose. Bagomba kandi guhaguruka bakarengera uburenganzira bwabo bakanga akarengane. Ibi bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko kabone n’aho yashyiriweho kubangamira rubanda kuko kubibona ukundi byaba ari uguha icyuho Leta ya FPR Inkotanyi yamaramaje mu guhohotera rubanda.

Ku bari hanze y’u Rwanda,rirabasaba guhaguruka bakajya ku byicaro bya za ambasade z’u Rwanda ziri mu bihugu bitandukanya bagatabariza uyu mutegarugori kandi bakamagana aka karengane ka Leta ya FPR Inkotanyi.

Bikorewe i Kigali,kuwa 16 Gashyantare 2021

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)